Uko umuganda wa mbere wa 2019 wagenze (Amafoto)
Umuganda w’ukwezi kwa mbere ukaba ari na wo wa mbere wa 2019, wabereye hirya no hino mu gihugu, aho abaturage ndetse n’abayobozi bafatanyije mu bikorwa bitandukanye byiganjemo ibyo gusibura imirwanyasuri, kubaka amashuri, kubaka amaterasi y’indinganire n’ibindi.
Kigali Today yakugereye hirya no hino mu gihugu igufatira amafoto y’uko uyu muganda wanitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu batandukanye.
Rusizi
Umunyamakuru Euphrem Musabwa wa Kigali Today yatugereyeye ku kirwa cya Nkombo ahabereye umuganda ku rwego rw’Akarere Ka Rusizi. Umushyitsi mukuru yari Perezida wa Sena Bernard Makuza.









Huye
Umunyamakuru Marie Claire Joyeuse yatugereye ku musozi wa Rwimbeba, mu Kagari ka Kamwambi, umurenge wa Rwaniro ahari gukorwa umuganda wo gusibura imirwanyasuri.




Musanze
Umuganda rusange wabereye mu mudugudu wa Mugara akagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza ahakozwe amaterasi ndinganire ku musozi wa Mugara mu ishyamba rya Leta. Umushyitsi mukuru yari Minisitiri Dr Mukeshimana Gerardine.







Nyagatare
Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama wakorewe mu mudugudu wa Rwahi akagari ka Rwempasha umurenge wa Rwempasha. Umunyamakuru Sebasaza Gasana Emmanuel yatugereye aho wabereye, ahasibwe ibinogo no gutema ibihuru bikikije umuhanda. Ni umuhanda uva Rwahi kugera Kazaza ureshya n’ibirometero bitatu.






Kigali
Umunyamakuru Jean Claude Munyantore yifatanyije n’abaturage ba Gitega na Kimisagara muri Nyarugenge barimo gukora isuku basibura ahari harengewe n’umugezi wa Mpazi hafi y’urutindo ruri hagati y’imirenge yombi.
Ingufu z’amazi ya Mpazi mu mvura iheruka kugwa yatumye ibyuma byo kuri urwo rutindo biriduka babitoragura epfo.






Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|