Uko ‘Mobile Banking’ ya BPR iguhesha amafaranga na serivisi z’ubuntu utavuye aho uri

Mu Rwego rwo gufasha abayigana kubitsa, kubikuza no kohererezanya amafaranga, ndetse no kwishyura serivisi zitandukanye umuntu atavuye aho ari, Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) yerekanye ikoranabuhanga rya ‘Mobile Banking’.

Uramutse ufite amafaranga muri BPR kugeza ubu ibyakujyanayo byaba ari bike cyangwa ari ntabyo, kuko serivisi wifuza ushobora kuzihabwa ako kanya ukanze muri telefone *150#, cyangwa ugashyira (download) muri telefone ikoranabuhanga (app) ukura muri Play Store (ku bantu bafite smart phone).

Iyo umaze kwinjira muri BPR ukoresheje uburyo bumwe muri ubwo bwombi (USSD ituma ukanda *150# cyangwa App), ushobora gufunguza konti utiriwe ujya kuri banki, ndetse ugahita wiyandikisha kugira ngo ujye ukoresha ubwo buryo bwa Mobile Banking.

Ushobora no kureba amafaranga ufite kuri konti yawe uko angana, bakanaguha raporo ngufi cyangwa irambuye, ushobora kwiyoherereza amafaranga uyakura kuri konti imwe uyohereza ku yindi hagati ya BPR na BPR cyangwa hagati ya BPR n’andi mabanki, ndetse ukayavana kuri BPR uyohereza kuri Mobile Money/Airtel Money.

Umuntu ukoresha Mobile Banking ya BPR abasha no kwiyoherereza amafaranga cyangwa akayoherereza undi akoresheje uburyo bwa izi cash akabikurizwa ku mashini za BPR (ATM machine) cyangwa ku ba Agenti ba BPR hafi bamwegereye nta karita yo kubikuza akoresheje.

Iri koranabuhanga rya telefone kandi rifasha umuntu kwishyura imisoro yose ya Rwanda Revenue Authority, kwishyura amafaranga y’ishuri, kwishyura ifatabuguzi rya televiziyo (StarTimes na DSTV na Canal+) ndetse no kuzigama muri Ejo Heza.

Ni ikoranabuhanga rifasha kandi kwishyura no kugura amazi n’amashanyarazi, hamwe no kugura amayinite ya MTN na Airtel. Rinafasha gusaba no kwishyura agatabo ka sheki n’ikarita ya ATM yo kubikuza (Debit Card).

Mu byiza umuntu yungukira mu gukoresha Mobile Banking ya BPR, hari ukuba bimurinda kujya gutonda umurongo muri banki, guhabwa serivisi ku giciro gito ndetse no kugira ikoranabuhanga ririnda umutekano w’urikoresha.

Banki y’Abaturage ikomeza ivuga ko yavuguruye bimwe mu biciro bya zimwe muri serivisi z’ikoranabuhanga aho zimwe zicibwa amafaranga make mu gihe izindi zitangwa nta kiguzi gisabwe harimo iyo kuvana amafaranga kuri konti yo muri BPR uyashyira ku yindi yo muri BPR, kuyakura kuri konti muri BPR ayohereza kuri Mobile Money na Airtel Money, kugura amayinite yo guhamagara, kwishyura ifatabuguzi rya televiziyo, kwishyura umuriro n’ibindi.

Banki y’Abaturage ishima uburyo abakiriya bayo bitabiriye gukoresha ikoranabuhanga cyane cyane mu gihe cya Covid-19, igasaba ko bakomeza kugira uwo muco.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Murako kubwa service nziza mutujyezaho
Kwiyandikisha nubuntu cg hara mafaranga atagwa mukwiyandikisha

[email protected] yanditse ku itariki ya: 15-01-2024  →  Musubize

Tubashimiye services muduha twasabaga ikiguzi cyokureba kuri account yawe cyavaho mukadukorera ubwobufasha mugashyiraho nokureba new balance igihe ubikije cyangwa ubikuje new balance ikagaragara ubonye sms murakoze cyane

Tuyisenge Olivier yanditse ku itariki ya: 23-12-2022  →  Musubize

Muraho: twishimira service muduha , turifuza niba bikunze ko mwatworohereze kubijyanye na m-pin na t-pin mu gihe bifunzwe kuburyo umuntu ya byifungurira aho waba uri hose utagombye kujya kuri bank

Niyonzimz yanditse ku itariki ya: 12-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka