Ubwicanyi bukorerwa Abatutsi muri Congo bubangamiye Ubumwe bw’Abanyarwanda - Minisitiri Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, avuga ko ubwicanyi burimo gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’Umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, biri gusubiza inyuma Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Minisitiri Bizimana avuga ko ubwicanyi bukorerwa Abatutsi muri Congo bubangamiye Ubumwe bw'Abanyarwanda
Minisitiri Bizimana avuga ko ubwicanyi bukorerwa Abatutsi muri Congo bubangamiye Ubumwe bw’Abanyarwanda

Minisitiri Bizimana avuga ko Ingengabitekerezo ya Jenoside irimo gukoreshwa mu kwica Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, isa neza n’iyakoreshejwe mu kwica Abatutsi mu Rwanda, hagati ya 1992 na 1994, ibyo bikorwa bikaba bikwiye guhwitura Abanyarwanda mu kurengera ukuri kw’Igihugu.

Minisitiri Bizimana ashingiye ku ngero z’ibikorwa by’urwango byo mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, birimo gukwirakwizwa mu Karere u Rwanda ruherereyemo, asanga neza bigamije gusubiza inyuma Ubumwe bw’Abanyarwanda, kuko nabyo bihembera Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Agira ati “Uko u Rwanda rutera intambwe mu Bumwe n’Ubwiyunge, bikomwa mu nkokora n’ibikorwa by’urwango birimo kubera muri Congo, ku bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda cyane cyane Abatutsi”.

Yongeraho ati “Imvugo z’ibinyoma n’urwango byigishwa Abanyekongo bigashyigikirwa n’abanyamahanga, bibangamiye Ubumwe bw’Abanyarwanda n’imibanire n’abaturanyi, kuko ikinyoma iyo gihora gisubirwamo hari abagifata nk’ukuri”.

Atanga ingero z’amwe mu magambo abiba urwango arimo gukoreshwa kugira ngo Abatutsi b’Abanyekongo bicwe, hari nk’ijambo ryakoreshejwe mu Rwanda ryamburaga ubumuntu Abatutsi babitaga ‘inzoka’.

Agira ati “Hari ijambo bakoresha ngo ‘Nyoka asikuume’, bishatse kuvuga ngo inzoka ntikakurume, iryo rikaba ari ijambo ryakoreshejwe muri Jenoside aho Abatutsi bitwaga inzoka, kugira ngo bamburwe ubumuntu”.

Avuga kandi ko Abanyekongo bakwirakwiza amagambo agaragaza ko Abanyarwanda ari abanyabinyoma n’uburyarya, ko badakwiye kwizerwa ibyo bakora byose, bigashyigikirwa no kubeshya ko abagize umutwe wa M23 ari Abanyarwanda, kandi bizwi neza ko ari Abanyekongo.

Ibikorwa by’Urwango kandi bishingira ku kuba byose bikorwa, hari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Kongo, na Leta ikabishyigikira bituma neza ibirimo kubera mu baturanyi ba Kongo, bisa nk’ibyabaye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urubyiruko rukwiye guhabwa ubumenyi ku mateka kugira ngo ruhangane n’ikinyoma

Minisitiri Bizimana avuga ko kugira ngo imvugo z’urwango zihashywe, bikwiye ko abazi ukuri basubiza abavuga ibyo binyoma, ariko bikaba bitakorwa hatabayeho gutanga ubumenyi bushingiye ku kuri kw’amateka.

Yongeyeho ko urubyiruko rukwiye gusobanurirwa, ko u Rwanda rwagabanyijwemo imipaka mu biganiro bya Berlin mu 1884, bimwe mu bice byarwo bya Goma, Masisi, Rucuru n’ikirwa cy’Ijwi byari iby’u Rwanda, bikomekwa kuri Congo nyuma yo kwemezwa mu 1910 hagati y’u Bubiligi n’u Budage, nyamara ibyo bice byari iby’u Rwanda kuva mu myaka ya 1500.

Avuga kandi ko hari Abanyarwanda bimuwe bajyanwa muri Congo kubera ibikorwa by’ubukoloni, byari bigamije kubakoresha mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bagatuzwa muri Congo ababakomokaho bakaba ari Abanyekongo buzuye n’ubwo bavuga Ikinyarwanda.

Asanga kandi urubyiruko rukwiye kumenya uko Abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bahungiye ku butaka bwa Congo bakarema indi mitwe irimo na FDLR, igamije gukomeza umugambi wa Jenoside kandi ibihugu by’amahanga birebera, na Congo ikabaha rugari.

Minisitiri Bizimana avuga ko zimwe mu ngamba zatuma Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bukomeza, hakwiriye gukomeza ibiganiro bya ‘Ndi Umunyarwanda’ mu Rwanda no mu Mahanga.

Hakwiye kandi gushyirwa imbaraga mu itorero ry’Umudugudu, gutegura abarimu b’amateka n’uburere mboneragihugu mu mashuri makuru na za Kaminuza, ku buryo abaharangije bajya bigisha abandi.

Hakenewe kandi gukomeza gukorana n’amadini n’amatorero mu kwigisha amateka yo mu Karere, ndetse imiryango yose ikihatira ku kubwiza abana ukuri ku mateka, hubakirwa ku muco Nyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka