Ufite ubumuga yanze gusabiriza ahitamo umwuga wo kwasa inkwi, umwinjiriza 3,000Frws ku munsi

Bazimenyera Thomas, umusaza ufite ubumuga utuye mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, avuga ko yirinze gusabiriza ahitamo kwihangira umurimo wo kwasa inkwi akazigurisha, akaba ahamya ko umutungiye umuryango.

Kwasa inkwi bimwinjiriza amafaranga 3000 buri munsi
Kwasa inkwi bimwinjiriza amafaranga 3000 buri munsi

Uwo musaza avuga ko kuba akora umwuga wo kwasa ibishyitsi akagurisha bimwinjiriza amafaranga amufasha mu mibereho myiza y’urugo rwe, aho amake yinjiza ku munsi ari 3000Frws.

Ubwo Kigali Today yasangaga arangije ikiraka cyo kwasa inkwi yakoze mu gihe cy’amasaha abiri, yari amaze guhembwa amafaranga 2,000, avuga ko kuba afite ubumuga bw’ukuguru yatewe n’indwara y’imbasa ngo yakagombye kuba yirirwa mu muhanda asabiriza, ariko we ahitamo kubyirinda yihangira umurimo, aho ngo gusabiriza abifata nko kwitesha agaciro.

Nubwo ngo nta sambu agira akaba abarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, ngo ni we muntu ubona icyo atungisha umuryango we w’umugore n’abana batatu, yemeza ko utigeze usonza.

Yanze gusabiriza ahitamo kwihangira umurimo wo kwasa inkwi
Yanze gusabiriza ahitamo kwihangira umurimo wo kwasa inkwi

Agira ati “Nabanje kubaho nabi mpingira abandi ngo mbone icyatunga umuryango, mbonye ntangiye gusaza nigira inama mpitamo kwihangira imirimo, ufite ibiti byo kwasa muri aka gace ni njye ashaka kuko maze kumenyekana muri uwo mwuga, mu gihe ntabonye umpamafara ngo ampe akazi negera abafite ibishyitsi bakabinyihera nkabyasa nkagurisha”.

Avuga ko ku munsi iyo yikoreye yasa imifuka itatu y’ibishyitsi, akayigurisha ku mufuka umwe bakamuha amafaranga 1,200.

Ati “Kuva mu gitondo kugeza saa saba mba maze kwasa imifuka itatu, umufuka umwe ni amafaranga 1,200, urumva ko iyo nikoreye ku munsi mbona amafaranga 3,600”.

Uwo mugabo avuga ko amafaranga akorera bitamworohera kuba yayazigama, kubera ko ari we utunze umuryango, aho akora wenyine akagerageza kubona ibikenerwa byose kugira ngo umuryango ubeho, birimo guhaha no kubona ubwisungane mu kwivuza.

Ati “Mu rugo iyo babonye mbatuye ishoka yanjye baba bazi ko kabaye ko ndatahana inoti, gusa ntabwo mbasha kuzigama kubera ko umugore wanjye amaze gusaza afite intege nke, ubwo ngakora cyane kugira ngo umugore n’abana bataburara, iyo ntahanye amafaranga 3,000, ntanga ibihumbi 2,000 byo guhaha, 1,000 nanjye nkagifatamo amacupa abiri y’urwagwa kuko ntiwakora aka kazi kavunanye umywa amazi”.

Avuga ko ishoka yaguze ibihumbi bitatu imaze kumwinjiriza agera mu bihumbi 400, ari ho ahera asaba umuntu wese usuzugura umurimo kubireka kuko ari ukwibeshya.

Ishoka yaguze 3000 imaze kwinjiza arenga 400,000Frws
Ishoka yaguze 3000 imaze kwinjiza arenga 400,000Frws

Ati “Iyi shoka mubona, nayigize ibihumbi bitatu gusa, ariko maze kuyibyaza amafaranga ntabasha kubara, ngereranyije amake imaze kumpa ni ibihumbi 400, icyo nabwira abantu ni ukudasuzugura akazi, akazi ni akazi, ubu kubera ubumuga mfite mba nirirwa mu muhanda nsabiriza ariko narabyanze nditunze”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka