Uko igikorwa cy’umuganda kitabiriwe hirya no hino mu gihugu - AMAFOTO

Nk’uko biba bimenyerewe buri wa gatandatu wa nyuma usoza ukwezi, Abanyarwanda n’abaturarwanda bose bazindukira mu gikorwa cy’umuganda mu gihe cy’amasaha atatu kuva ku isaha y’isaa mbili kugeza ku isaa tanu z’amanywa.

Ni muri urwo rwego ikipe y’abanyamakuru ba Kigali Today baba bazengurutse mu turere twose tw’igihugu bakurikirana uko byifashe. Aya ni amwe mu mafoto y’iki gikorwa kuva cyatangira ndetse n’inama yakurikiye ihuje abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Aha ni mu karere ka Muhanga, mu mudugudu wa Ntenderi mu kagali ka Mbiriri, aho abaturage bari bategereje kwifatanya na Minisitiri w'Umutungo kamere, Dr. Vincent Biruta.
Aha ni mu karere ka Muhanga, mu mudugudu wa Ntenderi mu kagali ka Mbiriri, aho abaturage bari bategereje kwifatanya na Minisitiri w’Umutungo kamere, Dr. Vincent Biruta.
Aba banyamuhanga bari kwiharurira umuhanda, nk'uko bisanzwe bimenyerewe ko ibikorwa byinshi by'iterambere abaturage babigiramo uruhare.
Aba banyamuhanga bari kwiharurira umuhanda, nk’uko bisanzwe bimenyerewe ko ibikorwa byinshi by’iterambere abaturage babigiramo uruhare.
Aha ni mu karere ka Muhanga, mu mudugudu wa Ntenderi mu kagali ka Mbiriri, aho abaturage bari bategereje kwifatanya na Minisitiri w'Umutungo kamere, Dr. Vincent Biruta.
Aha ni mu karere ka Muhanga, mu mudugudu wa Ntenderi mu kagali ka Mbiriri, aho abaturage bari bategereje kwifatanya na Minisitiri w’Umutungo kamere, Dr. Vincent Biruta.
Aha naho ni mu karere ka Kamonyi, naho hakorewe umuganda rusange.
Aha naho ni mu karere ka Kamonyi, naho hakorewe umuganda rusange.
I Gikondo mu karere ka Kicukiro naho hakozwe umuganda wo gusibura imihanda.
I Gikondo mu karere ka Kicukiro naho hakozwe umuganda wo gusibura imihanda.
Nyuma y'umuganda Abanyagikondo bagiranye inama n'ubuyobozi bw'ibanze.
Nyuma y’umuganda Abanyagikondo bagiranye inama n’ubuyobozi bw’ibanze.
Aha ho ni mu karere ka Nyaruguru, mu murenge wa Kivu, mu kagali ka Cyanyirankora, aho abaturage bateye imbuto z'ibigori bya Kijyambere bizwi nka Hybride 629.
Aha ho ni mu karere ka Nyaruguru, mu murenge wa Kivu, mu kagali ka Cyanyirankora, aho abaturage bateye imbuto z’ibigori bya Kijyambere bizwi nka Hybride 629.
Umuyobozi w'akarere ka Nyaruguru wungirije Fabien Niyitegeka niwe watangije igikorwa cyo gutera imbuto z'ibigori.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije Fabien Niyitegeka niwe watangije igikorwa cyo gutera imbuto z’ibigori.
Abanyenyaruguru barangije umuganda nabo bakoze inama n'ubuyobozi bw'ibanze.
Abanyenyaruguru barangije umuganda nabo bakoze inama n’ubuyobozi bw’ibanze.
Mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Mugano, ubuyobozi bw'akarere bwaje kwifatanya n'abaturage gutangiza inyubako z'ishuri rya Kijyambere.
Mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Mugano, ubuyobozi bw’akarere bwaje kwifatanya n’abaturage gutangiza inyubako z’ishuri rya Kijyambere.
Uyu murenge wa Mugano niwo wabaye uwa nyuma mu mihigo y'akarere y'uyu mwaka bitewe n'imiterere yaho no kuba hatagendeka.
Uyu murenge wa Mugano niwo wabaye uwa nyuma mu mihigo y’akarere y’uyu mwaka bitewe n’imiterere yaho no kuba hatagendeka.

Kigali Today

Ibitekerezo   ( 2 )

Umuganda uteza igihugu cyacu imbere nta mpamvu yo kutawukora Courage ku Banyarwanda bosenta gucika intege dukomereze aho imvugo niyo ngiro.

Ndacyayisenga Alex yanditse ku itariki ya: 28-09-2014  →  Musubize

ndabona witabiriwe rwose kandi birashimishije , erega umuganda nitwe ugirira akamaro ibikorwa wubaka ni ibyacu nkabanyarwanda kuwitabira rero ni ukwikorera , dukomeze imihigo

kirenga yanditse ku itariki ya: 27-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka