Uko VUP yamufashije kurera abana umugabo yamutanye ahunga inzara

Muhawenimana Dimitrie, umubyeyi w’abana bane w’imyaka 43, amaze imyaka itandatu arera abana be bane abikesha akazi yahawe muri VUP, nyuma y’uko umugabo we ahunze urugo rwari rwugarijwe n’inzara.

Muhawenimana Dimitrie yafashijwe na VUP nyuma y'uko umugabo amutaye
Muhawenimana Dimitrie yafashijwe na VUP nyuma y’uko umugabo amutaye

Uwo mubyeyi utuye mu Kagari ka Gasiza, Umurenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, aganira na Kigali Today yavuze ko yari umukene, aho kubona icyo kurya byari rimwe ku munsi, imirimo yahawe muri VUP imufasha kuva muri ibyo bibazo.

Ubwo buzima ngo umugabo we ntiyabashije kubwihanganira, ari na ho ngo yaje kugenda imyaka itandatu ikaba ishize nta kanunu ku makuru ye.

Agira ati “Umugabo yabyutse mu gitondo aragenda ntiyambwira aho yerekeje, hashize imyaka itandatu kuko byari mu ntangiro za 2015. Nsigaye ari njye urera abana bane. Ubukene twarimo bwari bukabije, yabonye atabasha kububamo arifata aragenda na n’ubu sinzi amakuru ye, niba yarapfuye, niba akiriho nta byo nzi”.

Uwo mugore ngo mu minsi ya mbere umugabo amutaye, yabanje gucika intege asa n’uwihebye mu gihe yari asigaranye abana bane mu bukene bukabije.

Ngo yageze aho aratekereza, asanga kwiheba atari wo muti, yiga kuzigama ku buryo amafaranga 500 yahingiraga ku munsi, yatangiye kuyazigamamo ku buryo mu cyumweru mu mafaranga 2,500 cyangwa 3000 yabaga yarakoreye ahingira abantu, yafatagamo amafaranga 2000 agahahira abana, akizigamira 500 mu matsinda y’abagore.

Ngo yakomeje kubaho muri ibwo buzima, ku bw’amahirwe haza gahunda ya VUP imuha akazi nk’umuntu wari mu cyiciro cya mbere, aho yavuye ku mafaranga 500 yakoreraga ku munsi ahingira abantu agera ku 1000 yiga no kuzigama muri Sacco.

Agira ati “Nahise mfunguza konti muri SACCO, amafaranga ageze ku bihumbi 40 nyaguramo ingurube, ibwagura ibyana birindwi mbigurishije nkuramo amafaranga ibihumbi 70, aho icyana kimwe nakigurishaga ibihumbi 10”.

Muhawenimana akimara kubona ibyo bihumbi 70 bivuye mu ngurube, ngo ntiyigeze aguramo n’ikiro cy’inyama ngo yumve uburyo zihumura, kuko umwana we w’imfura yahise atsinda ikizamini gisoza icyiro rusanjye, aho ayo mafaranga yose yagendeye mu bikoresho by’ishuri n’amafaranga y’ishuri.

Ntibyatinze ngo iyo ngurube imugarurire ibyishimo, aho yahise yongera kubwagura ibyana umunani, bimufasha mu kibazo gikomeye cyo kurera abana, kubambika ndetse no kubona amafaranga yo kwizigamira no gukomeza kwishyurira amafaranga y’ishuri ibihumbi 100 buri gihembwe.

Ngo imibare yamubanye myinshi muri ibyo bihe aho n’inzu yendaga kumugwaho, bituma afata amafaranga mu matsinda agurisha na bya byana by’ingurube avugurura inzu ye aho byamutwaye agera ku bihumbi 300.

Agira ati “Muri icyo gihe ingurube ibyara ibindi byana umunani nari mu bibazo, nkareba inzu igiye kungwaho, kubona amafaranga yo kwizigama, guhahira abana no kwishyurira wa wundi wari watsinze tronc commun, nkumva bindenze”.

Arongera ati “Ntabwo byanciye intege, nakomeje kwihagararaho mbikora neza, nkajya kuguriza no mu itsinda, nkarihira umwana nkanahaha. Inzu yendaga kungwaho nta nzugi igira, byose ndabigura ndasakara, inzu intwara agera ku bihumbi 300. Nararyaga ariko nkanizigamira kuko no muri VUP nabaga nagiyeyo gukora”.

Ngo yaguze indi ngurube ziba, ku buryo hari ubwo zabwaguriraga rimwe akabona ibyana 15, ubuzima butangira kugaruka nubwo bitamworoheraga kugira ayo azigama kubera kwita ku bana.

Ngo umwana we wa kabiri yahise atsinda na we bamwohereza kwiga i Nyanza, ubushobozi burabura ahitamo kumushyira mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

Kugeza ubu abana be, umukobwa n’abahungu batatu, imfura iri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu bwubatsi, undi ari muwa kane w’amashuri yisumbuye, hakaba n’uri mu mwaka wa mbere w’ayisumbuye mu gihe bucura yiga mu mashuri abanza mu mwaka wa gatanu.

Agira ati “Ahantu ngeze ndabishimira Imana, kuko uko nari mbayeho icyo gihe umugabo agenda byari bibabaje, ubu njye n’abana tubasha kurya kabiri ku munsi mu gihe mbere, no kurya rimwe byabaga bitoroshye”.

Muhawenimana wize ku rwego rw’amashuri atatu y’isumbuye, avuga ko azakomeza kurwanirira abana be bakiga bakaminuza.

Ati “Numva abana banjye bakwiga bakaminuza kuko bafite ubwenge, sinababuza amahirwe kandi nanjye nari narize ngera mu mwaka wa gatatu. Ababyeyi rero batagira abagabo ntibakisuzugure, kuba ntafite umugabo ntibyambujije kubaho”.

Yagarutse ku mugabo we avuga ko na n’ubu yibaza impamvu yamutaye mu myaka 16 bari bamaranye, ngo uwo mugabo yari umuntu uzi gukorera amafaranga ariko akayamarira mu kabari, ubu akaba yibaza icyamuteye guta urugo.

Avuga ko ashaka kugera ku rwego rwo kuba yakomeza ubworozi bwe, akagera ku ntera yo kwihaza no gufasha abandi.

Ati “Mu mutwe wanjye hari ibintu byinshi ntekereza gukora ariko nkabura amikoro, numva nakomeza ubworozi, ngacuruza mbese ngatera imbere nkumva nafasha n’abandi. Ibaze kuba ibihugu 25 by’abantu baturutse hanze baje kureba uko Abanyarwanda babayeho bakagera iwanjye, urumva ko mfite ubushobozi bwo mu mutwe ariko nkabura ubushobozi bw’amikoro, numva nazasaza neza”.

Avuga ko kwita ku bana be ari cyo kintu ashyize imbere, ku buryo adashobora kurangazwa n’abagabo baza bamushukisha imitungo, ati “Gutekereza ngo ndashaka umugabo runaka ntibirimo, umugabo anta nari nkiri muto mfite imyaka 34, gusiga abana byari byoroshye nkigendera nkajya gushakira ahandi, ariko ibyo ntibyanjemo naravuze nti ubwo ni uko bigenze ngomba kwiyakira ngasenga Imana ikamfasha, njye ngatumbira ejo heza nshaka kugera ntitaye kuvuga ngo ndarikiye abagabo b’abandi cyangwa se ndarikiye umugabo runaka”.

Uwo mubyeyi arasaba ko Leta yamuha inka yo kumwunganira mu kurera abana be, kuko ngo iyo afite ari indagizo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buremeza ko muri ako karere VUP yakuye mu bwigunge umubare munini w’abaturage, ubu bakaba ari icyitegererezo mu bukungu aho batuye nk’uko Umuyobozi w’ako karere Nzamwita Déogratias yabitangarije Kigali Today.

Avuga ko kuba uwo mubyeyi atarahawe inka, ari uko hari benshi bakiri ku rutonde bamurusha kubaho nabi, ngo umurenge utuyemo uzabyigaho nibabona ayikwiye bazayimuha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka