Ukwezi kw’imiyoborere kubabera umwanya wo kunoza ibitagenda
Ibi ni ibyagarutsweho n’inzego zitandukanye, ubwo hatangizwaga ukwezi kw’imiyoborere mu karere ka Ruhango tariki ya 20/11/2015, mu murenge wa Kinazi.
Atangiza iki gihembwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo,
Izabiriza Jeanne, yibukije kandi ashimangira ko iki gihe kidakwiye guharirwa kwakira no gusubiza ibibazo by’amakimbirane gusa, ko ari n’igihe cyo kwishimira ibyagezweho, kuganira no kumvikana ku mpinduka ziba zikwiye gukorwa kugira ngo iterambere ryihute, no gufata ingamba zo kunoza ibitagenda neza.

Ku bijyanye no gukemura ibibazo bishingiye ku makimbirane, Izabiriza asaba buri muntu wese kutireba ubwe, ahubwo agaharanira kugira uruhare mu gukemura ibibazo biri aho atuye.
Ati “Kwanga ikibi, no kuba umugaragu w’ikiza”, kuko ingaruka z’ikibi zigera ku bantu benshi, zikabangamira iterambere ryifuzwa”.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Twagirimana Epimaque, we yagarutse ku mpamvu zatumye ukwezi kw’imiyoborere gushyirwaho, avuga ko ari ukugira ngo kube umwanya abayobozi n’abayoborwa bahura bakaganira, bakungurana ibitekerezo ku bibakorerwa.
Bakareba imbogamizi cyangwa inzitizi zibangamira iterambere n’imibereho yabo, bagafatanya gushaka inzira zo gukemura cyangwa gukuraho izo nzitizi, kandi bagafata ingamba ziganisha kuri iryo terambere kuri buri wese ntawusigaye inyuma.

Mu bibazo n’ibyifuzo abaturage batanze, harimo koroherezwa kubonera serivise zose zijyanye no guhabwa no guhererekanya ibyangomwa by’ubutaka ku murenge, gusimbuza ibiti by’amashanyarazi (Poteau) bishaje mu gasanteri ka Mpemba, kugezwaho uruganda rushya ibigori kugira ngo umusaruro wabo urusheho kubagirira akamaro, gushyirirwaho igiciro cy’ibigori kibereye umuhinzi, no gufashwa kubona imbuto itarwaye y’imyumbati.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Izabiriza Jeanne bakaba bafatanyije kubisubiza, bagaragaza ibiriho bikorwa ko ibi bibazo byose bikemuke. Abaturage bakaba bishima ko ubuyobozi bubazirikana muri byose.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|