Uko yaguye mu mutego wo gusambanywa ku gahato awushowemo n’uwamwizezaga akazi (Ubuhamya)
Umukobwa w’imyaka 33 utarifuje ko amazina n’amajwi bye bijya mu itangazamakuru wo mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, mu mwaka wa 2018 ubwo yari afite imyaka 27, mugenzi we wari inshuti ye, yamuhamagaye kuri telefoni amubwira ko hari ahantu ashaka kumurangira akazi mu bihugu by’Abarabu, ndetse nyuma y’iminsi itarenga itatu yakurikiyeho, baje guhura banoza umugambi wo gushaka ibyangombwa by’inzira.
Akimara kubibona, abo iyo nshuti ye yamwizezaga ko azakorera bo muri ayo mu mahanga, bamwoherereje amafaranga, yagombaga kuvamo itike y’indege, barenzaho n’ayo kugura ibindi by’ibanze yari akeneye nk’imyambaro n’ivalisi, arangije yurira indege imwerekeza muri Arabiya Sawudite.
Akigerayo yatunguwe n’uko akazi yari yijejwe kujya ahemberwa umushahara w’ibihumbi bisaga 800 y’u Rwanda ku kwezi, ko gukora isuku mu iguriro ry’ibiribwa atariko yahawe, ahubwo agashorwa mu busambanyi yakoreshwaga ku gahato.
Ati: "Nabaye nkigera muri icyo gihugu, banyobora ahantu bambwiraga ko nzakorera, mu cyumba narimo haza umuntu w’umugabo ansangamo, atangira kumera nk’unganiriza anjijisha, bigera aho ansaba kumutiza telefoni ndayimuha".
"Ibyo bikimara kuba natunguwe no kubona ansingiriye, ambwira ko akazi bampamagariye nta handi nzagakorera hatari muri icyo cyumba. Afata iyo telefoni arayizimua ayibika mu mufuka we, arasohoka; ubwo nanjye inzira igoye yo gufungirwa muri icyo cyumba nahinduriwemo igikoresho cy’abagabo basimburanaga baza kunsambanya ku gahato niho rwatangiriye".
Uyu mukobwa akeka ko iyo nzu yarimo, hari n’abandi bakobwa, na bo bakorerwaga ibikorwa nk’ibyo byo kubacuruza mu busambanyi yari yashowemo, bakabukoreshwa n’abo akeka ko babaga baturutse mu bindi bihugu bahaje mu bikorwa by’ubucuruzi.
Nyuma y’umwaka yahamaze asambanywa ku gahato, umunsi umwe yaje kugira amahirwe Umugabo wari waje kumusambanya, yinjirana telefoni mu cyumba barimo, umukobwa amucunga aguye agacuho, yandikira umwe mu bo mu muryango we ubutumwa bugufi amumenyesha ko ubuzima bwe buri mu mazi abira, ko bakora ibishoboka bakamutabariza mu buyobozi abo bagizi ba nabi bataramuhitana.
Ati: "Uwo mukobwa wandangiye ibyo yanyizezaga ko ari akazi, yambereye inyamaswa, kuko yanshoye muri ibyo bikorwa abizi neza. Abagizi ba nabi nka we, muri iki gihe barahari benshi Kandi bakomeje kuyobya urubyiruko barwizeza ibitangaza bitari byo. Bakoresha amayeri menshi, bakiyoberanya bakwereka ko bagufitiye impuhwe. N’ubwo nagize amahirwe yo kubava mu nzara, nkagaruka mu Rwanda, bansigaje inyuma, banyicira ahazaza. Gusa mbabazwa n’uko uwo mukobwa atigeze afatwa ngo ahanwe kuko nanubu ntawe azi iyo aba, na telefoni ze yazikuyeho kazikuraho".
Ikibazo cy’abashorwa mu bucuruzi bw’abantu, ku ruhande rw’abaturage bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko kigira ingaruka atari ku muryango w’uwabukorewe gusa, ahubwo n’igihugu muri rusange.
Mukadariyo Providence agira ati: "Mu muryango w’uwashowe muri ibyo bikorwa hasigaramo icyuho n’igihugu kigahomba uwakagomye kuzaba mu buyobozi, rwiyemezamirimo cyangwa ibindi by’ingirakamaro ku muryango".
Abakora ubucuruzi bw’abantu n’abagaragara mu ruhererekane rwabwo, bifashisha ibihugu binyuranye nk’inzira banyuramo bari muri ibyo bikorwa, kandi n’u Rwanda byagaragaye ko naho bahanyura(transit country), berekeza mu byo bategeramo indege cyangwa ibyo babukoreramo nyirizina.
Abahagarariye ibyiciro birimo urubyiruko, abagore, abanyamadini, abikorera bo mu Karere ka Musanze, nk’Akarere gahana imbibi n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kandi katari kure y’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda, bahurijwe hamwe mu biganiro bigamije kubasobanurira imiterere y’ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu, uko baryirinda no kurikumira.
Bizimungu Thierry, Umuhuzabikorwa w’Umuryango Never Again Rwanda mu Karere ka Musanze, ari na wo wateguye ibyo biganiro, avuga ko urugendo rwo gukumira icuruzwa ry’abantu rusaba ubufatanye, kuko ari n’icyaha gikorwa binyuze mu ruhererekane rw’abantu.
Yagize ati: "Urwo ruhererekane rw’ababukora barimo abajya gushaka abacuruzwa, ababareshya, ababajyana aho bagomba gucururizwa, ababacumbikira mu mayira baba banyuzwamo. Dutekereza ko kuganiriza inzego zigizwe n’ibyiciro by’abaturage bahagarariye abandi, bakerekwa uburyo iryo curuzwa rikorwamo, amayeri akoreshwa ndetse bagasobanukirwa ingaruka bigira, byadufasha gukumira ahantu hose rishobora kumenera nk’abantu bahorana n’abandi benshi mu nshingano bafite za buri munsi".
Nyiramugisha Denyse ukuriye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Musanze akaba yari anahagarariye ubuyobozi bwako muri ibi biganiro, yavuze ko bagiye kurushaho gukaza ingamba zo gukumira iki kibazo harimo no kujya baganiriza abaturage mu Nteko z’Abaturage, Umuganda n’izindi bahuriramo ari benshi.
Ubushakashatsi bwakozwe na Never Again Rwanda mu mwaka wa 2019, bwagaragaje ko abantu bacurujwe bavuye mu Rwanda bari ku kigero cya 13,6%.
Ibihugu bigaragaramo icuruzwa ry’abantu ni byinshi, ariko muri byo harimo nka Saudi Arabia, Uganda, Kenya, Tanzaniya, Mozambique, Afurika y’Epfo, Malawi, Malaysia, Oman, Qatar, Dubai n’ibindi.
62,7% by’abanyuzwa mu Rwanda baba baturutse mu Burundi naho 15% bo baba baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo(RDC).
Icuruzwa ry’abantu rifatwa nk’ubucakara, rikaba icyaha gisobanurwa byimbitse mu Itegeko nimero 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi.
Icuruzwa ry’abantu kandi, ryagize ingaruka mu buryo butandukanye, ku bantu basaga Miliyoni 24 ku isi hose, biganjemo abagore utirengagije abagabo n’abana.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi ni ubwicanyi nk’ubundi bwose. Umuntu wese ugira uruhare mu gushakira inyungu muri iki gikorwa kigayitse cyo gucuruza abana b’abantu ndamuvumye mu izina rya Kristu abe impumyi ndetse n’ikiragi.