Uko ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi kwagenze mu Ntara y’Iburasirazuba (Amafoto)
Ku wa gatandatu tariki 17 Kanama 2019, Polisi y’u Rwanda yasoje ibikorwa yari imaze iminsi ikorera hirya no hino mu gihugu mu kwezi kwa polisi kwatangiye ku itariki ya 15 Nyakanga 2019.
Hirya no hino mu gihugu hakozwe ibikorwa bitandukanye, ibi bikaba ari bimwe mu byakozwe mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba.
Bugesera
Mu Karere ka Bugesera, ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi y’igihugu byasorejwe mu mudugudu wa Rutukura akagari ka Murama umurenge wa Nyamata ahatashywe inzu y’umuturage utishoboye witwa Mukantwari Liberatha.
Hatanzwe kandi ubwisungane mu kwivuza ku baturage 1000 mu murenge wa Rweru ndetse hatangwa n’urumuri rukomoka ku mirasire y’izuba mu murenge wa Shyara.

Gatsibo

Mu Karere ka Gatsibo gusoza ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi y’igihugu byabereye mu murenge wa Remera akagari ka Kigabiro umudugudu wa Rwikubo.
Umuyobozi w’akarere n’inzego z’umutekano batashye inzu y’umuturage utishoboye ndetse n’ingo 100 zahawe urumuri rukomoka ku mirasire y’izuba.
Bakomereje mu murenge wa Gitoki, hatahwa ibiro by’umudugudu utarangwamo icyaha wa Kagarama.



Kayonza
Mu Karere ka Kayonza, ibikorwa byasorejwe mu murenge wa Nyamirama. Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, ari kumwe n’inzego z’umutekano, bashyikirije umuturage utishoboye witwa Nyirabahutu Immaculée, inzu irimo n’ibikoresho byo mu nzu.

Ingo 100 zahawe urumuri rukomoka ku mirasire y’izuba ndetse mu karere ka Kayonza abaturage 1000 batishoboye bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza.

Kirehe
Ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi y’igihugu kwasorejwe mu mudugudu wa Rusamaza akagari ka Nyabikokora umurenge wa Kirehe. Hatashywe inzu yubakiwe umukecuru witwa Mwamvuwa Uwantege wacitse ku icumu utishoboye, ndetse ingo 100 zihabwa urumuri rukomoka ku mirasire y’izuba.


Ngoma
Mu Karere ka Ngoma, ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi y’igihugu kwasorejwe mu murenge wa Sake, ahatashywe inzu mu mudugudu wa Nyarurembo akagari ka Rukoma yubakiwe Hakizimana Emmanuel wamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Hatanzwe kandi urumuri rukomoka ku mirasire y’izuba ku ngo 100 mu mudugudu wa Agatare akagari ka Nkanga.
Hanatashywe ibiro by’umudugudu utarangwamo icyaha wa Nyagasozi akagari ka Rukoma.



Nyagatare
Ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi kwasorejwe mu murenge wa Rwempasha. Umuturage waho witwa Uwazayire Mariam yashyikirijwe inzu yubakiwe ndetse no mu mudugudu wa Gacundezi ya 2 akagari ka Gacundezi umurenge wa Rwimiyaga, ahatujwe bamwe mu Banyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bahabwa urumuri rukomoka ku mirasire y’izuba.
Guverineri Mufulukye Fred uyobora Intara y’Iburasirazuba yasabye abaturage kwitura, bafata neza ibikorwa bahawe, bagafatanya n’ubuyobozi gukumira ibibi.


Rwamagana
Ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi kwasorejwe mu mudugudu wa Rugarama akagari ka Nyakagunga umurenge wa Fumbwe. Umukecuru Bujamire Daphrose yashyikirijwe inzu yo kubamo irimo n’ibikoresho byo mu nzu.


Ohereza igitekerezo
|