Uko umuganda rusange wagenze mu mafoto..…i Nyagatare hari uwafatanywe urumogi mu muganda

Kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Werurwe 2019, hirya no hino mu gihugu habaye umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe. Kigali Today yabateguriye uko icyo gikorwa cyagenze mu turere tumwe na tumwe.

Nyanza:

Mu Karere ka Nyanza, hamwe mu hakorewe umuganda ni mu Murenge wa Muyira mu Kagari ka Nyundo. Habayeho igikorwa cyo kwimura imibiri irenga ibihumbi 26 yari iri mu mva rusange.

Iyi mibiri igiye gutunganywa kugira ngo izashyingurwe ku itariki 30 Kamena 2019 mu rwibutso rushya rurimo kubakwa hafi y’izo mva rusange.

Umukozi w’Akarere ka Nyanza ushinzwe gutangaza amakuru avuga ko muri uru rwibutso rurimo kubakwa i Muyira hazashyingurwa imibiri irenga ibihumbi 90 ivanywe hirya no hino mu gace k’Amayaga.

Mu bayobozi bitabiriye iki gikorwa cyabereye i Nyanza harimo Umuyobozi w’Inteko ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatille na Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi.

Nyuma yo kwimura imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, urubyiruko rwarokotse iyo Jenoside ruri mu mashuri(AERG) rwagabiye inka bamwe mu batishoboye.

Nyagatare:

Umuganda usoza ukwezi wakorewe mu midugudu ya Bihinga, Nkonji na Gakirage ahasibwe ibinogo mu muhanda w’umugenderano ureshya na Kilometero eshatu uhuza utugari twa Cyabayaga na Gakirage.

Hifashishijwe imodoka za Company ya STECOL ikora umuhanda uzashyirwamo kaburimbo wa Nyagatare-Rukomo mu gutunda itaka ryo gusiba ibinogo.

Mu butumwa bwatanzwe nyuma y’umuganda, Mushabe David Claudian, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, yasabye abaturage ba Gakirage na Cyabayaga kuzitabira icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ndetse bakirinda ibikorwa bigamije kugirira nabi abarokotse ahubwo bagakora ibibubaka.

Mushabe David yanakomoje kuri Mituweli, avuga ko umuyobozi w’umudugudu udafasha umuturage kwishyura Mituweli aba amwishe.

Yemeza ko umuturage ayoborwa kandi akubaha umuyobozi bityo umuyobozi utamuhora hafi ni we uba ufite ikibazo.

Ati "Wowe uyobora umudugudu abaturage bawe ntibatange Mituweli uba ubica. Umuturage ntiyakunanira kandi si uko bakennye."

Mushabe avuga ko mu myaka ya mbere akagari ka Gakirage na Cyabayaga bahoraga imbere mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Agira ati " Ndabizi umudugudu wa Nyakabuye na Urumuri umwaka wa mituweli warangiraga mwamaze kwishyurira undi, ubu byagenze gute?"

Yabasabye kongera kwikubita agashyi bagakorera abaturage.

Akagari ka Gakirage abaturage 68% ni bo bamaze kwishyura mutuelle naho Cyabayaga ni 58%.

Hari uwafatanywe urumogi

Aha mu Karere ka Nyagatare, uwitwa Ngendahimana Cyprien yaje mu muganda yitwaje urumogi. Polisi yamuketse ihita imufata bamusatse bararumusangana.

Kirehe:

Umuganda rusange wo gusoza ukwezi kwa Werurwe 2019 mu Karere ka Kirehe wakorewe mu Kagari ka Nyarutunga mu Murenge wa Nyarubuye ku rwibutso rwa Nyarubuye mu rwego rwo kuhakorera isuku hitegurwa kwibuka ku nshuro ya 25.

Senateri Musabeyezu Narcisse na Senateri Karimba Zephyrin bifatanyije n’Abanyakirehe muri uwo muganda.

Umuyobozi w’Akarere yibukije abaturage ko impamvu y’uyu muganda ari ukugira ngo hategurwe neza gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi , kugira ngo kandi ku nzibutso hazabere igikorwa cyo kwibuka hameze neza.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kirehe, SP John Nsanzimana, yatanze ikiganiro ku kurwanya ibiyobyabwenge hamwe no kwirinda gutanga cyangwa kwakira ruswa kuri serivisi zihabwa abaturage.

Ngororero:

Umuganda rusange ngarukakwezi wabereye mu Murenge wa Ngororero, ahibanzwe ku gusukura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urubyiruko rwawitabiriye by’umwihariko, rwifatanije na Hon Depite Clarisse Maniriho, abagize komite nyobozi y’Akarere, inzego z’umutekano n’abaturage.

Ruhango:

Umuganda rusange ku rwego rw’Akarere ka Ruhango wabereye mu Mudugudu wa Mirambi, Akagali ka Burima, Umurenge wa Kinazi.

Abawitabiriye basukuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’i Kinazi, hatunganywa ubusitani bw’uru rwibutso no gutunganya imihanda irukikije.

Uyu muganda witabiriwe n’umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, umuyobozi w’Inkeragutabara, Maj. Tom Mugabo, abagize Komite y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Ntongwe baba i Kigali, na bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Ntongwe baba i Kigali.

Gatsibo:

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 30 Werurwe 2019, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza yifatanyije n’Abaturage b’Akarere ka Gatsibo mu Murenge wa Remera mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2019.

Hasukuwe urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Remera/Rwarenga, hubakwa ikiraro cy’inka ya Rwiyamirira Vincent warokotse Jenoside, abawitabiriye basura n’ikigo nderabuzima cya Remera/Bugarura.

Perezida wa Sena Bernard Makuza, yasabye abaturage kwima amatwi icyakongera gutanya Abanyarwanda, abasaba gukomeza kubungabunga neza amateka ya Jenoside hitabwa ku nzibutso zishyinguyemo imibiri mu cyubahiro.

Yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, akangurira abaturage kurwanya inda zitateguwe mu bana b’abangavu.

Ubwo Perezida wa Sena yasuraga uwo muturage wacitse ku icumu witwa Rwiyamirira Vincent utuye mu Kagari ka Rwarenga, mu Mudugudu wa Kigarama, yamwemereye gusanirwa inzu igashyirwamo n’umuriro w’amashanyarazi.

Umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2019 mu Karere ka Gatsibo witabiriwe n’abo mu nzego zitandukanye barimo abasenateri,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’Akarere n’abaturage.

Muhanga:

Umuganda wabereye mu Murenge wa Cyeza, ahatunganyijwe imihanda ahangana na 1,5 km hanakurungirwa inzu z’abatishoboye eshatu.

Witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ushinzwe ubukungu, n’Umuyobozi w’Inkeragutabara (Reserve Force) mu Karere n’abaturage.

Kamonyi:

Mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Gacurabwenge na ho habereye ibikorwa by’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe 2019.

Ku rwego rw’Akarere, umuganda wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kamonyi.

Uyu muganda rusange witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri Ndagijimana Uzziel wa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), akaba n’imboni y’Akarere ka Kamonyi.

Witabiriwe kandi na Madame Kayitesi Alice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, bwana Mushayija Geoffrey, Perezida w’Inama Njyanama, Bwana Nyoni Emilien Lambert, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, bwana Tuyizere Thaddée, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Madame Uwamahoro Prisca, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, bwana Bahizi Emmanuel.

Umuganda witabiriwe n’abagize inzego z’umutekano n’abandi bashyitsi batandukanye.

Umuganda wibanze ku gukora isuku ku rwibutso hibandwa ku gutunganya ubusitani bwaho n’umuhanda werekeza ku rwibutso, no gukora isuku imbere mu rwibutso.

Musanze:

Umuganda ku rwego rw’Akarere ka Musanze wakorewe mu Kagari ka Ruhengeri, mu Mudugudu wa Susa ahubatswe uturima tw’igikoni tw’abatuye muri uyu mudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge watujwemo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abaturage n’inzego z’ubuyobozi bifatanyije muri icyo gikorwa cyo kubaka uturima tw’igikoni turindwi no gusana inzu zangiritse zatujwemo abarokotse.

Burera:

Abitabiriye umuganda wabereye mu Murenge wa Kagogo, mu Kagari ka Kayenzi bateye insina zuzuje ubuziranenge bazisimbuza urutoki rwo muri uwo Murenge zangijwe n’indwara ya kirabiranya.

Iyo mibyare y’insina yatewe ku butaka buhuje bwa Hegitari 40. Umushyitsi mukuru yari Hon. Francis Karemera.

Mu butumwa bwatanzwe nyuma y’umuganda, Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brigadier General Eugène Nkubito yashimiye abitabiriye umuganda, agaya abatawitabiriye kandi ari igikorwa cyo kubaka igihugu, abibutsa akamaro ko kubungabunga umutekano.

Brig. Gen. Nkubito yibukije abaturage ko bagomba kwitondera kujya mu gihugu cya Uganda kuko bigaragara ko abagiyeyo bahohoterwa, abasaba kubungabunga umutekano banirinda ubucuruzi butemewe bunabateza ibibazo.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ACP JB Ntaganira yasabye abaturage cyane cyane urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’inzoga zitemewe, urumogi n’ibindi, kuko biteza urugomo , dore ko abakoreshwa mu kuzambutsa benshi ari urubyiruko.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, yashimiye abaturage ko bamaze kumva akamaro k’umutekano, bakirinda kujya mu gihugu cya Uganda binabaviramo guhohoterwa, abasaba gukomeza kwirinda abantu babashora mu biyobyabwenge kuko bibagiraho ingaruka, kandi ababibashyizemo bo nta kibazo bafite.

Depite Francis Karemera wari uyoboye itsinda ry’Abadepite bakoreye umuganda mu Karere ka Burera yashimiye abaturage uburyo bitabiriye umuganda bakiterera urutoki, abasaba kuzakomeza kurubungabunga maze bakihaza mu biribwa bakanasagurira amasoko.

Rusizi:

Umuganda Ku rwego rw’akarere ka Rusizi wabereye mu Murenge wa Bweyeye ahakozwe imirimo y’isuku ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi no gusiza ikibanza kizubakirwamo umuturage utishoboye.

Nyuma yawo, hatashwe ku mugaragaro imodoka ya Ritco igiye gutangiza ingendo muri uyu murenge.

Ni igikorwa cyishimiwe n’abaturage cyane kuko bari bamaze igihe batagira imodoka ibafasha gukora ingendo, ubu bakaba bavuga ko bagiye kuva mu bwigunge.

Huye:

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe 2019 mu mirenge yose. Ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Ngoma kuri sites 3. Muri izo sites harimo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi no mu nkengero zarwo, hakorwa isuku mu rwego rwo kwitegura #Kwibuka25.

Mu Murenge wa Huye, mu Kagari ka Rukira, mu Mudugudu w’Agahenerezo na ho habereye umuganda wo kubumba amatafari yo kuzuza inzu y’umuntu utishoboye ufite inzu ariko ikaba yari yaramusenyukiyeho.

Bugesera:

Mu gikorwa cy’umuganda mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba hari Abasenateri; Hon. Uwimana Consolée na Hon. Niyongana Gallican.

Bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Ruhuha, basukura urwibutso rwa Ruhuha mu myiteguro yo #Kwibuka25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gakenke:

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Gakenke mu Murenge wa Gashenyi, Akagari ka Rutenderi mu muganda rusange ngarukakwezi mu gikorwa cyo gukora umuhanda werekeza ku kigo nderabuzima cya Rutenderi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka