Ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Ingabo na Polisi gusize ibifite agaciro ka miliyari zisaga 2Frw

Kuwa gatatu tariki 19 Kamena 2024, mu gihugu hose nibwo habaye igikorwa cyo kumurika imishinga n’inkunga byegerejwe abaturage mu rwego rwo kubafasha mu iterambere ryabo, binyuze mu kwezi kwahariwe ibikorwa by’Ingabo na Polisi.

Abaturage baganiriye n'abayobozi
Abaturage baganiriye n’abayobozi

Ni mu rwego rwo gushimangira, ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano, by’umwihariko Ingabo na Polisi.

Ku itariki ya 01 Werurwe 2024, nibwo hirya no hino mu gihugu, Ingabo na Polisi batangije gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa byo gufasha abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ni mu nsanganyamatsiko igira iti, “Imyaka 30 yo Kwibohora, ku bufatanye bw’Ingabo z’Igihugu, Inzego z’Umutekano n’Abaturage mu iterambere ry’u Rwanda”.

Bubatse ibikorwaremezo bitandukanye
Bubatse ibikorwaremezo bitandukanye

Ibikorwaremezo byubatswe ndetse n’imirimo yakozwe, byatwaye asaga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, bibarwa ariko hatarimo ibyakozwe binyuze mu mirimo y’amaboko n’umuganda, nk’uko Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Ibikorwa byose hamwe, ndavuga iby’Ingabo na Polisi byakozwe mu gihugu hose mu mezi atatu ashize, bifite agaciro karenga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda”.

Arongera ati “Icyo giciro ntabwo kirimo ikiguzi cy’imirimo y’amaboko, aho abaganga batanze service zo kubaga, aho abaganga bavuye n’ibindi bikorwa bitandukanye, ibyo ntabwo biri muri icyo kiguzi, bivuze ko byakabaye ari ikiguzi kirenze, ariko ubwo ndavuga ikiguzi cy’amaboko kiramutse kibazwe byakwikuba izindi nshuro zitari nkeya”.

Mu bikorwa binini byakozwe muri rusange, hubatswe inzu z’abatishoboye 31 zifite agaciro karenze miliyoni 440 FRW, hubakwa imiyoboro y’amazi ibiri n’imashini zo kuyazamura, ifite agaciro ka miliyoni zirenga 320 FRW.

Hubatswe ibiraro 13 bihuza imirenge utugari, mu rwego rwo kunoza ubuhahirane, bifite agaciro ka miliyoni zirenga 78 Frw, hubakwa ingo mbonezamikurire 15 zifite agaciro ka miliyoni zirenga 431 Frw.

Ibikorwa by’ubuvuzi byageze ku bantu barenga ibihumbi 72, abagera ku bihumbi 12 muri bo bahabwa ubuvuzi bujyanye no kubagwa, aho byatwaye asaga miliyoni 113 Frw.

Bubatse ibiraro
Bubatse ibiraro

Ingo zagejejweho amashanyarazi yifashishwa imirasire y’izuba ni 327, mu gaciro k’amafaranga arenga miliyoni 34 Frw, mu biyaga bya Burera na Ruhondo hatangwa ubwato bubiri bwo gutwara abantu bw’agaciro ka Miliyoni 20 Frw.

Abaturage borojwe amatungo magufi 800 afite agaciro ka miliyoni zirenga 121 Frw, ibyo byose biherekezwa n’ibindi bikorwa birimo gutera inkunga amakoperative atandukanye, aho urubyiruko rw’abasore n’inkumi rwari mu byaha rugahinduka rwihangiye imirimo, ruhabwa inkunga ifite agaciro ka miliyoni 452 Frw.

Muri iyo nkunga yatanzwe mu makoperative y’urubyiruko, irimo kugurira ibikoresho abakora umwuga w’ububaji, abahuriye muri Koperative y’abatwara amagare n’ayabatwara abagenzi kuri moto, hatangwa imodoka ku bakoze neza mu bikorwa by’isuku n’umutekano.

Hari n’abubakiwe ubuhunikiro cyane cyane ab’Iburasirazuba, abakora uburobyi, abakora ubuhinzi bwa kijyambere, hari n’abahawe inkunga zo gutangiza amakoperative y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bw’umwuga mu Karere ka Burera.

Muri ibyo bikorwa bitandukanye byakozwe mu gihugu, kuwa gatatu tariki 19 Kamena 2024, mu gusoza ukwezi kwahariwe ibyo bikorwa by’Ingabo na Polisi, hatashye ibikorwa bitandukanye mu ma site umunani hirya no hino mu gihugu.

Kigali Today yabakoreye icyegeranyo kigaragaza uko ibikorwa byakorewe abaturage muri buri Ntara n’umujyi wa Kigali, mu kwezi kwahariwe ibikorwa by’Ingabo na Polisi.

Ibyakozwe n’Ingabo na Police mu Ntara y’Amajyaruguru

ibirori byo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Ingabo na Polisi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, byabereye mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, byitabiriwe n’Abayobozi batandukanye, barimo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Félix Namuhoranye, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, Umuyobozi Mukuru wa NCDA Ingabire Assumpta, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga n’abandi.

Umuhango wo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa by'Ingabo na Polisi mu Majyaruguru byitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Umuhango wo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Ingabo na Polisi mu Majyaruguru byitabiriwe n’abayobozi batandukanye

Nyuma yo gutaha ku mugaragaro ibyo bikorwa birimo Ibiraro n’Ingo mbonezamikurire, abayobozi bahuriye n’abaturage kuri sitade ubworoherane barasabana, abaturage bagirwa inama y’uburyo basigasira ibyo bikorwa.

Mu makuru Kigali Today ikesha Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, ibyakozwe mu kwezi kwahariwe ibikorwa by’inzego z’umutekano (Ingabo na Polisi), muri iyo Ntara birimo ingo mbonezamikurire/ECD (Amarerero) atatu yubatswe mu Karere ka Burera, Musanze na Gicumbi, ahakunze kugaragara ibibazo by’igwingira mu bana.

Muri iyo Ntara hubatswe kandi amateme (Ibiraro) umunani, bifasha mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage, aho mu Karere ka Musanze hubatswe ibiraro bitatu mu Karere ka Gakenke hubakwa ibiraro bitanu.

Ibikorwa by'Ingabo na Polisi byazamuye ubukungu bw'igihugu
Ibikorwa by’Ingabo na Polisi byazamuye ubukungu bw’igihugu

Abavuye mu bigo ngororamuco bashinze amakoperative atanu, aho buri Karere mu Ntara y’Amajyaruguru gafite koperative ziswe imboni z’impinduka, ziterwa inkunga igera kuri miliyoni 18 Frw, ku mishinga yabo bagaragaje yiganjemo iy’ubworozi bw’amatungo magufi.

Hatanzwe kandi amatungo magufi 200 agizwe n’ingurube, yorojwe abaturage bo mu Karere ka Burera na Gakenke. Hanatanzwe ubwato bubiri, kuri koperative zitwara abaturage mu mazi, mu biyaga bya Burera na Ruhondo bifite uruhare mu iterambere ry’Akarere ka Burera na Musanze.

Mu bikorwa by'ingabo na Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru birimo no koroza abatishoboye
Mu bikorwa by’ingabo na Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru birimo no koroza abatishoboye

Mu Ntara y’Amajyaruguru kandi, hatanzwe imirasire y’izuba mu ngo 323 zo mu Murenge wa Mataba Akarere ka Gakenke, hakorwa gahunda y’ubuvuzi ku baturage bari bafite ibibazo by’indwara z’amaso cyane cyane ishaza, bikorerwa mu bitaro by’uturere.

Ibyakozwe ku rwego rw’Umujyi wa Kigali

Mu mujyi wa Kigali, mu Murenge wa Kanyinya muri Nyarugenge na Rutunga muri Gasabo, hatashywe ibikorwa bitandukanye nyuma y’uwo muhango abaturage bahurira muri Pèle Stadium baganirizwa uburyo bwo kubungabunga ibyo bikorwaremezo.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Nzanzimana Sabin yasuye abana mu rugo mbonezamikurire rwa Rutunga
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nzanzimana Sabin yasuye abana mu rugo mbonezamikurire rwa Rutunga

Muri ibyo bikorwa by’inzego z’umutekano bigamije imibereho myiza, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nzanzimana Sabin n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva n’abayobozi batandukanye mu Ngabo na Polisi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Gasabo mu gutaha Urugo Mbonezamikurire rwa Rutunga.

Ibyo bikorwa by’Ingabo na Polisi byatashywe mu Mujyi wa Kigali, birimo Urugo Mbonezamikurire rw’abana bato (ECD) rwubatswe mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo hakoreshejwe amafaranga arenga miliyoni 22 Frw.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva yishimiye ubuzima bw'abana yasanze mu rugo mbonezamikurire rwa Rutunga
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva yishimiye ubuzima bw’abana yasanze mu rugo mbonezamikurire rwa Rutunga

Ingabo na Polisi by’u Rwanda kandi basoje ubuvuzi bakoreraga abaturage mu Mirenge ya Mageragere na Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge.

Umurenge wa Kimisagara wahembwe imodoka nyuma yo kurusha indi igize Umujyi wa Kigali mu bukangurambaga bumaze igihe bukorwa ku mutekano, isuku n’isukura.

Umurenge ya Kanombe mu karere ka Kicukiro, n’uwa Nduba mu Karere ka Gasabo, muri iyo mirenge yombi, buri Murenge wahembwe moto, nyuma yo guhiga indi mu bukangurambaga ku mutekano, isuku n’isukura.

Nyuma y’ubu bukangurambaga kandi mu Mujyi wa Kigali hatoranyijwemo utugari twa Kimisagara muri Kimisagara, Rugunga muri Kigarama (Kicukiro), na Bibare muri Kimironko (muri Gasabo), buri Kagari kakaba karahembwe amafaranga angana na miliyoni imwe (1,000,000 Frw).

Kuri uwo munsi, abo bayobozi banasuye Ikigo Nderabuzima cya Nyarurenzi mu karere ka Nyarugenge, aho inzobere z’abaganga bo mu nzego z’umutekano bamaze iminsi batanga serivisi z’ubuvuzi mu kubaga, kuvura indwara zo mu nda, indwara z’amaso, amatwi, indwara zifata abagore n’izindi.

Abaturage bivuriza kuri icyo Kigo Nderabuzima, bakaba barishimiye ko begerejwe serivisi z’ubuvuzi zitangwa n’abaganga b’inzobere muri ibi bikorwa by’inzego z’umutekano. Bishimira kandi ko icyo Kigo Nderabuzima cyashyizwe ku rwego rw’ibitaro bifite abaganga b’inzobere batatu bahoraho.

Ibyakozwe mu Ntara y’Iburasirazuba

Kuwa gatatu tariki 19 Kamena 2024, nk’uko byagenze mu gihugu hose, no mu Ntara y’Iburasirazuba, Ingabo na Polisi batashye ibikorwa bitandukanye byakozwe mu turere dutandukanye tugize iyo ntara.

Muri ibyo bikorwa, harimo inzu zubakiwe abatishoboye, umuyoboro w’amazi, ingo mbonezamikurire n’ibindi nk’uko SP Hamudun Twizeyimana, Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’u Burasirazuba yabitangarije Kigali Today.

Mu rwego rw’ibikorwa byo kwegera abaturage muri gahunda yiswe (RDF & RNP Community Outreach Program), hatashywe inzu icumi (10) zubakiwe abatishoboye mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera bahabwa ibikoresho byo mu rugo bagenerwa n’ibiribwa bizabafasha mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Mu bindi bikorwa byakozwe muri iyo gahunda mu Ntara y’u Burasirazuba, harimo ingo mbonezamikurire (ECDs) enye, zirimo ECD imwe yubatswe mu Karere ka Nyagatare, indi yubatswe mu Karere ka Ngoma, mu gihe indi yubatswe mu Karere ka Gatsibo.

Hari n’indi yubatswe mu Karere ka Kirehe, buri ECD imwe muri izo enye ikaba yaruzuye itwaye asaga Miliyoni 22 Frw.

Hari kandi amagare 34 ahabwa za koperative z’urubyiruko ruzwi ku izina “Imboni z’impinduka”, zigizwe n’urubyiruko rwavuye mu bigo ngororamuco, nyuma rukibumbira hamwe mu rwego rwo gushaka imibereho.

Batashye inzu zubakiwe abaturage za Rweru mu Bugesera
Batashye inzu zubakiwe abaturage za Rweru mu Bugesera

Muri ayo magare agera kuri 22 yahawe urubyiruko rwo mu Karere ka Ngoma mu gihe urwo mu Karere ka Bugesera rwahabwe amagare 12, buri gare rikaba rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 120 Frw.

Hari kandi Miliyoni 21 z’Amafaranga y’u Rwanda ahabwa za Koperative z’urubyiruko rw’imboni z’impinduka mu turere dutandukanye, harimo Miliyoni enye zihabwa urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana, Miliyoni eshanu mu Karere ka Nyagatare, Miliyoni eshatu mu Karere ka Kayonza, Miliyoni eshatu mu Karere ka Kirehe, ndetse na miliyoni eshashatu n’ibihumbi 800Frw mu Karere ka Gatsibo.

Urubyiruko rugize Imboni z'impinduka mu karere ka Bugesera na Ngoma rwahawe amagare
Urubyiruko rugize Imboni z’impinduka mu karere ka Bugesera na Ngoma rwahawe amagare

Nk’uko SP Twizeyimana, yakomeje kubisobanura hari na Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, ahabwa Akagari kabaye aka mbere muri buri Karere mu turere turindwi tugize Intara y’u Burasirazuba, mu irushanwa ryerekeye isuku, umutekano no kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

Hari kandi imodoka yahawe Umurenge wa Rurenge wo mu Karere ka Ngoma, wabaye uwa mbere mu rwego rw’Intara y’u Burasirazuba mu bijyanye n’isuku, umutekano, kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana.

Hakaba kandi na moto esheshatu zigenewe Imirenge yabaye iya mbere muri urwo rwego mu turere dutandatu, havuyemo Akarere ka Ngoma.

Minisitiri w'Ingabo Marizamunda Juvenal niwe wayoboye umuhango wo gutaha inzu zubakiwe Abatishoboye mu karere ka Bugesera
Minisitiri w’Ingabo Marizamunda Juvenal niwe wayoboye umuhango wo gutaha inzu zubakiwe Abatishoboye mu karere ka Bugesera

Mu bijyanye n’imihigo ya buri Karere, mu Ntara y’u Burasirazuba, akarere gahemba umuturage wabaye uwa mbere mu rwego rw’umutekano isuku n’isukura.

Ni muri urwo rwego, umuturage wabaye uwa mbere mu Karere ka Ngoma yahawe inka, ndetse yegerezwa amazi meza ya WASAC iwe mu rugo.

Mu Karere ka Ngoma kandi hubatswe umuyoboro w’amazi aturuka mu Kiyaga cya Mugesera, yegerezwa abaturage, ndetse bubakirwa n’ibigega by’amazi.

Ibikorwa by’Ingabo na Polisi byakozwe mu Ntara y’Amajyepfo

Gusoza ukwezi kw’ikorwa by’Ingabo na Polisi ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, byabereye i Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, aho Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyimana wari umushyitsi mukuru, yabwiye abaturage ko uyu mwaka wa 2024 imbaraga zose zashyizwe hamwe zerekana ubumwe n’ubufatanye.

Aho mu Karere ka Nyaruguru, mu byatashywe byishimirwa muri rusange mu gihugu cyose, nk’uko byavuzwe na Minisitiri Musabyimana, harimo inzu zubakiwe abatishoboye bahabwa n’ibikoresho by’ibanze birimo intebe zo mu ruganiriro, ibitanda n’ibiryamirwa ndetse n’ibiryo byo kwifashisha ku ikubitiro, hubakwa n’ingo mbonezamikurire n’ibindi.

Yagize ati “By’umwihariko mu Karere ka Nyaruguru, turishimira ko hubatswe ikigo mbonezamikurire kimwe mu Murenge wa Kivu, hubakwa amazu atanu y’abatishiboye yubatswe mu Mirenge ya Rusenge, Kibeho na Cyahinda”.

Bimwe mu bikorwaremezo byubatswe mu kwezi kwahariwe Ingabo na Polisi mu ntara y'Amajyepfo
Bimwe mu bikorwaremezo byubatswe mu kwezi kwahariwe Ingabo na Polisi mu ntara y’Amajyepfo

Yakomeje agira ati “Hatanzwe n’amagare 20 ku mboni z’impinduka, ni ukuvuga urubyiruko rwanyuze mu bigo ngororamuco akenshi bagiye bafatirwa mu byaha bihungabanya ituze ry’abaturage, harimo ibiyobyabwenge, ubujura, ubuzererezi, n’ibindi”.

Thacianna Mukamana wo mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru, watawe n’umugabo akaba arera abana bane babyaranye, ni umwe mu bubakiwe nyuma yo kubaho arera abo bana atagira aho acumbika.

Abaturanyi ba Mukamana wo mu karere ka Nyaruguru bifatanyije nawe kwakira inzu yubakiwe
Abaturanyi ba Mukamana wo mu karere ka Nyaruguru bifatanyije nawe kwakira inzu yubakiwe

Yagaragaje ibyishimo bye agira ati "Nabagaho ntagira aho mba, ntunzwe no guca incuro, aho nshumbitse none, ejo bakanyirukana kubera kunanirwa gutanga umubyizi ari na bwo bukode nishyuraga”.

Yavuze ko ubwo yamenyeshwaga ko na we agiye kubakirwa yaketse ko arota, uyu munsi akaba ngo yakabije inzozi ahabwa inzu, agashimira Ingabo na Polisi, ariko cyane cyane agashimira Umukuru w’Igihugu ku bwo gutekereza ku batishoboye.

Minisitiri Musabyimana yahaye imfunguzo Gitifu w'Umurenge wa Gasaka muri Nyamagabe nyuma y'uko Umurenge ayoboye uhembwe imodoka
Minisitiri Musabyimana yahaye imfunguzo Gitifu w’Umurenge wa Gasaka muri Nyamagabe nyuma y’uko Umurenge ayoboye uhembwe imodoka

Mu Ntara y’Amajyepfo hatashywe inzu 20 zubakiwe abatishoboye, irerero rimwe ryubatswe mu Karere ka Nyaruguru, hanashyigikirwa koperative umunani z’Imboni z’impinduka mu mishinga yazo.

Ni muri urwo rwego hatanzwe amagare 90 kuri urwo rubyiruko, hatangwa inkunga ya miliyoni ebyiri n’igice ku buhinzi bw’ibihumyo, inkunga ya miliyoni 10 n’ibihumbi 770 Frw ku bworozi bw’ingurube n’inkunga ya miliyoni enye n’igice, zigenewe kugura ibyuma bisya imyaka.

Umurenge wahize indi mu bukangurambaga ku mutekano isiku n'isukura wahawe imodoka
Umurenge wahize indi mu bukangurambaga ku mutekano isiku n’isukura wahawe imodoka

Minisitiri Musabyimana yavuze ko inzu 31 mu gihugu zubakiwe abatishoboye, zirimo n’ibikoresho by’ingenzi, byatumye abaturage batishoboye babona amacumbi barushaho kugira umutekano usesuye.

Yavuze kandi ko Ingo mbonezamikurire 15 zubatswe, ari ikimenyetso cyerekana ko u Rwanda rwiyemeje gutegura ejo hazaza, mu rwego rwo guha abenegihugu bato umusingi ukomeye wo kwiga no kwiteza imbere.

Amatungo magufi 800 yatanzwe nk’uko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yabivuze, ngo byahaye imiryango imbaraga mu kuyifasha kuramba no kwihaza, ubuvuzi bwatanzwe ku bantu ibihumbi 72, birinda abanyarwanda indwara zibazahaza.

Imboni z'impinduka mu ntara y'amajyepfo zishimiye amagare zahawe
Imboni z’impinduka mu ntara y’amajyepfo zishimiye amagare zahawe

Yagarutse no ku bikorwaremezo bitandukanye byubatswe, ashima na gahunda y’imboni z’urubyiruko iha icyezere abato mu kubaka ejo heza h’u Rwanda.

Minisitiri Musabyimana yasabye abaturage kwitegura amatora, buzuza ibyangombwa byose basabwa birimo kubona indangamuntu kubatazifite, abasaba gutora ingirakamaro zizabageza ku iterambere rirambye kandi baharanira umutekano.

Abasaba kandi gusigasira ibikorwa bagejejweho mu kwezi kwahariwe ingabo na Polisi, ati “Turifuza ko ibi bikorwa ababihawe babisigasira, kugira ngo bizane impinduka bihereye kuri bo, ndetse naho batuye kandi bazirikana ku musingi w’impinduka igihugu cyiteze, bakomeza kwita ku mutekano, ibikorwa by’amarondo afasha gukumira ibyaha n’ubugizi bwa nabi kandi bakomeza gahunda zo kwivana mu bukene”.

Imboni z'impinduka mu Ntara y'Amajyepfo zahawe amagare
Imboni z’impinduka mu Ntara y’Amajyepfo zahawe amagare

Umurenge wa Gasaka mu Ntara y’Amajyepfo niwo wahize indi mu bukangurambaga ngarukamwaka ku kwimakaza umutekano, isuku n’isukura, aho wahembwe imodoka.

Ibyakozwe n’Ingabo na Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba

Nk’uko byakozwe hirya no hino mu gihugu, no mu Ntara y’Iburengerazuba habaye igikorwa cyo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Ingabo na Polisi hatashwa ibikorwaremezo bitandukanye byubakiwe abaturage.

Mu byakozwe n'Ingabo na Polisi harimo n'ibiraro
Mu byakozwe n’Ingabo na Polisi harimo n’ibiraro

Ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba icyo gikorwa cyabereye kuri Site ya Rutsiro mu karere ka Rutsiro byitabirwa na Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore wari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Dushimimana Lambert n’inzego z’umutekano muri iyo ntara.

Muri icyo gikorwa, batashye ibikorwa bitandukanye byubatswe muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi n’Ingabo mu birimo ibiraro.

Minisitiri w'Ibikorwa remezo Dr. Jimmy Gasore
Minisitiri w’Ibikorwa remezo Dr. Jimmy Gasore

Umurenge wa Kivumu wo mu karere ka Rutsiro niwo wegukanye igihembo cy’imodoka, nyuma yo guhiga indi mirenge mu turere tugize Intara y’Iburengerazuba, mu marushanwa y’isuku n’isukura, umutekano no kurwanya igwingira mu bana.

Umurenge wa Kivumu wo mu karere ka Rutsiro niwo wegukanye igihembo cy'imodoka
Umurenge wa Kivumu wo mu karere ka Rutsiro niwo wegukanye igihembo cy’imodoka

Abagize uruhare muri iyi nkuru:

Marie Claire Joyeuse
Mediatrice Uwingabire
Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka