Ukwezi kwa gatatu kuzarangira buri muturage w’amajyaruguru azi ‘Ndi Umunyarwanda’

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru aravuga ko bitewe n’imbaraga ziri gushyirwa muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu ntara ayoboye, buri muturage muri iyi ntara azaba yaragezweho n’ubutumwa kuri Ndi Umunyarwanda bitarenze ukwezi kwa gatatu uyu mwaka.

Ubwo haganirwaga kuri iyi gahunda, mu biganiro byahuje abanyamadini, abayobozi b’uturere, abayobozi ba za kaminuza, abayobozi b’amashyirahamwe y’abamotari n’abandi, tariki 06/02/2014, uyu muyobozi yavuze ko buri wese ataha ari umu ambasaderi w’iyi gahunda.

Guverineri Bosenibamwe ati: “Ndi Umunyarwanda azagira aba ambasaderi benshi mu ntara y’Amajyaruguru, tuvanemo ibyemezo by’uko bateza imbere Ndi Umunyarwanda aho bakorera”.

Uyu muyobozi avuga ko ibi bitagarukira ku rwego rw’intara, ahubwo ko buri muyobozi azategura inama mu karere ayoboye kuri Ndi Umunyarwanda, nabo bacukumbure bafate imyanzuro ndetse banayemeze.

Ati: “Tuzamanuka mu midugudu, maze mu mpera z’ukwezi kwa gatatu, buri munyarwanda wese mu ntara y’Amajyaruguru azabe yaramaze gusobanurirwa Ndi Umunyarwanda, tuzinjire mu cyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi bose barasobanuriwe Ndi Umunyarwanda”.

Kugeza ubu iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda yamaze gutangizwa ku nzego zose z’ubuyobozi kugeza ku rwego rw’umudugudu, bityo ngo ubwo bazaba bari kuyigisha, abaturage bazaba basanzwe bayifiteho amakuru bityo kuyumva byihute.

Dr. Jean Baptiste Habyarimana, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, yasabye ko imyanzuro yafatiwe muri iyi nama yakurikiranwa kugirango ibashe gushyirwa mu bikorwa.

Imwe mu myanzuro yavuye mu ntara y’Amajyaruguru, harimo ko hakwiye gushyirwaho imfashanyigisho ku mateka y’u Rwanda uko ari, ndetse n’abayagoreka nkana bakabihanirwa, harimo kandi ko abayobozi bakwiye guharanira kuba intangarugero muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo   ( 2 )

natwe nibatubwire ese ndi umunyarwa irashaka kuvuga ko hari nabatari abanyarwanda abobo bakaba bafatwa nkaho ari iki?

protogene yanditse ku itariki ya: 8-02-2014  →  Musubize

iyo ni gahunda nziza iriya gahunda namaze kuyisobanukirwa numva ni nziza cyane ahubwo bose bakomeze babashyigikirwe cyane

Kigali yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka