Uganda igiye guha ubwenegihugu bamwe mu Banyarwanda bahahungiye

Uganda irateganya guha ubwenegihugu Abanyarwanda baba muri icyo gihugu batujuje ibyangombwa byo kwitwa impunzi cyangwa se badashaka gutaha mu Rwanda; nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya minisitiri w’Intebe muri Uganda.

Komiseri ushinzwe impunzi mu biro bya Minisitiri w’intebe, David Apollo Kazungu, yasobanuye ko ibyo bazabikora mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza y’umuryango w’abibumbye avuga ko kuva muri kamena 2013 ibihugu bicumbikiye impunzi z’Abanyarwanda bigomba kubohereza iwabo cyangwa bikabaha ubwenegihugu; nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The New Vision.

Komiseri ushinzwe impunzi muri Uganda yagize ati “Itegekonshinga rya Uganda riteganya uburyo bwo kurinda no kurengera impunzi ariko ntiriteganya uburyo cyangwa ingamba byo kuba muri icyo gihugu; ariko Leta irateganya gahunda nshya kubatifuza gusubira iwabo”.

Kazungu yongeyeho ko ntawe bazahatira gutaha atabishaka cyane ko hari nabahamaze igihe kinini ku buryo bamwe banahashatse. Yagize ati “ntabwo twirengagije ko hari abafite impamvu zumvikana kandi zifatika, natwe turi abantu turabyumva”.

Komiseri ushinzwe impunzi muri Uganda yanasobanuye ko mu buryo bateganya harimo guha impunzi impushya zo gukora no gutura ku buryo bashobora gukora bakiteza imbere.

Kuva muri kamena 2013, nta Munyarwanda wahunze mbere ya 1998 uzaba wemerewe kwitwa impunzi kuko ibyo bahungaga icyo gihe byashize. Bafite guhitamo gutahuka, bakaka ubwenegihugu cyangwa ibindi byangombwa bibemerera kuba mu bihugu babamo batitwa impunzi.

Muri Uganda habarirwa impunzi z’abanyarwanda zigera ku bihumbi 16; nk’uko The New Vision ibitangaza.

Muri Afurika yose habarurwa impunzi z’abanyarwanda ibihumbi 100 zahunze kuva mu 1959 na nyuma yaho. Inyinshi ziganje muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Marie Josée Ikibasumba

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka