Ukwiye kubanza gukira ubwawe mbere yo gukiza abandi - Antoine cardinal Kambanda
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yagaragaje ko gufasha abandi gukira ibikomere bisaba ko umuntu ukiza abandi akwiye kubanza gukira mbere.
Ibi yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo ku komorana ibikomere no kubaka ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa yatangiye kuva kuri uyu wa 26 Kanama kugeza ku wa 28 Kanama 2024.
Antoine Cardinal Kambanda avuga ko kwiyunga n’amateka umuntu yanyuzemo bimufasha gukira ibikomere ndetse akabasha no gutanga imbabazi ku bamwiciye umuryango.
Yabishimangiye mu kiganiro cyari kiyobowe na Padiri Donatien Twizeyumukiza umubozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali, yahuriyemo na Musenyeri Fillipe Rukamba wa Butare uherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, Soeur Uwamariya Immacule, Padiri Augustin Karekezi w’Umuyezuwiti na padiri Marcel Uwineza.
Antoine Cardinal Kambanda avuga ko uruhare rw’Abihayimana mu gukiza ibikomere bakwiye kubanza gukira ubwabo mbere yo gukiza abandi.
Umuhuza w’ikiganiro Padiri Donatien Twizeyumuremyi yabajije Cardinal uburyo umuntu ashobora guca mu mateka ashariririye ariko akabasha gufasha abandi kubaho bafite ubuzima.
Cardinal Antoine Kambanda yasobanuye ko ibyo umuntu yabigeraho mbere na mbere abanje kwiyunga n’Imana no kwiyunga n’amateka ye, akiyunga nawe ubwe.
Ati “Iyo tuvuze kwiyunga nawe ubwawe ni ukumenya ibikomere byawe noneho ukamenya uburwayi bwawe, ubumuga bwawe ndetse ukamenya aho ugeze, ko wakize cyangwa utonekara, iyo ukize nibwo uba ushobora gufasha abandi gukira”.
Yifashishije amateka u Rwanda rwanyuzemo yavuze ko iyo habayeho gusangira ubuzima n’ubuhamya bw’ibyo umwe yanyuzemo bifasha mu komorana ibikomere kuko usanga amateka mugenzi wawe agusangije ariyo akomeye kuruta ayawe.
Ati “Hari aho ugera ukabona ko atari wowe wababaye cyane icyo gihe ubabare bwawe ubushyira ku ruhande ugahumuriza mugenzi wawe. Mbigereranya no kujya kwa muganga ugasanga hari umurwayi urembye kukurusha wowe bikagufasha kwakira uburwayi bwawe”.
Cardinal Antoine Kambanda avuga ko mu gutega amatwi Abihayimana ndetse n’abandi bantu bafite aho bahuriye n’ibikorwa by’Isanamitima, Ubumwe n’Ubudaheranwa bakwiye kujya bashyira ibintu byabo bibabaje ku ruhande kugira ngo abanze yumve undi ndetse anamufashe gukira.
Kubabara no kubabarira bifitanye isano
Cardinal Antoine Kambanda avuga ko gusangira amateka y’ibikomere bituma umuntu arenga amateka ye noneho hakabaho kubabarira no kwiyunga ndetse no kudaheranwa.
Ati “Nagerageje gukurikirana nsanga ubwiyunge buhurira ku musaraba kuko byagiye bidufasha kwiyunga n’amateka yacu ukakira ibikomere byawe ndetse n’abantu bakabasha kwakirana. Ku mukristu uri mu rugendo rwo gukira ibikomere, asabwa kumenya ububabare bwe n’ubw’abandi, akemera kuvugisha ukuri no gufatanya n’abandi urugendo rwo gukira."
Impamvu Kiliziya yashyizeho iyi gahunda y’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ni uko umuryango Nyarwanda wakomeretse biturutse ku mateka mabi yagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi agasiga ibikomere mu ngeri zose.
Padiri Marcel Uwineza avuga ko ibikorwa by’isanamitima bikorwa mu rwego rwo gufasha abantu kwisukura bakira ibikomere.
Ati “Bikorwa mu rwego rwo kwiyunga n’amateka, nawe ubwawe, n’umuryango Nyarwanda, ariko twibanda ku mateka ashaririye kuko abantu baba mu ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yasize ibikomere byinshi birimo kubura abawe wakundaga ndetse hari abafashwe ku ngufu baterwa inda batateganyije ndetse bamwe banduzwa indwara zidakira, n’abo bana bavutse mu bikomere nabo barabikurana icyo tugamije ni ugukiza imitima ikomeretse kugira ngo umuntu abeho neza”.
Akomeza agira ati "Icyo iyi nama igamije ni uguha imbaraga ibikorwa bigamije komora ibikomere, twihereyeho tukiyakira kandi tukishimira uko turi, tukemera uburemere bw’ibyabaye kandi tugashaka uburyo buboneye bwo gukira ibikomere."
Inama nyunguranabitekerezo ku kuvurana ibikomere no kwimakaza ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa yateguwe na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro (CEJP Rwanda) ku nkunga y’umushinga AGIAMONDO.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti, ‘Banyarwanda, Banyarwandakazi, dufatane urunana mu gukira ibikomere bidufashe kubaka Igihugu kirangwa n’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa’.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|