Uko bari babuze ubuzima bazira gutwara amagare bafashe ku binyabiziga - Ubuhamya

Imihanda yo mu mu Karere ka Musanze, cyane cyane iya kaburimbo, ikunze kugaragaramo abatwara abagenzi cyangwa imizigo ku magare(Abanyonzi), bayatwara bafashe ku binyabiziga biba byiganjemo amakamyo, Fuso cyangwa Daihatsu, yaba apakiye cyangwa adapakiye.

Ingeso yo gufata ku kinyabiziga umuntu atwaye igare bimukururira ibyago by'inshi by'impanuka yateza n'urupfu
Ingeso yo gufata ku kinyabiziga umuntu atwaye igare bimukururira ibyago by’inshi by’impanuka yateza n’urupfu

Bamwe muri bo bemeza ko bazinutswe burundu iyo ngeso, nyuma y’aho bakoze impanuka mu bihe bitandukanye Imana igakinga akaboko bakazirokora. Aba ni na bo bahera ku masomo bahaboneye, bagahamagarira abagifite bene iyo myitwarire kuyicikaho, ngo hato batazisanga bashyize ubuzima bwabo mu kaga cyangwa ubw’abakoresha umuhanda.

Hakorimana Dieudonné, aherutse gukura umugenzi mu mujyi wa Musanze amuhetse ku igare, amujyana mu Murenge wa Muko. Uyu musore w’imyaka 29, ubwo yari agejejeyo uwo mugenzi, mu gihe yarimo yibaza ku rugendo rurenga isaha yari agiye gukora asubira mu mujyi wa Musanze, haje gutambuka imodoka, niko kwigira inama yo kuyisunga ngo imugezeyo atavunitse.

Yagize ati “Nicaye ku igare rigenda mfashe ku modoka, inzamura umuhanda wose wa kaburimbo. Ubwo twarengaga ahazamuka muri Bugese-Kabaya, turi hafi kugera ahitwa i Nyamagumba, umushoferi wari uyitwaye yari yamaze kubona ko nafashe ku modoka ye. Acunze tugeze aho atari bubisikane n’ikindi kinyabiziga imbere ye ndetse nta n’ikindi kiri inyuma ye, atangira gukatakata imodoka irimo igenda, anzunguza anjugunya angarura hirya no hino, bintera kuzubara, ntakaza ubushobozi bwo gukomeza gufata ku modoka, iba iranjugunye, nikubita muri rigore y’umuhanda”.

Ati “Nahamaze umwanya nataye ubwenge, nanakomeretse cyane. Ni abantu bangiriye impuhwe barahankura banjyana ku bitaro, abaganga baransanasana, bamfuka ibikomere. N’ubungubu umubiri hafi ya wose ndacyafite inkovu natewe n’ayo makosa nishoyemo, yo gufata ku modoka”.

Bamwe mu batwara amagare, ngo bakunze gufata ku binyabiziga, mu gihe baba bageze ahazamuka kugira ngo batananirwa, cyangwa ngo bayaveho bayasunike bakora urugendo rw’amaguru. Ibi bikunze gukururira benshi akaga gakomeye nk’akabaye kuri Zirimwabagabo Jean Damascène.

Yagize ati “Nari narabigize akamenyero, ku buryo n’abaduhagarariye, bahoraga bancyaha nkabasuzugura. Naje gukurwa ku izima n’imodoka y’intanzaniya, yacitse intege ubwo yarimo igenda nyifasheho isubira inyuma, ku bw’amahirwe irampushura, igwa mu manga. Ababonaga ibibaye, batangajwe n’uburyo ndokotse iyo mpanuka. Guhera icyo gihe niyemeje kutazongera gutwara igare mfashe ku imodoka irimo kugenda, ndahira imbere y’Imana ihoraho yandokoye uwo munsi, ko ntazongera kugira ubujiji nk’ubwo”.

Aba bombi bahera ku kuntu ubuzima bwabo bwari buhindutse amateka, bakaburira bagenzi babo bagifite ingeso nk’iyo, ko kwinangira bikururira umuntu ibyago byo gushyira iherezo ku buzima bwe cyangwa ubumuga, adasize n’abakoresha umuhanda.

Hakorimana na Zirimwabagabo(babanza ibumoso) bashishikariza abatwara amagare bafashe ku binyabiziga kubicikaho
Hakorimana na Zirimwabagabo(babanza ibumoso) bashishikariza abatwara amagare bafashe ku binyabiziga kubicikaho

Ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Félix Namuhoranye, imyitwarire nk’iyi yayikomojeho, maze aburira abakibikora kubicikaho.

Yagize ati “Kugenda ku igare umuntu afashe ku kinyabiziga ni rimwe mu makosa akomeye, mu makosa menshi abatwara amagare bakomeje gukora, agateza impanuka nyinshi kandi bikaba bikomeje kugaragara, cyane cyane muri iyi Ntara y’Amajyaruguru. Igihe kirageze ngo ababikora bumve uburemere, ubukana n’ingaruka zabyo, babihagarike”.

Kuva muri Mutarama kugeza mu kwezi k’Ugushyingo 2022, mu mpanuka 9,468 zabereye mu gihugu hose, zigahitana abantu 617, zikanakomerekeramo abantu 7,188; izo abatwara abagenzi ku magare bagizemo uruhare, zigera ku 1571, hakabarurwa abantu 183 bahitanwe na zo utabariyemo ibyo zangije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka