Ukemuye amakimbirane mu miryango uba urwanyije n’ibindi bibazo - Min Nyirahabimana

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Solina Nyirahabimana, avuga ko iyo ibibazo by’amakimbirane mu miryango bikemuwe haba harwanyijwe ibindi byinshi biyashamikiyeho nk’igwingira ry’abana, guta ishuri, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubukene n’ibindi.

Min Solina yasabye abayobozi guhora bisuzuma aho bageze ariko by'umwihariko mu gukemura amakimbirane mu miryango
Min Solina yasabye abayobozi guhora bisuzuma aho bageze ariko by’umwihariko mu gukemura amakimbirane mu miryango

Yabitangaje ku Cyumweru tariki 7 Kanama 2022, ubwo yasozaga umwiherero w’iminsi itatu w’abagize Inama njyanama, abayobozi b’amashami mu Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abahagarariye abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, abikorera n’abandi bose hamwe 64.

Ni umwiherero wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu, duharanire gushyashyanira umuturage”, wafatiwemo imyanzuro 14, irimo kurushaho gutanga serivisi nziza ku baturage, gukemura bimwe mu bibazo bikibangamiye iterambere ryabo n’indi.

Asobanura iyi nsanganyamatsiko, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko iri jambo gushyashyanira umuturage atari rishya ariko barihisemo bagamije ko ibyo bakora byose, bikwiye kuba bishyira umuturage ku isonga kandi bimuteza imbere.

Yagize ati “Ibyo dukora byose dushyire umuturage ku isonga kandi bigamije kumuteza imbere. Ibyo twakora byose nk’Ubuyobozi bitavana umuturage aho ari heza tumujyana aheza cyane, ntacyo byaba bimaze. Gushyashyana rero ni ukuvuga ko ndajwe ishinga no kuba ibyo nkora bigira impinduka ku muturage kandi bikankora ku mutima.”

Yasabye abaturage kumva ko n’ubwo ari abagenerwabikorwa, ariko nanone ari abafatanyabikorwa bityo bagomba kugira uruhare mu bibakorerwa.

Abajyanama bashya bamenye inshingano zabo biyemeza kurusha gukorera ubuvugizi ibibazo by'abaturage
Abajyanama bashya bamenye inshingano zabo biyemeza kurusha gukorera ubuvugizi ibibazo by’abaturage

Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, Rugwizangoga Elysé, avuga ko umwiherero waziye igihe kuko bamwe mu bajyanama ari bashya muri izo nshingano.

Uyu mwiherero ngo watumye barushaho kumenya inshingano zabo, icyo agomba umuturage wamutoye ndetse n’icyo umuturage agomba kwimwitegaho.

Ati “Abaturage batwitegeho ubuvugizi, kubafasha mu bibazo bafite, kubegera tukabatega amatwi kandi tukababera abavugizi mu bibazo byose bafite.”

Minisitiri Nyirahabimana yasabye abari mu mwiherero gufasha abaturage gukemura amakimbirane mu miryango, kuko ibindi bibazo byose ariyo bishingiraho.

Ati “Iyo bakemuye amakimbirane mu miryango bikemura n’ibindi bibazo bishamikiyeho harimo igwingira ry’abana n’imirire mibi, guta ishuri, abana bataye ishuri bishora mu biyobyabwenge. Imiryango irimo amakimbirane iba ifite ibindi bibazo byinshi n’ubukene, kuko baba badafatanya kubera kudashyira hamwe n’ibindi bibazo byose, ikibazo cy’amakimbirane mu miryango wagikemuye wakemura n’ibindi bishamikiyeho.”

64 nibo bamaze iminsi itatu mu mwiherero mu Karere ka Nyagatare
64 nibo bamaze iminsi itatu mu mwiherero mu Karere ka Nyagatare

Ikindi ariko yasabye abayobozi kwihutisha imyanzuro yafashwe ikava mu magambo ikajya mu bikorwa, kandi bagakorana nk’ikipe ndetse buri kwezi bakajya basuzuma aho bageze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka