Ubuzima bw’ubuhunzi bwa Perezida Kagame, urupfu rwa se n’isomo wakuramo

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ubuzima bwe bw’ubuhunzi na n’ubu akibwibazaho, kandi hari icyo bwamwigishije cyanabera abandi urugero, n’ubwo kidashimishije ariko bukaba ari inyigisho ikomeye cyane buri wese akwiye guhora yibazaho.

Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye ihuriro rya 15 rya Unity Club Intwararumuri, Perezida Kagame yagaragarije abitabiriye igitaramo cyo gusoza iryo huriro ko, ubuzima bwe bw’ubuhunzi hari icyo yabubonyemo na n’ubu akibaza.

Perezida Kagame avuga ko hari amateka azi ari muto, ayo azi amaze kwigira hejuru, n’amugeraho uyu munsi akibazaho, ahereye ku buzima bwe bw’ubuhunzi nk’umuntu wari umwana muto, dore ko yari mu kigero cy’imyaka ine cyangwa hafi aho.

Asobanura ko yaburanye na se mu guhunga kuko bongeye guhurira mu Gihugu cya Uganda ahitwa Kamwezi, aho bacumbitse iwabo w’uwahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda Sam Rugege, bakahacumbika igihe nyuma yo kwimukira muri Ankore, bakaza kwimukira Toro.

Dore isomo Perezida Kagame yigiye mu nkambi y’impunzi ya Toro

Icyo gihe Kagame na se umubyara bagiye gusura umuntu hafi y’aho bari bakambitse, maze bataha basanga hari aho abahigi b’Abatoro bateze inyamaswa, barayivumbura ariko iriruka irabacika isimbuka imitego y’imigozi ntibayifata.

Ako kanyamaswa kari (Isha) kahungiye mu nkambi y’impunzi, ariko se wa Kagame amubwira ko n’ubwo nta byo kurya bafite mu nkambi, baramutse bagasanze iwabo mu nzu nta burenganzira bari bafite bwo kugafata ngo bakabage bakarye n’ubwo bari bashonje.

Yagize ati “Yambwiye ko usibye kukabaga, nta n’ubwo twagafata ngo tugahe bariya bagahigaga ahubwo icyo dukwiriye gukora ni ukukareka kakagenda kakazagwa ku bandi. Icyo kintu kuva ubwo nahoraga nkibaza kugeza na n’ubu”.

Perezida Kagame yakomeje ati “Icyo kintu cyari gifite uburemere kuko inyamaswa yagize amahirwe icika abayihigaga ihungira mu rugo, kuyica yari yacitse abayihigaga twaba dukoze ishyano, uwo mugayo ntitwawukira wo kwica iyo nyamaswa ahubwo yazagwa ahandi atari kuri twe”.

Perezida Kagame yagaragaje ko niba inyamaswa itagomba kwicwa yahungiye ku bantu, byakabaye byaranakozwe cyangwa bikorwa ku bantu baguhungiyeho, ntihagire ubakoraho ahubwo wabareka bakigendera bakazagwa ahandi.

Urupfu rwa se wa Kagame rufitanye isano no kutakira kwamburwa ibye

Perezida Kagame yasobanuye ko n’ubwo se yishwe n’uburwayi, muri rusange hari icyabiteye kirimo n’agahinda gakabije gaturuka ku mibereho y’ubuzima bwe, nyuma yo kunyagwa umushinga we wo gushinga inzu y’ubucuruzi yitwaga TRAFIPRO yacururizagamo ibintu bitandukanye birimo na kawa.

Perezida Kagame avuga ko anafite inyandiko zihamya ko TRAFIPRO yari iya se, ndetse hari n’abanyamuryango yashyizemo harimo nka Mbuguje na Murara n’abandi bageraga muri barindwi.

Ati “Ni we wayishinze n’amafaranga yashyizemo arahari mu gihe cy’ubukoroni ba Kayibanda n’Ababiligi n’Abasuwisi barayimwambura muri za 1958, muri za 1977 naje hano mu Rwanda njya mu iduka rimwe rya TRAFIPRO, nsanga bagurishamo amakarayi, amabesani n’ibindi byinshi”.

Perezida Kagame avuga ko kuba umubyeyi we yari umucuruzi ukomeye, ari rwiyemezamirimo unagemura ikawa hanze, byamugoye kwakira ubuzima bubi bw’ubuhunzi bikaza kumuviramo n’urupfu.

Dore uko ubuzima bubi bwaje kumuviramo gupfa

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’ubuzima bwiza yabayemo mu bucuruzi, se umubyara yananiwe ubuzima bubi bwo mu nkambi, ariko nyina umubyara afata isuka arahinga ngo abone igitunga abana.

Agira ati “Ntiyashoboraga kugira icyo arya tutarabona amafunguro, yaravugaga ngo njyewe n’iyo ntagira ikintunga nshyira mu nda ngapfa nagenda nishimye, sinahinga kuko ntabyo nigeze nkora ntabwo nabishobora”.

Avuga ko umuturanyi wabo witwaga Burasa we inzara yamumereye nabi akigira inama yo gufata isuka ngo ahinge, ndetse abwira se wa Kagame ko na we yakwihangana agahinga, kandi ko nataza ngo bajyane mu murima atazamufunguza.

Burasa atangiye guhinga ngo yagiye mu iyogi abandi bagahinga bigira imbere we akajya ahinga ahagaze hamwe akomeza kwirundaho ibitaka mu mayogi, kugera aho ananirwa kuvamo ageze aho ahamagara umugore we amubaza uko bo bava mu iyogi.

Agira ati, “Bimaze kumuyobera yahamagaye umugore we, yirahira uwitwaga Cyitatire, ati umusaza yarambwiye nanga kumva, maze papa aramubwira ari sinakubwiye ko ntabyo uzeza hano waheze, ati kereka niba ari wowe uzeramo ni wowe wihinze”.

Avuga ko iyo myitwarire ya se yo kunanirwa kwakira ubuzima bw’ubuhunzi ari intandaro y’urupfu rwe kuko yari yarananiwe kwiyakira.

Perezida Kagame yasobanuye ko mu buzima bw’umuntu habamo ingorane nyinshi zishobora gutuma ubuzima bwe buhinduka, akaba yagera ku bindi cyangwa bikaba byatuma akora ibidakwiye kabone n’iyo byagira aho bimugeza, ariko ikibi gihora kimutanga imbere.

Anakurikije ubwo buzima bwa se umubyara, Umukuru w’Igihugu yanavuze ko abantu bakwiye kumenya ko, igihe bihebye bishobora gutuma babura ubuzima kubera kumva ko bumva ibyo bakora ntacyo bimaze bakaba banabigwamo.

Mu ihuriro rya 15 rya Unity Club Intwararumuri, habayemo n'igikorwa cyo gushimira Abarinzi b'Igihango batoranyijwe ku rwego rw'Igihugu muri 2022, kubera ibikorwa byo kwitangira abandi no gusigasira ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda
Mu ihuriro rya 15 rya Unity Club Intwararumuri, habayemo n’igikorwa cyo gushimira Abarinzi b’Igihango batoranyijwe ku rwego rw’Igihugu muri 2022, kubera ibikorwa byo kwitangira abandi no gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka