Uko umugore uri mu gisirikare abaho mu mashyamba ya Congo (Ubuhamya bwa Musabyimana)

Caporal Musabyimana Dative wamaze imyaka ikabakaba 20 ari umusirikare mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze uburyo yabagaho muri ayo mashyamba.

Musabyimana Dative
Musabyimana Dative

Uwo mugore ufite abana umunani uvuka mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke, urangije amahugurwa i Mutobo y’icyiciro cya 69 cy’abasubijwe mu buzima busanzwe, avuga ko yagiye muri Congo mu 1999 yinjira mu gisirikare cya FDLR afite imyaka 15, aho yanashakiye umugabo w’umusirikare.

Avuga ko ubuzima bw’igisirikare mu mitwe yitwaje intwaro iba muri Congo butaba bworoshye cyane cyane ku mugore, dore ko ngo ushobora kumara umwaka utazi amakuru y’uwo mwashakanye kubera guhora mu mirwano.

Ati “Nyuma yo kwinjira mu gisirikare nashatse umugabo w’umusirikare, umugabo wanjye muri Congo yabaga mu Majyaruguru njye mba mu Majyepfo, ushobora kumara umwaka udahuye n’umugabo wawe bitewe n’akazi kenshi k’urugamba”.

Uwo mugore avuga ko bagiye binjizwa mu gisirikare ku gahato, ati “None wabyanga ukajya he? Ntabwo nari kubyanga kuko byari itegeko, mbere yo kwinjira mu gisirikare twabanje gukora ikosi ituma umusivile yinjira mu gisirikare akamiritse, ninjiye mu gisirikare mfite imyaka 15”.

Arongera ati “Batubwiraga ko tuzarwanira igihugu cyacu tukagifata ku isasu, ndetse bakaduha n’akazi tukaba abayobozi, twabonaga ko bishoboka, none se wasuzugura abakuyobora”.

Uwo mugore avuga ko mu gutaha kwe byaturutse ku bwoba batewe n’ibitero bagabwagaho n’indi mitwe yazaga ihiga uvuga ururimi rw’Ikinyarwanda, batangira gucika intege.

Ati “Haje imitwe yitwaje ibirwanisho yitwa za Mutomboki, ikica abantu, kuko habayo imitwe myinshi yo mu nzego zitandukanye iba ihiga abavuga Ikinyarwanda, nibwo twatangiye kwibaza tuti, ariko ko dufite imiryango idushishikariza gutaha twakwitahiye iwacu”.

Ngo nibwo begereye imiryango imwe n’imwe yita ku buzima bw’abasivile (UNHCR, MONUSCO, Croix Rouge…), mu gutaha babikora mu ibanga, mu rwego rwo kwirinda ko abayobozi babo babimenya bakaba babica.

Avuga ko bitewe n’ibihuha bagendaga bumva, bababwira ko uhungutse agataha mu Rwanda yicwa, ngo bakigera mu Rwanda ubwo buriraga imodoka iberekeza i Mutobo, ngo imitima yaradihaga babona ko bagiye kwicwa.

Ati “Ubundi tuba tuzi ko mu Rwanda bica, n’utahutse tukabwirwa ko bamwicira i Mutobo, twurira imodoka batuzana i Mutobo, twaje imitima yatuvuyemo tuvuga tuti ni wo munsi wa nyuma, bagiye guhita baturangiza”.

Musabyimana ashima uko bakiriwe mu Rwanda
Musabyimana ashima uko bakiriwe mu Rwanda

Arongera ati “Icyadutunguye ni urugwiro batwakiranye, badufashe neza baratwambika baratugaburira turishima cyane, batangira kutwigisha amateka, imyuga, bakaduha uruhushya tukajya gusura imiryango yacu, ubu abana banjye bariga bose, umukuru ari mu mwaka wa kane wa segonderi”.

Musabyimana avuga ko yamaze kwiga ubudozi, aho yemeza ko agiye gukora akiteza imbere, dore ko yemerewe n’imashini n’andi mafaranga y’imperekeza mu rwego rwo kumufasha kwiteza imbere.

Yasabye imiryango ikiri mu mashyamba gutahuka bakaza gufatanya n’abandi kubaka Igihugu.

Ati “Abariyo twabashishikariza gutaha bakareka abo bayobozi babo birirwa babashuka, u Rwanda ni urw’amahoro, unyumva wese mushishikarije gutahuka mu gihugu cyacu cyatubyaye bagakura abana mu mashyamba bakaza bakiga, abanjye bose bariga”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka