Ubuyobozi bwagaragaje ishusho y’ubukerarungendo muri Nyanza

Ku bufatanye n’Inteko y’Umuco, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwatangaje ishusho y’ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka muri ako karere.

Abayobozi bafunguye ku mugaragaro Igishushanyo kigaragaza ishusho y'ubukerarugendo muri Nyanza
Abayobozi bafunguye ku mugaragaro Igishushanyo kigaragaza ishusho y’ubukerarugendo muri Nyanza

Muri icyo gikorwa cyakozwe tariki 31 Werurwe 2022, hagaragajwe ahashobora gusurwa mu rwego rw’ubukerarugendo muri Nyanza, ndetse n’ibiteganywa kongerwamo kugira ngo Nyanza ireke kuba iy’abakerarugendo banyuramo bihitira, ahubwo iyo bageramo bagatindamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, yagaragaje ko mu bishobora gusurwa muri Nyanza ubungubu, harimo Ingoro Ndangamurage y’Amateka y’Abami n’ahashyinguwe Umwami Mutara Rudahigwa hamwe n’Umwamikazi Rosarie Gicanda, Ingoro y’Ukwigira ndetse n’Ingoro y’Ubugeni Nyafurika.

Akomeza agira ati “Hari n’inzira zatunganyijwe abanyamaguru banyuramo bagasura ibice bitandukanye bya Nyanza. Hari n’inzu itanga amakuru ajyanye n’ubukerarugendo kuri Nyanza turimo kuvugurura, yahoze ari urukiko rw’umwami, duteganya ko izajya inerekana uko urukiko rw’umwami rwakoraga.”

Meya Ntazinda yasobanuye ibyo bifuza byakorwa kugira ngo ubukerarugendo bushingiye ku muco muri Nyanza butere imbere
Meya Ntazinda yasobanuye ibyo bifuza byakorwa kugira ngo ubukerarugendo bushingiye ku muco muri Nyanza butere imbere

Naho mu biteganywa gukorwa harimo kwagura Ingoro Ndangamurage y’Amateka y’Abami, ikava ku nzu imwe n’izindi ebyiri ziyigaragiye ikagera kuri 16, zizagaragaza uko umurwa w’i Bwami wari umeze, ndetse no gushyiraho umudugudu w’umuco, uzajya ugaragaza uko hambere Abanyarwanda babagaho.

Amb. Robert Masozera, Intebe y’Inteko, yavuze ko i Nyanza harimo gushyirwa ibyo bikorwa byose, kuko ari ho honyine hasigaye ibimenyetso bifatika by’umurage w’ubwami.

Ati “Aha ni ho honyine mu Rwanda hakiri ibimenyetso bifatika wakwerekana uti dore umurage w’i bwami, ukabereka iyo nzu, ukabereka aho umwami yatambagiraga. Izi nzira z’ubukerarugendo zahanzwe n’ubundi ni ho umwami n’abatware batambagiraga.”

Amb. Robert Masozera
Amb. Robert Masozera

Yongeraho ko batekereje gushyiraho ibi byose bagendeye ku kuba abakerarugendo barazaga bitwaje amafaranga, bamara gusura ingoro z’umurage bagashaka ikindi basura bakakibura.

Ati “Umuntu yashoboraga kuza afite nk’Amadorari ijana, akahasiga 10 cyangwa 20, asigaye 80 akabura ikindi ayakoresha akikomereza, akaba aciye mu myanya y’intoki y’abanyenyanza.”

Samuel Dusengimana, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu wari witabiriye icyo gikorwa, yashimye ibi bikorwa byatangijwe muri Nyanza, anavuga ko hakenewe abashoramari bunganira Leta, bityo bakaba bagiye gufasha mu bukangurambaga bubahamagara.

Samuel Dusengimana, yashimye ibikubiye mu gitabo kigaragaza ishusho y'ubukerarugendo muri Nyanza abizeza ubufatanye
Samuel Dusengimana, yashimye ibikubiye mu gitabo kigaragaza ishusho y’ubukerarugendo muri Nyanza abizeza ubufatanye

Yagize ati “Tuzafatanya n’Akarere ka Nyanza kuganira n’abashobora kuzana ubushobozi, cyane cyane abanyenyanza, kuko buriya iterambere ryiza, ni irishingiye ku baturage b’ahongaho.”

Igikorwa cyitabiriwe n'abantu banyuranye
Igikorwa cyitabiriwe n’abantu banyuranye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka