Uko Nsabimana yarokotse abasirikare ba FARDC bari bagiye kumwica
Nsabimana Thadée, Umunyarwanda utuye mu Karere ka Rusizi yashyitse mu Rwanda avuye mu mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho yari yafatiwe n’ingabo z’iki gihugu, FARDC, zamuboshye kubera yabuze Amadolari 200 ariko abonye 50 ziramurekura.

Ku itariki ya 17 Gashyantare 2025 saa yine za mu gitondo, nibwo Nsabimana yageze mu Rwanda avuye mu mujyi wa Bukavu, aho yari amazemo iminsi.
Ku mupaka wa Rusizi II, Nsabimana yabwiye Kigali Today ko ashima Imana kubera ageze mu Rwanda, kuko yumvaga ari inzozi kuzagaruka mu gihugu cye, ibi bikaba byatewe n’uko yafashwe n’ingabo za FARDC zikamushinja kuba umuntu utanga amakuru ku mutwe wa M23.
Agira ati "Baramfashe banshinja gukorana na M23, ko ndi umuntu ubarangira inzira, naberetse ‘Laisser passer’ yanjye, mbereka igihe nambukiye ndetse ko mfite n’urwandiko rw’amafaranga asabwa na Leta yabo ku Munyarwanda ujyayo, bambwira ko batabyumva ko icyandokora ari ugutanga Amadolari 200. Nabahaye Amadolari 10 nari mfite, barayakira, aho kundekura bafata umushumi nari mfite baramboha."
Nsabimana avuga ko yakomeje kubinginga bamubera ibamba
Ati "Narababwiye nti se ko nakoze ibyo twumvikanye nkabaha amafaranga kuki mutandekura? Bambwira ko ntabahaye amafaranga batandekura, by’amahirwe umuturage wa Bukavu anguriza Amadolari 40 biba 50 barandekura."
Nsabimana wongeye kugera mu Rwanda, avuga ko yari yihishe mu nzu kimwe n’abandi baturage b’umujyi w’a Bukavu, bavuga ko ingabo za FARDC zamaze kuwuvamo, ariko abana b’abasirikare bafata imyenda n’imbunda batangira kuzenguruka umujyi barasa.
Ati "Ku wa gatanu ingabo za FARDC zari zamaze kuva mu mujyi bahungira Uvira, gusa hari abana b’abasirikare bagiye mu kigo bafata imbunda n’imyenda, batangira kuzenguruka umujyi barasa."
Nsabimana avuga ko aba aribo bahungabanyije umutekano, bituma abaturage baguma mu mazu.
M23 yakiranywe ibyishimo mu Mujyi wa Bukavu
Nsabimana avuga ko ubwo M23 yageraga mu mujyi yabanje guhangana n’abo bafite intwaro, itangira kwigaragaza isukura umujyi.
Agira ati "Abaturage aho bayiboneye bayishimiye kuko yabakijije ibisambo, ubu abantu baratekanye, M23 iraboneka mu mihanda kandi abantu barumva bizeye umutekano."
Umujyi wa Bukavu kuva mu ijoro rya tariki 15 Gashyantare 2025, humvikanye ibikorwa byo gusahura, cyane cyane inzu z’ubucuruzi zibasirwa n’abafite imbunda barasa inzugi.
Abanyarwanda bahakorera bagera mu 2,000 bavuga ko ibicuruzwa byabo byibwe, bakaba basaba Leta y’u Rwanda kuzababa hafi.
Nsabimana avuga ko nubwo nta masasu arimo kumvikana mu mujyi wa Bukavu, abaturage bafite ubwoba ndetse ibikorwa byose birafunze, uretse butiki zo mu duce tumwe zigurirwa n’abaturanyi, ariko amaduka manini yari afunze ayandi yarasahuwe.
Ohereza igitekerezo
|