Uko ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi kwagenze mu Ntara y’Iburasirazuba (Amafoto)

Ku wa gatandatu tariki 17 Kanama 2019, Polisi y’u Rwanda yasoje ibikorwa yari imaze iminsi ikorera hirya no hino mu gihugu mu kwezi kwa polisi kwatangiye ku itariki ya 15 Nyakanga 2019.

Hirya no hino mu gihugu hakozwe ibikorwa bitandukanye, ibi bikaba ari bimwe mu byakozwe mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba.

Bugesera

Mu Karere ka Bugesera, ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi y’igihugu byasorejwe mu mudugudu wa Rutukura akagari ka Murama umurenge wa Nyamata ahatashywe inzu y’umuturage utishoboye witwa Mukantwari Liberatha.

Hatanzwe kandi ubwisungane mu kwivuza ku baturage 1000 mu murenge wa Rweru ndetse hatangwa n’urumuri rukomoka ku mirasire y’izuba mu murenge wa Shyara.

Mukantwari Liberatha ashyikirizwa urufunguzo rw'inzu ye n'umuyobozi w'akarere ka Bugesera
Mukantwari Liberatha ashyikirizwa urufunguzo rw’inzu ye n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera

Gatsibo

Umudugudu wa Kagarama wubakiwe ibiro kubera kutarangwamo icyaha
Umudugudu wa Kagarama wubakiwe ibiro kubera kutarangwamo icyaha

Mu Karere ka Gatsibo gusoza ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi y’igihugu byabereye mu murenge wa Remera akagari ka Kigabiro umudugudu wa Rwikubo.

Umuyobozi w’akarere n’inzego z’umutekano batashye inzu y’umuturage utishoboye ndetse n’ingo 100 zahawe urumuri rukomoka ku mirasire y’izuba.

Bakomereje mu murenge wa Gitoki, hatahwa ibiro by’umudugudu utarangwamo icyaha wa Kagarama.

Umuturage utishoboye yashyikirijwe inzu irimo ibikoresho n'intebe zo mu ruganiriro
Umuturage utishoboye yashyikirijwe inzu irimo ibikoresho n’intebe zo mu ruganiriro
Inzu yubakiwe umuturage utishoboye mu murenge wa Remera
Inzu yubakiwe umuturage utishoboye mu murenge wa Remera
Umuyobozi w'akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yasabye abaturage kwirinda ibyaha
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yasabye abaturage kwirinda ibyaha

Kayonza

Mu Karere ka Kayonza, ibikorwa byasorejwe mu murenge wa Nyamirama. Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, ari kumwe n’inzego z’umutekano, bashyikirije umuturage utishoboye witwa Nyirabahutu Immaculée, inzu irimo n’ibikoresho byo mu nzu.

Iyi ni yo nzu yubakiwe umuturage utishoboye witwa Nyirabahutu
Iyi ni yo nzu yubakiwe umuturage utishoboye witwa Nyirabahutu

Ingo 100 zahawe urumuri rukomoka ku mirasire y’izuba ndetse mu karere ka Kayonza abaturage 1000 batishoboye bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza.

Nyirabahutu Immaculée yashimiye Polisi y'igihugu kubera iyo nzu yamwubakiye
Nyirabahutu Immaculée yashimiye Polisi y’igihugu kubera iyo nzu yamwubakiye

Kirehe

Ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi y’igihugu kwasorejwe mu mudugudu wa Rusamaza akagari ka Nyabikokora umurenge wa Kirehe. Hatashywe inzu yubakiwe umukecuru witwa Mwamvuwa Uwantege wacitse ku icumu utishoboye, ndetse ingo 100 zihabwa urumuri rukomoka ku mirasire y’izuba.

Inzu yubakiwe Mwamvuwa Uwantege ifite agaciro ka miliyoni 7 n'igice z'Amafaranga y'u Rwanda
Inzu yubakiwe Mwamvuwa Uwantege ifite agaciro ka miliyoni 7 n’igice z’Amafaranga y’u Rwanda
Muzungu Gerald uyobora Akarere ka Kirehe n'umuyobozi wa Polisi muri ako karere bashyikiriza Uwantege imfunguzo
Muzungu Gerald uyobora Akarere ka Kirehe n’umuyobozi wa Polisi muri ako karere bashyikiriza Uwantege imfunguzo

Ngoma

Mu Karere ka Ngoma, ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi y’igihugu kwasorejwe mu murenge wa Sake, ahatashywe inzu mu mudugudu wa Nyarurembo akagari ka Rukoma yubakiwe Hakizimana Emmanuel wamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Hatanzwe kandi urumuri rukomoka ku mirasire y’izuba ku ngo 100 mu mudugudu wa Agatare akagari ka Nkanga.

Hanatashywe ibiro by’umudugudu utarangwamo icyaha wa Nyagasozi akagari ka Rukoma.

Inzu yubakiwe Hakizimana Emmanuel wakomerekeye ku rgamba rwo kubohora igihugu
Inzu yubakiwe Hakizimana Emmanuel wakomerekeye ku rgamba rwo kubohora igihugu
Umuduggudu wa Nyagasozi wabonye ibiro byo gukoreramo kubera kutarangwamo icyaha
Umuduggudu wa Nyagasozi wabonye ibiro byo gukoreramo kubera kutarangwamo icyaha
Nambaje Aphrodis umuyobozi w'akarere ka Ngoma yashimiye Polisi y'igihugu ku kubungabunga umutekano no gufasha mu iterambere ry'umuturage
Nambaje Aphrodis umuyobozi w’akarere ka Ngoma yashimiye Polisi y’igihugu ku kubungabunga umutekano no gufasha mu iterambere ry’umuturage

Nyagatare

Ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi kwasorejwe mu murenge wa Rwempasha. Umuturage waho witwa Uwazayire Mariam yashyikirijwe inzu yubakiwe ndetse no mu mudugudu wa Gacundezi ya 2 akagari ka Gacundezi umurenge wa Rwimiyaga, ahatujwe bamwe mu Banyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bahabwa urumuri rukomoka ku mirasire y’izuba.

Guverineri Mufulukye Fred uyobora Intara y’Iburasirazuba yasabye abaturage kwitura, bafata neza ibikorwa bahawe, bagafatanya n’ubuyobozi gukumira ibibi.

Iyi ni yo nzu yubakiwe Uwazayire Mariam wo mu murenge wa Rwempasha
Iyi ni yo nzu yubakiwe Uwazayire Mariam wo mu murenge wa Rwempasha
Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya babwiye abayobozi ko ibihugu babayemo ntaho bihuriye n'u Rwanda kubera ukuntu bakiriwe mu Rwanda, bakubakirwa inzu, bagahabwa amazi n'ubutaka bwo guhingaho none bakaba bahawe urumuri rukomoka ku mirasire y'izuba
Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya babwiye abayobozi ko ibihugu babayemo ntaho bihuriye n’u Rwanda kubera ukuntu bakiriwe mu Rwanda, bakubakirwa inzu, bagahabwa amazi n’ubutaka bwo guhingaho none bakaba bahawe urumuri rukomoka ku mirasire y’izuba

Rwamagana

Ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi kwasorejwe mu mudugudu wa Rugarama akagari ka Nyakagunga umurenge wa Fumbwe. Umukecuru Bujamire Daphrose yashyikirijwe inzu yo kubamo irimo n’ibikoresho byo mu nzu.

Inzu yubakiwe Bujamire Daphrose utagiraga aho aba
Inzu yubakiwe Bujamire Daphrose utagiraga aho aba
Uhagarariye Polisi mu karere ka Rwamagana ashyikiriza Bujamire Daphrose imfunguzo z'inzu bamwubakiye
Uhagarariye Polisi mu karere ka Rwamagana ashyikiriza Bujamire Daphrose imfunguzo z’inzu bamwubakiye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka