Ugambanira uwamuhaye amata aheba ijuru- Gen Mubaraka

Geneneral Mubaraka Muganga uyobora ingabo mu ntara y’Iburasirazuba n’umujyi wa Kigali avuga ko kwitura uwaguhaye ari umuco mwiza ukwiye gukorwa na buri wese.

Abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu bavuga ko batakaje ingingo, ariko batamugaye mu mutwe
Abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu bavuga ko batakaje ingingo, ariko batamugaye mu mutwe

Umuco wo kwitura awugereranya n’imyizerere, akavuga ko kujya gufasha abo hirya utaye abo muturanye Imana itabiha agaciro.

Avuga ko Imana ivuga ko umuntu ugambanira uwamuhaye amata aba ateye ijuru umugongo.

Ati "Twese tuba mu myemerere iganisha ku Mana mu ijuru, Imana iravuga iti iyo utituye umuntu muri kumwe hafi aho byabindi tujya dutanga tugaha abandi bantu hariya hirya aho dusengera, ibyo ni ibisagutse ntabwo ibibara."

Gen. Mubaraka (wicaye , yambaye imyenda ya gisirikare na bote), avuga ko ugambanira uwamuhaye nta juru azabona
Gen. Mubaraka (wicaye , yambaye imyenda ya gisirikare na bote), avuga ko ugambanira uwamuhaye nta juru azabona

Yongeraho ati "Buriya ibara ibyo hafi aho ku wakugiriye neza. Kandi ikongera ikavuga iti iyo ugambaniye uwaguhaye amata n’ijuru ntiwakwirirwa uritekereza n’umuriro ntiwagerayo rwose hagerayo uwagezeyo, ugarukira aho."

Yabitangaje kuri uyu wa 29 Kamena mu muganda w’urubyiruko rushamikiye ku muryango Panafrican Movement Rwanda Chapter, wo kwitura abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu batuye mu mudugudu wa Mirama II, akagari ka Nyagatare umurenge wa Nyagatare.

Ni umudugudu utuwe n’imiryango 43. 18 yahawe umuriro w’amashanyarazi, 17 ihabwa amazi abandi bari barishatsemo ubushobozi.

Hari ingo zahawe amashanyarazi
Hari ingo zahawe amashanyarazi

Shyaka Mike Nyarwaya, komiseri w’urubyiruko mu muryango Panafrican Movement Rwanda Chapter avuga ko bateguye iki gikorwa bagamije gushishikariza urubyiruko umuco wo kwitura.

Avuga ko abarwanye urugamba rwo kubohora igihugu bamwe bataye akazi kabahembaga neza n’indi mitungo kubera urukundo rw’igihugu.

Asaba urubyiruko ubufatanye no gusenyera umugozi umwe bakarwana urugamba rw’iterambere kuko bizanezeza ababahaye igihugu.

Hari n'abahawe amazi meza
Hari n’abahawe amazi meza

Agira ati "Ndasaba urubyiruko ubufatanye, ubwumvikane, ubwubahane no gusenyera umugozi umwe. Aba babyeyi bacu n’incuti zacu barwaniye igihugu ariko natwe mureke turwane urugamba rw’iterambere rubyiruko twiture biratureba."

Mutangana Monica wavuze mu izina ry’abagenerwabikorwa yashimye urubyiruko rwabatekerejeho anabizeza ko batamugaye mu mutwe.

Ati "Twamugaye amaguru n’izindi ngingo, umubiri wuzuyemo amasasu ariko turi bazima mu mutwe, twiteguye gufatanya namwe."

Abamugariye ku rugamba kandi bavuga ko ibikorwa nk’ibi bibagaragariza ko bataruhiye ubusa ndetse bikanabibagiza ingingo z’umubiri batakaje.

Ibikorwa byo kugeza amazi n’amashanyarazi ku bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu batuye Mirama II, kimwe no gukora imiferege itwara amazi, bifite agaciro ka miliyoni 11 ariko kubera ko bimwe byakozwe n’amaboko mu muganda, miliyoni eshanu zonyine nizo zagiye mu bikoresho.

Urubyiruko rwafatanyije n'abayobozi mu muganda
Urubyiruko rwafatanyije n’abayobozi mu muganda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ijuru rishya cyangwa isi nshya bivugwa muli bible,hazabamo abantu bumvira Imana gusa.Igihano cy’abakora ibyo Imana itubuza,ni ukurimbuka burundu ntuzongere kubaho.Nkuko bible ivuga,isi izaba paradizo,ituwe gusa n’abantu bumvira Imana.Ibibazo byose bizavaho,harimo indwara,ubusaza n’urupfu.Nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6 umurongo wa 40,abapfuye barumviraga Imana,azabazura ku munsi w’imperuka,abahe ubuzima bw’iteka.Abandi bazabura ubuzima bw’iteka,ni abibera mu byisi gusa ntibashake Imana kandi nibo benshi.Nkuko bible ivuga,Imana ibafata nk’abanzi bayo.

gatera yanditse ku itariki ya: 30-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka