Uherutse kujugunya umwana mu musarane na we yashatse kwiyahura

Angelique Uwamahoro wavuzweho kujugunya umwana we mu musarane ku bitaro bya Kabgayi yafatiwe mu musarane na we ashaka kwijugunyamo.

umwana wakuwe mu musarani ubu arimo kwitabwaho n'abaganga kandi hari icyizere cy'uko azakomeza kumera neza
umwana wakuwe mu musarani ubu arimo kwitabwaho n’abaganga kandi hari icyizere cy’uko azakomeza kumera neza

Bibaye nyuma y’icyumweru kimwe ajugunye umwana yari yabyaye mu musarane bikavugwa ko yaba afite ibibazo byo mu mutwe cyangwa ari amashitani yo mu muryango yashatsemo amukoresha.

Uwamahoro yabyariye ku bitaro bya Kabgayi abazwe, kandi yakira umwana neza nta kibazo afite,ndetse akaba yaramujugunye ubwo bari bamumushyiriye ngo amuhindurire umwambaro w’isuku, ari na byo byakomeje guteza urujijo ku cyabimuteye.

Umubyeyi wa Uwamahoro witwa Nyiransabimana Berancile we ahamya ko umukobwa we yari muzima atigeze agira ibibazo byo mu mutwe cyakora ko iby’amashitani cyangwa amagini bivugwa ko amutera yabyumvanye abaje kumusengera aho arwariye mu bitaro bya Kabgayi.

Nyiransabimana ahamya ko hari umurwaza wamutungiye agatoki ko umukobwa we agiye kwijugunya mu musarane, agatabara agasanga koko yigaraguyemo ariko yabuze uko yakwinjira mu mwenge wawo.

Agira ati, “Ishapure yari yambaye yari yayitayemo, na we iyo umwenge uba munini umeya yari kujyamo, njyewe nkomeje kwibaza igituma akora ibi bikanyobera”.

“Umwana wanjye yari muzima kuva na kera yewe yari amaze imyaka nk’itanu yarabuze urubyaro kandi we n’umugabo barabyihanganiye barategereza none Imana yari ibahaye umwana twari twishimye twese none sinzi ikibimutera”.

N’ikiniga cyinshi Nyiransabimana avuga ko atazi nyabingi kuva yabaho ko yumvise ko zifata umwana we mu masengesho, gusa ngo iyo bamusengeye agarura agahenge.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabgayi butangaza ko umwana wa Uwamahoro ameze neza kandi ko akomeje kwitabwaho n’inzobere z’abaganga batandukanye kandi hari icyizere cy’uko ubuzima bwe buzakomeza kumera neza.

Buvuga kandi ko Uwamahoro amaze gutora agatege kuko yabyaye abazwe, akaba agiye koherezwa mu bitaro bikurikirana abafite uburwayi bwo mu mutwe naho umwana we agakomeza kwitabwaho kugeza igihe azakirira.

Fondasiyo Ndayisaba Fabrice yiyemeje gufasha uruhinja rwatawe mu musarane na nyina

Nyuma yo kumva inkuru y’umwana watawe na nyina mu musarane, umuyobozi wa Fondasiyo Ndayisaba Fabrice hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga basuye urwo ruhinja aho rurimo kwitabwaho n’abaganga.

Ndayisaba Fabrice avuga ko Fondasiyo akuriye izakomeza kwita kuri urwo ruhinja kugeza rukuze ndetse rugeze no mu mashuri, kugira ngo umwana azakure yifitiye icyizere igihe cyose azaba amaze kumenya ibikomere yahuye na byo akivuka.

Ndayisaba avuga ko azifatanya kandi n’umuryango w’uyu mwana kumwita amazina amugarurira icyizere, kandi ko izina rikurikirana umwana mu mibereho ye, akaba yumva uyu mwana yabaye uwe nubwo azakomeza gufatanya na nyirakuru kumurera.

Ndayisaba Fabrice avuga ko ibikenerwa byose kuri uru ruhinja azabitanga kuko ubu rutunzwe n’amata ya Kigozi yagurwaga n’ibitaro bya Kabgayi ndetse n’ibikoresho by’isuku y’umwana akaba azajya abitanga.

Ndayisaba Fabrice ukuriye Fondation yamwitiriwe avuga ko nubwo nta bushobozi bwinshi afite, yumva buri wese akwiye kugira umutima utabara. Kugeza ubu ibikorwa bye abifashwamo na se uba muri Canada.

Nyirakuru w’uru ruhinja ashimira Fondasiyo Ndayisaba Fabrice kuko ngo atari kuzabasha kurera umwuzukuru we, dore ko nta n’umugabo agira akaba ari n’umukene, none akaba agize amahirwe yo kubona ubufasha buhoraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nta se agira?

Lo yanditse ku itariki ya: 17-01-2019  →  Musubize

Nonese nta se agira uyu mwana?

Lo yanditse ku itariki ya: 17-01-2019  →  Musubize

Nonese nta se agira uyu mwana?

Lo yanditse ku itariki ya: 17-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka