Ukwezi kw’ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake gusojwe bakoze iby’agaciro k’asaga miliyari 5Frw
Hirya no hino mu Rwanda, hasojwe ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabusha, kwatangiye tariki ya 01 Ukwakira2022, ahakozwe ibikorwa binyuranye birimo kubakira abatishoboye, kurwanya isuri, ubukangurambaga mu kwirinda ibiyobyabwenge n’inda z’imburagiye ziterwa abangavu.
Mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, niho hasorejwe ku rwego rw’Igihugu uko kwezi, ku wa Gatanu tariki 04 Ugushyingo 2022.
Muri ako karere, urubyiruko rw’abakorerabushake ku bufatanye n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi, bakoze bimwe mu bikorwa bihindura imibereho myiza y’Abaturage, bifite agaciro ka miliyoni 200Frw.
Muri ibyo bikorwa, hubakiwe abatishoboye inzu 10, hakurungirwa inzu icyenda, hahomwa esheshatu, hubatswe kandi ubwiherero 67, hasanwa icyenda, hubakwa uturima tw’igikoni 126, hasanwa uturima 7041.
Mu kubungabunga ibidukikije hatewe ibiti bisaga 4000, hacukurwa imyobo 97 ifata amazi y’imvura, hanakorwa imirwanyasuri ku buso bungana na hegitari zirindwi.
Hakozwe n’ubukangurambaga mu ngo, muri gahunda y’isuku n’isukura harwanywa indwara ziterwa n’umwanda, hakorwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya ibiyobyabwenge, dore ko mu mirenge igize iko karere, itandatu ikora ku mupaka.
Mu muhango wo gusoza uko kwezi ku rwego rw’Igihugu, witabiriwe na Richard Kubana, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga, no guhuza ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake, yavuze ko uku kwezi gusigiye Igihugu ibikorwa bifite agaciro k’amafaranga asaga Miliyari eshanu.
Ati “Ni ibikorwa byinshi byakozwe, hari akarere usanga urubyiruko rw’abakorerabushake barakoze ibikorwa bifite agaciro ka Miliyoni 200, ugasanga hari akageze kuri miliyoni 300, iyo turebye muri uku kwezi konyine kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake, tugera kuri miliyari eshanu na Magana, zinjijwe na Youth Volunteers, ariko turacyakomeza kwegeranya imibare neza ibyo ni ibyo tumaze gukusanya”.
Mukandanga Triphine wubakiwe inzu n’urwo rubyiruko, yagize ati “Ndi umubyeyi ushimira uru rubyiruko kuba rwaranyubakiye, nari umuntu utagira aho mba. Perezida wa Repubulika yo kagira Imana aba ampaye amabati, aba bakorerabushake mu bwitange bwabo baranyubakira, ubu ndishimye”.
Abo bakorerabushake bavuga ko batazigera batezuka ku murimo batangiye wo kwitanga, nk’uko umwe muri bo witwa Ndacyayisenga Anaclet yabitangarije Kigali Today.
Ati “Ikiduha imbaraga ni ugukora ibyo twiyumvamo, twumva ko tugomba kwitangira igihugu, ni yo mpamvu ibibazo tubona aho dutuye twiha inshingano zo kubikemura twubakira abatishoboye, twubaka ubwiherero, ubundi tubusana kandi tukabikora muri morale duteza Igihugu imbere. Ntituzatezuka gukora ibikorwa byubaka Igihugu”.
Ni urubyiruko rwashimiwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, ku bw’ibikorwa bitandukanye bakoze, abasaba kudatezuka ku nshingano biyemeje.
Ati “Uku kwezi muragusoje ariko ibikorwa by’ubukorerabushake birakomeje, murakomeza kudufasha mu bikorwa byo kuzamura imibereho myiza y’abaturage, mu kurwanya magendu n’ibiyobyabwenge, n’indi myifatire idakwiriye. Mube intangarugero aho mutuye mu guhindura urubyiruko bagenzi banyu bacyishora mu ngeso mbi”.
Ni umuhango wabimburiwe n’ibikorwa binyuranye aho urubyiruko rwifatanyije n’abaturage ndetse n’abayobozi ahatewe ibiti mu rwego rwo kurwanya isuri, hasurwa Urugo mbonezamikurire y’abana bato, urubyiruko rw’abakorerabushake ruremera bagenzi babo 42 n’imiryango itanu itishoboye, amatungo magufi afite agaciro ka 2,000,000FRW.
Kugeza ubu, mu Rwanda harabarurwa urubyiruko rw’abakorerabushake 487,417.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|