Uganda ubwayo ni yo izakemura ikibazo kiri hagati yayo n’u Rwanda – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko ikibazo cy’umubano w’u Rwanda na Uganda kitoroshye, kizakemurwa na Uganda ubwayo kuko ikibazo kibaye cyose kigerekwa ku Rwanda.

Prezida Kagame avuga ko Uganda ubwayo ari yo izakemura ikibazo kiri hagati yayo n'u Rwanda
Prezida Kagame avuga ko Uganda ubwayo ari yo izakemura ikibazo kiri hagati yayo n’u Rwanda

Yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Nzeli 2021, ubwo yari mu kiganiro yagiranye na RBA.

Abajijwe ku gikorwa kugira ngo Abanyarwanda bongere bahahirane n’Abagande, Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’umubano w’ibihugu byombi kitoroshye ugereranyije n’uko abaturage b’ibihugu byombi bafatwa.

Ati “Iyo urebye uko Abanyarwanda bafatwa muri Uganda n’uko Abanya-Uganda bafatwa mu Rwanda, nta munya-Uganda ugira ikibazo mu Rwanda. Ariko hafi Abanyarwanda bose uretse ko basigaye batinya no kujyayo, abariyo, abajyayo bagenda bikandagira kandi hari benshi bamaze no kubizira ahubwo”.

Umukuru w’Igihugu yatanze ingero z’Abanyarwanda benshi bafungirwa muri Uganda, abakubitirwayo bikabaviramo ubumuga, abakorerwa iyicarubozo ndetse n’abamburwa imitungo yabo.

Yavuze ko ibikorwa na Uganda bigomba kuba ari umurongo wa Politiki y’igihugu kuko ubu ngo n’ikibazo cyose kibaye cyitirirwa u Rwanda.

Yagize ati “Nk’ubu ndetse no mu mvugo, ikibazo cyose kibaye cyane cyane icy’umutekano cy’igihugu ubwacyo cyihariye bavuga ko kigomba kuba cyavuye mu Rwanda, ni yo bidafite aho bihuriye na busa cyangwa Umunyarwanda wabisanzwemo.”

Yakomeje agira ati “Ni igisobanuro cya buri kibazo cyose, buriya n’iyo haba habaye ikibazo cya Covid-19, nk’uko twese tugifite, isi yose ifite icyo kibazo, uzagira utya wumve umuyobozi ndetse muri Uganda avuze ko ikibazo cya Covid-19 giturutse mu Rwanda cyangwa gitewe n’u Rwanda, buri kibazo cyose n’ikidafitanye isano n’u Rwanda”.

Yavuze ko impamvu yumva bigoranye kubikemura ari uko atazi impamvu ibikorwa byose byegekwa ku Rwanda.

Ikindi ni uko ngo bizwi neza ko hari abantu baba muri Uganda, bahanyura cyangwa bafashwa na Uganda kugirira nabi u Rwanda.

Yavuze ko hari benshi bari mu nkiko, hakaba abakatiwe kubera ibikorwa bafatiwemo bigamije kugirira nabi u Rwanda babifashijwemo na Uganda.

Ariko na none ngo hari n’abandi bantu bari mu bihugu nka Afurika y’epfo n’ibindi bitandukanye bafite ibikorwa bakorera muri Uganda bigamije kuzagirira nabi u Rwanda.

Yongeyeho ko hari n’ibindi byinshi byandikwa mu bitangazamakuru kandi bifite ingero zifatika bigaragaza ko Uganda ifasha abashaka kugirira nabi u Rwanda.

Ikindi ngo ikibazo gihangayikishije ni uko hari n’Abagande bavuga Ikinyarwanda ariko ari abaturage b’icyo gihugu mu buryo bwemewe, ariko bitewe n’uburyo bafatwa muri Politiki bagirirwa nabi babashinja ko batumwe n’u Rwanda.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko icyo bahisemo nk’Igihugu ari ukubirekera Abagande kugira ngo babikemure.

Ati “Icyo twahisemo rero twebwe, ni ukubireka uko bimeze, ni ukubirekera ba nyirabyo na none ngo babikemure.”

Yavuze ko abantu birukanywe mu mashuri, abafunzwe, abakorewe iyicarubozo, abambuwe imitungo yabo muri Uganda bamaze kuba benshi cyane.

Yavuze ko bagiye babiganira n’abayobozi ba Uganda rimwe na rimwe bakavuga ko atari ukuri, batabizi cyangwa ko ababikoze bazakurikiranwa ariko ntihagire igikorwa.

Perezida Kagame yavuze kandi ko nk’u Rwanda badashobora kugirira nabi Abanya-Uganda cyangwa undi munyamahanga uje mu Rwanda kubera ko igihugu cyabo cyagiriye nabi u Rwanda cyangwa Abanyarwanda.

Ati “Twe icyo twakoze ni ukutagirira nabi Abanya-Uganda cyangwa abandi banyamahanga bose ngo kubera ko igihugu cyabo cyatugiriye nabi cyangwa cyagiriye nabi Abanyarwanda, icya kabiri ni ukubaka ubushobozi bwo kwirinda kugira ngo ibikomoka aho ngaho bitazagira ubwo bitugirira nabi. Icya gatatu ni ugukomeza kubaza ababikora impamvu babikora hashakishwa uko amaherezo bizarangira”.

Yakomeje agira ati “Ariko ntabwo byarangira kubera ko ntabwo ari twe tubigena, uko birangira ntabwo ari twe byaturukaho, uko birangira bizaturuka ku babikora cyangwa ababigena hanze y’igihugu cyacu. Aho nta bushobozi tuhafite, ba nyirabyo ni bo bazahitamo icyo bakora.”

Yasabye Abanyarwanda kutajya muri Uganda kuko ibizababaho bariyo ntacyo u Rwanda rwabikoraho.

Ariko na none yasabye Abanya-Uganda koroshya kubera ko nta mpamvu yo kugirira nabi Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka