Ubuzima nanyuzemo bwatumye ntinyuka kuba umushoferi w’ikamyo - Mutumwinka

Mutumwinka Bertine ni umubyeyi w’abana batatu, ubu atwara imodoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa ‘Man’ itwara amavuta na lisansi abivana muri Tanzaniya abizana mu Rwanda.

Martine Mutumwinka atwara ikamyo yo mu bwoko bwa ‘Mani'
Martine Mutumwinka atwara ikamyo yo mu bwoko bwa ‘Mani’

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today Mutumwinka avuga ko yabanje gukora mu igaraje mu bijyanye n’ubukanishi bw’imodoka z’ikamyo akajya agerageza no gutwaraho ariko atarabona ibyangombwa.

Ati “Kumwe ukanika imodoka ukayatsa ugirango wumve ko ikibazo yari ifite cyakemutse nange niko nabigenzaga ariko nyuma nza kugira igitekerezo cyo kujya kwiga gutwara amakamyo nshaka n’uruhushya runyemerera kuzitwara nza kurubona”.

Amaze imyaka ibiri muri uyu mwuga wo gutwara amakamyo aho akora urugendo rw’iminsi itatu ava mu Rwanda ajya Tanzaniya ndetse anagaruka.

Mutumwinka avuga ko yabanje kwitinya kuba yakwicara mu modoka ngo atware ariko buhoro buhoro aza kugenda atinyuka.

Agikora urugendo rwa mbere ngo yagize ubwoba ariko abandi bashoferi b’abagabo batwara amakamyo bakamutinyura ko agerayo amahoro.

Mutumwinka akora urugendo rw'iminsi itatu ava mu Rwanda ajya Tanzaniya ndetse anagaruka
Mutumwinka akora urugendo rw’iminsi itatu ava mu Rwanda ajya Tanzaniya ndetse anagaruka

Ati “Bwa mbere uratinya ariko kuko ikamyo igenda gake gake itihuta n’ubundi ugenda ushira igihunga buhoro buhoro mpaka ukomeje urugendo ukagera aho wajyaga”.

Mu ngorane ajya ahura nazo ni igihe imodoka yagize ikibazo mu nzira ariko ngo yiyambaza bagenzi be batwara amakamyo bakamufasha ndetse hari nubwo abandi banyura mu muhanda bashobora kumurwanaho igihe akeneye ubufasha bwihuta.

Ati “Nanjye kuko nize ubukanishi hari ibyo nshobora kwifasha igihe ngize ikibazo, gusa bigorana mu masaha y’ijoro kuko usanga aribwo nshobora kugira ingorane ntawe undi hafi bikaba ngombwa ko mpagarara nkamenyesha bagenzi bange ko nagize ikibazo bakaba bamfasha”.

Umwuga wo gutwara iyi modoka y’ikamyo yo mubwoko bwa Man umwijiriza amafaranga atari make mu kwezi kuko iyo arebye umushahara ndetse n’andi agenerwa y’urugendo ashobora kwinjiza ibihumbi 700frw buri kwezi.

Ati “Mbasha kurihira abana ishuri, nkababonera ibyibanze byose ndetse nkanagira ayo nzigama nkabasha gukora ibikorwa binteza imbere”.

Mutumwinka avuga ko nta kazi umugore atashobora kuko yifitemo imbaraga nyinshi igikenewe ari ukwitinyuka gusa.

Mutumwinka amaze imyaka ibiri itwara ikamyo
Mutumwinka amaze imyaka ibiri itwara ikamyo

Avuga ko nubwo muri uyu mwuga utaritabirwa n’abagore benshi bawukora, kugeza ubu mu Rwanda hari abagore 6 batinyutse gutwara imodoka y’ikamyo. Ati “Abandi mbabona mu modoka zisanzwe na moto ariko ni izi z’amakamyo uwabyiyemeje arazitwara".

Mutumwinka agira inama abantu batandukanye cyane abagore kutitinya kuko bashoboye gukora imirimo itandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka