Ubuyobozi bwa Karongi bwishimiye iterambere bumaze kugeza muri ako karere
Ubwo abagize Inama Njyanama y’akarere ka Karongi bagiranaga ikiganiro n’ibitangazamakuru 10 byo mu Rwanda tariki 26/07/2013 bagaragaje ko bishimira ko abaturage b’ahahoze hitwa Kibuye, ubu batakiri mu bwigunge bari barahejejwemo na Repubulika ya mbere n’iya kabili.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yagaragaje ko mbere y’ubutegetsi bwa FPR ku Kibuye nta muhanda bagiraga, isoko reka da, inganda zo byari nk’inzozi, amahoteli yabarirwaga ku mitwe y’intoki, ariko ubu ibyo byose bimaze kuhagera kandi mu gihe gito.

Iryo terambere ryihuse kandi mu gihe gito, abanyamakuru nabo ubwabo bararyiboneraga ariko bafite n’amatsiko yo kubaza ibibazo bimwe na bimwe birebana n’ubuzima bwa burinsi bw’Abanyakarongi.
Muri rusange ibibazo byose byahawe ibisubizo uko byabajijwe, abanyamakuru nabo ukabona ko banyuzwe, kuko n’uwasabaga ko yahabwa ibindi bisobanuro ku kintu runaka, abagize Njyanama y’akarere ka Karongi barunganiranaga bagatana ibisobanuro ukabona ko abanyamakuru banyuzwe.

Abayobozi bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru ni umuyobozi w’akarere Kayumba Bernard, umwungirije ushinzwe ubukungu Hakizimana Sebastien, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere Muhire Emanuel, Perezida wa Njyanama y’akarere Nsanzabaganwa Emile, umwungirije Mwiza Ernest, umunyamabanga wa Njyanama Dusingize Donatha, ndetse n’abandi bayobozi ku rwego rw’ibanze bari baje kunganira njyanama.
Icyo kiganiro cyabereye mu nzu mberabyombi y’akarere k’ubuzima (region sanitaire), mu mujyi wa Karongi, kitabirwa n’amaradio atandukanye yo mu Rwanda, harimo Radio Rwanda, KT Radio (Kigali Today Radio), Isango Star, Isangano, Flash FM, hari kandi n’ibinyamakuru byandika nka Kigali Today, New Times, Imvaho Nshya, Igihe.com n’ibindi.

Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|