Uhishira uwamusambanyirije umwana akwiye gucibwa mu bandi - Ingabire Marie Immaculée

Ingabire Marie Immaculée uyobora umuryango Transparence International Rwanda, avuga ko uhishira uwamusambanyirije umwana akwiye gucibwa mu bandi.

 Ingabire Marie Immaculée aganiriza abakuru b'imidugudu bo mu Karere ka Nyamagabe
Ingabire Marie Immaculée aganiriza abakuru b’imidugudu bo mu Karere ka Nyamagabe

Yabigarutseho mu bukangurambaga bushishikariza abakuru b’imidugudu bo mu Karere ka Nyamagabe, kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu n’irikorerwa mu ngo, ku itariki 29 Kamena 2022.

Yagize ati "Kubona uri umubyeyi, ukemera ko uwagusambanyirije umwana abivamo neza, niba wemera ko baguhekura, nugera ku w’undi bizagenda bite?"

Yunzemo ati "Urumva ko uba uriho urahekura igihugu! Uwo muntu aba akwiye gucibwa mu bandi, akaguma muri gereza, akazipfira akigendera, ariko abana b’abandi yabahaye amahoro."

Ingabire yanibukije ko n’ubwo hatindwa ku bana babyaye, kuko ari bo baba bafite ibibazo, n’uwasambanyijwe yatwita atatwita, bimwangiza, bityo uwabimukoreye akaba aba akwiye kubihamirwa.

Ikibabaje ariko ni uko ngo raporo zitangwa n’abaganga usanga zidafasha kuba abasambanyije abana babihanirwa.

Ati "Muganga agakora raporo, agakubitaho ngo ku gitsina hakobotse, ariko ntazi icyahakoboye. Nanjye bamaze kubinkora kenshi, ni uko ntacika intege. Ubundi umuntu akoboka ku gitsina nta wagikozeho?"

Abakuru b'imidugudu basabwe kugaragaza abahishira abasambanya abana
Abakuru b’imidugudu basabwe kugaragaza abahishira abasambanya abana

Yasabye abakuru b’imidugudu gushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abangavu, kuko babishatse byacika, cyane cyane abibutsa ko ababaha inzoga za ruswa bakayemera batuma bisenyera Igihugu.

Yagize ati "Mujye munywa izinyweka ni ukuri! Kuko kwemera ngo mitsingi ebyiri, eshatu cyangwa wenda imwe buri munsi, itume ureka umwana w’Umunyarwanda bakamwica ureba! Abagore bagahohoterwa mukabima raporo!”

Yunzemo ati "Twirirwa tujya gusabira abantu raporo, abakuru b’imidugudu bayimanye, kuko yamaze kurikora akamujyana mu kabari!"

Rose Rwabuhihi, umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO), yunze mu rya Ingabire, anenga kuba abana bahohoterwa abantu babirebera.

Yagize ati "Ntabwo inkoko yajya ku muturanyi ngo bayishyire mu isafuriya, byoye kumenyekana. Ariko umwana arava mu muryango akajya guhohoterwa ahantu, bikazagera aho abantu banywa inzoga, akazagera aho akabyara umwana utazagira kirera, ariko ngo abantu bose ntibabibonye! Ntabwo bishoboka, nta n’ubwo bikwiye kwemerwa!"

Rose Rwabuhihi
Rose Rwabuhihi

Yanagarutse ku kuba mu mezi ane gusa ashize, mu Karere ka Nyamagabe harabonetse abangavu 122 batarengeje imyaka 15 bahohotewe, asaba ko buri wese uhereye ku bakuru b’imidugudu, bagira uruhare mu gushaka ababahohoteye, bakabihanirwa.

Amategeko ahana y’u Rwanda ateganya igifungo cya burundu ku muntu uhamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana ndetse no k’uhamwe no kugihishira, kabone n’ubwo yaba umubyeyi we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka