Uku kwezi imvura nke izatuma amazi n’ubuhehere bw’ubutaka bigabanuka cyane

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) kivuga ko muri uku kwezi kwa Kanama hateganyijwe imvura nke izatuma amazi agabanuka ndetse n’ubuhehere bw’ubutaka bukagabanuka cyane.

Meteo ivuga ko imvura iteganyijwe muri Kanama 2022 iringaniye iri hagati ya milimetero 10 na 50 ko ariyo iteganyijwe kugwa hirya no hino mu gihugu.

Iteganyagihe ry’ukwezi kwa Kanama 2022, rigaragaza ko mu Rwanda hazakomeza kurangwa n’ibihe bisanzwe by’Impeshyi, hakaba hateganyijwe imvura nke cyane iri hagati ya milimetero 10 na 50. Ubushyuhe bwinshi buteganyijwe ku manywa buri hagati ya dogere Selisiyusi 17 na 32 naho ubushyuhe bwo hasi (buke) buteganyijwe nijoro buri hagati ya dogere Selisiyusi 8 na 16 mu Rwanda.

Iri hindagurika ry’ibihe rizagira ingaruka ziteganyijwe mu kwezi kwa Kanama 2022, dore ko ari no mu gihe cy’impeshyi, ho imvura iteganyijwe muri Kanama 2022 izaba ari nke, ubuhehere bw’ubutaka ndetse n’ingano y’amazi biteganyijwe ko bizagabanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka