Uko igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kw’Ugushyingo cyagenze (Amafoto)
Hirya no hino mu gihugu abaturage bafatanyije n’abayobozi batandukanye babyukiye mu gikorwa cy’umuganda usozwa ukwezi kw’Ugushyingo, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2016.
Umuganda wo kuri uyu munsi wibanze ahanini ku gutera ibiti ku misozi, ku mirima, ku nkengero z’imigezi n’ibiyaga n’ahandi, mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Nyamasheke
Umuganda bawukoreye mu murenge wa Bushekeri mu Kagari ka Buvungira aho bateye ibiti mu mudugudu wa Buhinga mu rwego rwo kurwanya isuri. Bateye ibiti 5000.
Gucumbi
Umuganda mu Karere ka Gicumbi wabereye mu murenge wa Bukure, noho wibanze ku gutera ibiti. Bateye ibiti 6400 kuri Hegitari enye ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi
Nyaruguru
Umuganda wakorewe mu mudugudu wa Nyarwumba, Akagari ka Mubuga mu murenge wa Kibeho. Hatewe ibiti buvangwa n’imyaka ku materasi y’indinganire.
Rwamagana
Mu Karere ka rwamagana umuganda usoza ukwezi k’Ugushyingo wabereye mu murenge wa Gishari mu Kagari ka Ruhunda ahatewe ibiti mu rwego rwo kurwanya ubutayu.
Muhanga
Mu Karere ka Muhanga abaturage bafatanyije n’abayobozi bateye ibiti bivangwa n’imyaka, aho bateye ibiti ibihumbi 109.
Kirehe
Mu Karere ka Kirehe umuganda wakorewe Kagari ka Nyarutunga, Umurenge wa Nyarubuye ahatewe ibiti bigera ku bihumbi 15.
Musanze
Mu Karere ka Musanze, umuganda ku rwego rw’Akarere wabereye ku nkengero z’umugezi wa Mukinga mu murenge wa Remera, ahatewe ibiti byo kubungabunga umutaka bukikije uwo mugezi.
Umujyi wa Kigali
Mu mujyi wa Kigali umuganda wabereye mu cyanya cyahariwe ingana (Special Economic Zone), ahatangirijwe gutera ibiti muri uwo mujyi. Biteganyijwe ko hazaterwa ibiti ibihumbi 200.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Umuganda nigikorwa cyiza kukogiteza imbere igihugu cyacyu,