Uko wagabanya umunyu cyangwa urusenda mu mafunguro

Hari igihe umuntu acikwa arimo gutegura ifunguro, agashyiramo umunyu mwinshi cyangwa urusenda ukibaza uko wabigabanyamo bikakuyobera. Nyamara hari uburyo butandukanye ushobora kwifashisha utagombye kongeramo amazi menshi ngo usange wangije ifunguro ryawe.

Kugabanya urusenda

Niba ari isosi washyizemo urusenda rwinshi, ushobora kongeramo amata y’inshyushyu, yawurute cyangwa urusukume rwa foromage niba usanzwe uyikunda. Ushobora no kongeramo ibindi birungo birenze ibyo wari wateganyije kugira ngo bigabanyemo ubukana bw’urusenda.

Kugabanya umunyu

Niba wacitswe ugashyira umunyu mwinshi mu isosi cyangwa mu rindi gaburo, ushobora kwifashisha umutobe w’indimu cyangwa vinegre ikomoka kuri pome (apple cider vinegar).

Ibikomoka ku nyanya nabyo ni ubundi buryo bwiza bwo kugabanya umunyu mwinshi mu ifunguro urugero nka sosi tomate cyangwa urusukume rw’inyanya (tomato paste) kubera ko inyanya nazo zigira aside kimwe na pome cyangwa indimu.

Niba kandi uhuye n’insanganya ugatamira igaburo ririmo urusenda rwinshi, ubashije kubona amata cyangwa yawurute hafi nabyo byagufasha, ushobora no gufata agace k’umugati cyangwa ugasoma ku muvinyo (wine).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka