Ukwakira ni igihe cyo guharanira kurwanya ivangura n’amacakubiri - Fidele Ndayisaba

Umunyambanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubiwyunge (NURC) Fidele Ndayisaba, arasaba Abanyarwanda kuzifatanya kuzirikana Ukwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge mu bikorwa byose bizamara ukwezi k’Ukwakira.

Ndayisaba (uhagaze) avuga ko ukwezi k'Ukwakira ari igihe cyo kurwanya ivangura n'amacakubiri
Ndayisaba (uhagaze) avuga ko ukwezi k’Ukwakira ari igihe cyo kurwanya ivangura n’amacakubiri

Ndayisaba avuga ko ukwezi k’Ukwakira gukwiye kubera buri Munyarwanda igihe cyo kuzirikana ko ari bwo hatangijwe ibikorwa by’urugamba rwo kubohora u Rwanda, ku ya 01 UKwakira 1994.

Ndayisaba avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwihesha u Rwanda ruzira ivangura n’amacakubiri, kugira ngo bace ukubiri n’ingoyi yayo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ntihazagire uwasubira kuri iyo ngoyi y’amacakubiri n’ivangura.

Agira ati “Uko kubohorwa kuri ya ngoyi y’amacakubiri n’ivangura biduha amahirwe angana nk’Abanyarwanda no kwisanzura mu miyoborere myiza ishyira imbere umuturage, kandi ikita ku mibereho ye myiza. Uko ni ko kwibohora k’u Rwanda”.

Ndayisaba avuga ko Ukwezi k’Ukwakira buri wese akwiye kuzirikana uruhare afite mu kurwanya ivangura n’amacakubiri, kugira ngo Abanyarwanda batazasubira ku ngoyi y’amacakubiri yakuweho habanje kumeneka kw’amaraso y’abana b’Abanyarwanda.

Agira ati “Ukwakira kudusigira amasomo akomeye yo kumva ko amacakubiri n’ivangura bikwiye kuba ikizira mu bana b’Abanyarwanda”.

Insanganyamatsika izirikanwa uyu mwaka mu kwezi ko kuzirikana Ubumwe n’Ubwiyunge igira iti “Dufatanyije Twubake u Rwanda ruzira amacakubiri n’ivangura”, ikaba isobanuye ko buri wese mu byo akora n’ubuzima bwe bwa buri munsi, akwiye kwirinda no kurwanya ivangura n’amacakubiri.

Abafatanyabikorwa ba Komisiyo y’Igihugu y’Ubuwmwe n’Ubwiyunge bagaragaza ko intandaro y’amacakubiri mu Rwanda yatewe n’amateka u Rwanda rwanyuzemo kuva igihe cy’ubukoloni agashinga imizi mu bihe bya Repuburika ya mbere n’iya kabiri.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango wita ku bikorwa by’Isanamitima (AMI) Bizimana Jean Baptiste, avuga ko amacakubiri yahawe umwanya munini yigishwa Abanyarwanda ari yo agitera n’ingaruka zikigaragaza uyu munsi, ari na yo mpamvu uwo muryango wiyemeje gushyiraho gahunda z’isanamitima zifasha Abafunguwe ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abacitse ku icumu rya Jenoside, bityo bakongera kugana inzira y’iterambere.

Agira ati “Abantu ntibashobora gutera imbere igihe cyose barangwa n’ibikorwa by’ivangura n’amacakubiri, kuko aragenda agafata muri bya bitekerezo by’uyafite akagenda akwirakwira kugera kuri ba bantu benshi bigatuma badindira mu bikorwa, ariko iyo bumvikana bakomeza gufatanya bakabasha guhindura ubuzima”.

Umuyobozi wungirije w’Umuryango wita ku isanamitima ‘Prison Fellowship’ Jean Paul Ntwari, avuga ko gahunda zo kurwanya amacakubiri zikwiye gushyirwamo imbaraga, ibiganiro bigahuriza hamwe abantu mu byo bakora.

Ati “Izo gahunda zihuriza hamwe abantu mu matsinda yabo no mu makoperative zikwiye gukomeza kugezwa hose mu midugudu, kugira ngo nibura amacakubiri n’ivangura birusheho kugabanuka”.

Ushinzwe ibikorwa by’isanamitima mu itorero ADEPR Mbabazi Emmanuella, we avuga ko kugira ngo ivangura n’amacakubiri bicike burundu, ari ngombwa kurwanya ihezwa, itonesha no gusumbanya abantu.

Agira ati “Ntibikwiye ko abantu bamwe bimwa uburenganzira cyangwa ngo bamwe bazamuke kurusha abandi, duharanire gushyira hamwe nk’Abanyarwanda kandi buri wese ashyigikirwe mu byo akora, buri wese azamuke tugire ihame ry’ubudasa turishyigikire buri wese mu mpano ye tutitaye aho aturuka, mbese ‘Ndi Umunyarwanda’ ishinge imizi hagati yacu”.

Ukwezi ko kuzirikana Ubumwe n’Ubwiyunge gutangirana n’iya 01 Ukwakira, muri uyu mwaka wa 2020 kuzizihizwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ikaba isaba Abanyarwanda kubahiriza amabwiriza barindana kuko Umunyarwanda muzima agomba no kurinda mugenzi we kwandura icyo cyorezo.

Ibiganiro bizagezwa ku Banyarwanda bikaba bizaca mu buryo bw’itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga, aho buri wese asabwa kubikurikirana kugira ngo impanuro zirimo zimufashe kurwanya amacakubiri n’ivangura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka