Uko umuganda usoza Gashyantare wagenze hirya no hino mu gihugu
Hirya no hino mu gihugu abaturage bafatanyije n’abayobozi batandukanye babyukiye mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare.
Uwo muganda wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2017, waranzwe no kubakira abatishoboye, kubaka amashuri no gukora isuku ahantu hatandukanye.
Muhanga
- I Muhanga mu murenge wa Nyamabuye bakoze umuganda wo kubaka ibyumba by’amashuri y’abana bafite
Gisagara
- Gisagara hasihwe ibibanza hakanabumbwa amatafari yo kubakira abatishoboye. Hanatewe ibiti n’urutoki
- Umukecuru Mukamugema Cecilia ni umwe mu bubakiwe mu murenge wa Save
Kamonyi
- Kamonyi bakoze umuganda wo gusibura imihanda
Karongi
- Karongi mu murenge wa Bwishyura naho habaye umuganda wo gusibura imihanda
Ngoma
- Ngoma mu murenge wa Murama abaturagebakoze umuhanda ujya ku ruganda rwa Kawa
Nyagatare
- Nyagatare nabo bakoze umuganda wo gukora isuku banasibura imiferege y’umuhanda
Umujyi wa Kigali
- Ku Gisozi naho bakoze umuganda wo gusibura imihanda
- Muhima abaturage bibanze mu muganda wo gusibura ruhurura no gukora isuku ahandi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|