Ubwato bwagenewe abatuye ku Nkombo bwabagezeho
Abaturage batuye ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi bashyikirijwe ubwato buzabafasha mu guhahirana n’abandi baturage mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ni ubwato bugiye kuba bubafasha mu gihe bategereje ubundi Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemereye abaturage bo ku kirwa cya Nkombo mu rwego rwo kubafasha guhahirana n’abandi baturage mu turere dutandukanye mu Ntara y’Iburengerazuba.
Ubwato bwashyikirijwe abaturage ba Nkombo buzakurikirwa n’ubundi bwato bunini Perezida Paul Kagame yemereye abaturage ba Nkombo bugiye kubakwa bakazabushyikirizwa mu mwaka wa 2021.
Kigali Today ivugana n’Umunyamabanga Nshingwbaikorwa w’Umurenge wa Nkombo, Aphrodis William Sindayiheba, yatangaje ko ubwato bahawe bujyanye n’igihe kandi buzajya butwara abantu 30.
Agira ati “Ni ubwato bwiza kandi bujyanye n’igihe, ibyo ubirebera ku buryo bwihuta, imigendere yabwo, uburyo abantu bicara, uburyo bukomeye n’uburyo imizigo igenda, ibikoresho bibukoze bitanga icyizere ko bwujuje ubuziranenge.”

Sindayiheba avuga ko ubwato bwakiriwe buzakurikirwa n’ubundi Perezida Paul Kagame yemereye abaturage ba Nkombo buzaba butwara abantu 100 n’imodoka 6, buzaba buri ku rwego mpuzamahanga, kandi bijejwe ko buzabageraho mu mwaka wa 2021, abakoze ubwo bashyikirijwe akaba aribo bazubaka n’ubwo bundi.
Sindayiheba avuga ko guhabwa ubwato bije ari igisubizo cy’ubuhahirane ku batuye mu Murenge wa Nkombo kuko byari bibagoye nyuma y’uko ubwato bari barahawe n’umukuru w’igihugu bwagize ikibazo bugahagarara.
Ati “Buzaza ari igisubizo ku baturage bacu kuko butwara abantu benshi n’ibintu byinshi, abaturage bakoreshaga amato mato, byari biteye ikibazo cy’umutekano mu mazi, banyagirwa, imiyaga ikababangamira ndetse rimwe na rimwe bagakora impanuka, ibintu byagize ingaruka ku baturage birimo gutinda mu ngendo, kwangirika kw’imizigo yabo yanyagirwaga muri ayo mato matoya bakoresha, hamwe no kurohama kwa hato na hato mu mazi.”
Ubwato bwatanzwe bugiye gufasha abaturage batuye ku Nkombo n’abandi bakunda ingendo zo mu mazi kongera gusabana n’uturere tw’Intara y’Iburengerazuba dukora ku kiyaga cya Kivu, aho bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 30 n’imizigo itarengeje toni eshatu.
Sindayiheba avuga ko nubwo abaturage ba Nkombo bahawe umuhanda ubahuza n’Akarere ka Rusizi, ngo ingendo zorohera abatuye ku Nkombo ni izo mu mazi bitewe n’uburyo bwo gutwara imizigo.
Agira ati “Byabagoraga kubona ibicuruzwa bashaka binyuze mu nzira y’amazi kuko inzira y’ubutaka irahenda cyane, ubwato butwara byinshi kandi vuba naho imodoka zitwara bikeya, ubu turasaba abaturage kubukoresha mu ngendo ziduhuza n’utundi turere muri iyi Ntara kandi bikabafasha mu bucuruzi bwabo.”

Ingendo zo mu mazi mu kiyaga cya Kivu ni zimwe mu ngendo bamwe bavuga ko ari nziza zihuza abatuye Intara y’Iburengerazuba bagorwa no kugenda mu modoka kubera imisozi miremire. Ingendo zo mu mazi zishimirwa kuba zitagira amavunane mu gihe ubwato butazamuka cyangwa ngo bumanuke, bikaba bifasha n’abakoresha iyo nzira kubera ibyiza by’ikiyaga cya Kivu.
Inzira yo mu mazi y’ikiyaga cya Kivu ni yo nzira yorohera guhahirana ku turere twa Rusizi na Nyamasheke bohereza imbuto mu Karere ka Rubavu, ikaba n’imwe mu nzira ifasha guhuza uturere twa Karongi na Rutsiro na Rubavu hakoreshejwe amazi.
Kuva ubwo ubwato Perezida Paul Kagame yahaye abaturage ba Nkombo bwahagararaga, nta bundi bwato butwara abagenzi bwarimo butwara abagenzi mu kiyaga cya Kivu buhuza Akarere ka Rubavu, Karongi na Rusizi. Ni mu gihe bamwe babangamirwa n’ingendo z’imodoka bahitamo gukoresha ingendo zo mu mazi.
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
NKeneye ko mwanfasha kubona numero ya téléphonse y’umucapitaine cyangwa y’undi muntu wese ukora ku bwato buhujije NKOMBO n’utundi turere.
Nima bishobo munfashe kumenya inzira yangeza ku nkombo nturutse i Goma muri Kivu j’amajyaruguru.
Mbaye mbashimiye

Kuki kunkombo kagame paul ahakunda cyane?
Kunkombo x nikirwa cyangwa ndi cloude ntuye muri uganda.