Uko umuganda usoza Kanama witabiriwe hirya no hino mu gihugu

Abaturage n’abayobozi babo bafatanyije n’inzego z’umutekano hirya no hino mu gihugu bazindukiye mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Kanama.

Uwo muganda wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017, waranzwe no gukora imihanda no kubakira abatishoboye.

Huye

Umuganda usoza Kanama mu Karere ka Huye wabereye mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Mugobore, umurenge wa Simbi.

Abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bakoze umuganda wo guhomera inzu ziri kubakirwa abatishoboye bari bacikanywe ubwo hubakirwaga abakuwe muri nyakatsi. Mu Murenge wa Simbi hari kubakirwa abantu 51.

Karongi

Mu Karere ka Karongi umuganda wakorewe mu Kagali ka Shyembe, umurenge wa Murambi, ahakozwe amateme hakanaharurwa umuhanda.

Muhanda

Abaturage n’abayobozi bakoreye umuganda mu Kagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye. Baharura imihanda asana n’amateme mu mihanda y’imigenderano.

Nyagatare

Umuganda rusange wabereye mu mudugudu wa Urukundo, Akagari ka Gahurura umurenge wa Rukomo, ahakozwe umuhanda ugana ku ishuri ribanza rya Gahurura. Banashije ikibanza cy’ahazubakwa ishuri ribanza.

Nyarugenge

Umuganda mu Karere ka Nyarugenge wakorewe ku Mudugudu w’icyitegererezo wa Rugendabari mu murenge wa Mageragere.

Wakozwe n’abaturage b’umurenge wa Mageragere, abakozi b’Ikigo cy’igihugu gikwirakwiza amashanyarazi n’Iterero ry’Abanyamakuru "Impamyabigwi II".

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rugendabari ugizwe n’amazu 40 ya "4 in 1", ibiro by’Akagari, Ivuriro n’ishuri ry’incuke.

Impamyabigwi II banishyuriye Mitiweri abaturage ba Mageragere 100 batishoboye.

Rusizi

Urubyiruko rugera kuri 70 rwibumbiye mu itsinda ryitwa Intumwa z’amahoro mu karere k’ibiyaga bigari (RD Congo,u Rwanda n’Uburundi) bafatanyije n’abaturage bo mu mudugudu Wa Mont Cyangugu mu muganda aho bafatanyije gusibura umuhanda uhuza imidugudu ya Mont Cyangugu na Kadasomwa.

Urwo rubyiriko rwibumbiye mu muryango w’Aba-Scouts n’Aba-Guides bo muri ibyo bihugu.

Rubavu

Umuganda wakorewe mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Nyacyonga ahahomwe amazu atatu yubakiwe abatishoboye.
Nyuma y’umuganda ubuyobozi bwakanguriye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano kuko ariwo shingiro ry’iterambere, kwitabira ubwisungane mu kwivuza bazirikana ko ntacyo bageraho badafite ubuzima bwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka