Ubwinshi bw’ibinyabiziga no kugenda nabi mu muhanda mu mpamvu ziteza impanuka nyinshi z’amagare

Polisi y’Igihugu n’abagenda ku magare (abanyonzi n’abo bayatwaraho), bagaragaza ko bimwe mu biteza impanuka zihitana ndetse zigakomeretsa benshi harimo iziterwa n’ubwinshi bw’ibinyabiziga babisikana mu mihanda no kugenda nabi kw’abakora akazi ko gutwara abantu ku igare.

Kugenderwa nabi mu muhanda ni bimwe abanyonzi bavuga ko bibateza impanuka zibahitana n'abo batwaye
Kugenderwa nabi mu muhanda ni bimwe abanyonzi bavuga ko bibateza impanuka zibahitana n’abo batwaye

Bamwe mu batwara amagare mu Mujyi wa Kigali bahamya ko nta munsi wijyana hadapfuye umuntu cyangwa abakomereka bazize impanuka zatewe no kugenda ku igare.

Uwitwa Nduwamungu Shadrack (ni ko twahisemo kumwita) umaze imyaka irenga itatu mu kazi ko gutwara abagenzi ku igare, avuga ko umunyonzi atajya ahabwa agaciro, cyane cyane abamotari ngo ni bo babitambika imbere bakabateza impanuka.

Nduwamungu twaganiriye akiri mu kazi ahagana saa moya z’ijoro, yagize ati "Buri munsi, buri mwanya, turabibona ariko tukabirenza amaso, hari ababa baguye mu muhanda ukabona Polisi ije gutabara, ariko ntabwo byaguca intege, ntabwo wahagarara ngo ugiye kubyinjiramo kandi bitakureba."

Kugenda nabi mu muhanda kw'abanyonzi nabyo biri mu bigira uruhare rukomeye mu mpanuka bahura nazo
Kugenda nabi mu muhanda kw’abanyonzi nabyo biri mu bigira uruhare rukomeye mu mpanuka bahura nazo

Undi munyonzi twahisemo kwita Mbarubukeye, avuga ko kubyuka akajya kwirirwa anyonga igare mu runyuranyurane n’urusaku rw’ibinyabiziga mu mihanda y’i Kigali, akabona burije ntacyo abaye, ngo ni ibitangaza by’Imana.

Mbarubukeye ati "Turinzwe n’Imana, ntabwo bushobora kwira nta mpanuka ibaye y’igare, tuba tubona nta mahitamo yandi y’ibyo twakora, icyo twakwifuza ni uko Imana yadutabara ikaduhindurira akazi."

Umusaza w’imyaka 60 y’amavuko witwa Murwanashyaka Félix, waje aturutse ku Kamonyi, avuga ko abanyonzi kubera intege nke ngo bagerageza kwirinda impanuka, ariko ubwinshi bw’ibinyabiziga rimwe na rimwe bibagendera nabi, ngo ni ikibazo ku batwara n’abagenda ku magare.

Hari n'abapakira ibintu byinshi bakanagender ku muvuduko mwinshi
Hari n’abapakira ibintu byinshi bakanagender ku muvuduko mwinshi

Murwanashyaka avuga ko igare ari kimwe mu buryo bwo gutwara abantu n’ibintu buhendutse mu Rwanda, ariko ngo bukwiye kwitabwaho, hakajyaho ingamba zo kurinda abarigendaho.

Mu kwezi kwa Nyakanga k’uyu mwaka wa 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje imibare y’abahitanywe n’impanuka hamwe n’abakomeretse bazize kugenda ku igare, ihereye muri Mutarama, ukwezi kwapfuyemo abantu 20, hanakomereka abagera ku 106.

Polisi ivuga ko yaje gufata ingamba zirimo kubuza abantu kugendera ku igare nijoro, bituma impanuka zigabanuka, kuko mu kwezi kwakurikiyeho kwa Gashyantare ngo hapfuye abantu 15, muri Werurwe hapfa 15, muri Mata hapfa 10, naho Gicurasi ngo hapfuye abantu 6 bazize impanuka y’igare.

Polis y'u Rwanda igaragaza ko muri Mutarama ya 2024, hapfuyemo abantu 20, hanakomereka abagera ku 106
Polis y’u Rwanda igaragaza ko muri Mutarama ya 2024, hapfuyemo abantu 20, hanakomereka abagera ku 106

Imibare y’abakomeretse na yo ngo yaragabanutse nyuma yo gufata ingamba, kuko muri Gashyantare hagaragaye 98, muri Werurwe hakomereka 80, muri Mata hakomeretse abantu 73, Gicurasi hakomereka 45, bazize impanuka y’igare.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko uretse kugenda nijoro hatabona, abatwara amagare barimo kugwa mu mpanuka bitewe no gutwara ibintu biremereye kandi bigendeka nabi mu muhanda.

ACP Rutikanga avuga ko abandi bateza impanuka z’amagare ari abayatwara nabi ku muvuduko ukabije ahantu hamanuka, rimwe na rimwe baba bahetse ibintu biremereye bituma igare ritabona feri mu gihe ashatse kugabanya umuvuduko.

Hari abatwara amagare banze gucika ku kugenda nijoro
Hari abatwara amagare banze gucika ku kugenda nijoro

ACP Rutikanga agira ati "Hari amabwiriza y’Inama Njyanama z’Uturere, agena igihe abatwara amagare bagomba kuba batashye, akagena n’uburyo bagomba kwitwara, ibyo barabizi."

ACP Rutikanga yongeye kwihanangiriza abatwara amagare bagenda bafashe inyuma ku modoka ahantu hazamuka, ko uwo Polisi ifashe wese ahita yamburwa igare atwaye kugira ngo abanze yisubireho.

Umuvugizi wa Polisi ajya inama y’uko utwara igare cyangwa urigendaho yagakwiye kwambara ibintu bishobora kumurinda ingaruka zikabije z’impanuka nka kasike, uturindantoki n’ibirinda amavi cyangwa ahandi hakunze gukomereka cyane iyo umuntu agize impanuka y’igare.

Polisi yihanangiriza abatwara amagare bagenda bafashe inyuma ku modoka ahantu hazamuka
Polisi yihanangiriza abatwara amagare bagenda bafashe inyuma ku modoka ahantu hazamuka

Umuryango witwa Healthy People Rwanda/HPR, urwanya impanuka zibera mu muhanda, ujya inama yo kureba niba abatwara amagare na bo batajya bafatirwa ibihano, ariko hakabanza gahunda zo kubigisha kugenda neza mu muhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka