Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bukomeje gushakira ibisubizo ibibazo by’abaturage
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille n’inzego z’Umutekano muri iyo Ntara, bakomeje gahunda yo kwegera abaturage, hagamijwe kubakangurira kurwanya ibyaha, akarengane na ruswa no kwakira bimwe mu bibazo bafite binashakirwa umuti.

Mu gihe ubwo buyobozi bwasuraga abatuye Umurenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021, abaturage bamuhundagajeho ibibazo binyuranye basaba ko bikemurwa, mu rwego rwo kuzamuka mu iterambere ryabo.
Abo baturage hari byinshi bishimira Leta imaze kubagezaho birimo amashuri, amavuriro, amazi, amashanyarazi, amaterasi y’indinganire, gahunda ya Girinka n’ibindi, ariko bagira ibyo bagaragaza bikibabangamiye mu iterambere ryabo aho basabye ko byakemuka.

Ku murongo w’ababaza ibibazo wari muremure, bamwe bahawe umwanya wo kubaza ariko bijyanye n’igihe cyabaye gito ntihakirwa bose, bamwe basabwa ko ibibazo byabo byandikwa bikazakemurwa mu minsi idatinze.
Ibyo bibazo byabajijwe ni ibyari byiganjemo, ibijyanye n’ingurane z’ubutaka bwanyujijwemo ibikorwaremezo byiganjemo umuriro w’amashanyarazi aho abaturage bakomeje gusiragira mu kwishyuza izo ngurane ibyo bikababuza kwikorera imirimo yabo, hagaragazwa n’ibibazo by’amakimbirane yugarije imiryango n’ibindi bibazo binyuranye.
Umwe mu baturage babajije yagize ati “Turashimira iterambere Leta ikomeje kutugezaho, ariko hari aho ibyo bikorwaremezo byagiye binyuzwa ariko abaturage ntiturahabwa ingurane. Ni ibibazo twabajije ariko ntidusubizwe, none twifuje kubibagezaho Nyakubahwa Guverineri ngo udufashe kwishyurwa ingurane z’ubutaka bwacu bwubatswemo ibikorwaremezo binyuranye birimo amashanyarazi”.

Abaturage kandi bagaragaje ko bifuza ishuri ry’imyuga (TVET) mu Murenge wa Kivuruga, mu rwego rwo gufasha abana batuye muri ako gace kwiremamo icyizere cyo kwihangira imirimo, basaba kandi ko Ikigo Nderabuzima cya Bushoka cyakongererwa abaganga kugira ngo gishobore gutanga serivisi nziza kandi yihuse ku bakigana.
Abenshi bagiye bagaragaza ikibazo cy’amakimbirane mu miryango cyane cyane gishingiye ku butaka, bagaragaza ikibazo cy’inyongeramusaruro, aho bavuga ko itinda kubageraho, bagaragaza n’ibibazo by’abaturage batishoboye bubakiwe inzu na Leta ntizuzura bakaba bakomeje kubaho mu buzima bubi.
Bagejeje kandi ibibazo kuri Guverineri bibangamiye abatuye uwo Murenge wa Kivuruga birimo ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi muke mu Kagari ka Cyintare, bamugezaho n’ikibazo cy’umuhanda Kivuruga-Busengo bifuza ko watunganywa ukarushaho kuba nyabagendwa.
Ibyo bibazo binyuranye abaturage bagiye babaza, Guverineri Nyirarugero yagiye abaha ibisubizo birimo icyizere cyo kubikemura mu gihe kitarambiranye, bimwe nyuma yo kubiha umurongo abishinga ababifite mu nshingano mu Karere ka Gakenke, aho yabasabye kubikurikirana vuba abaturage bagahabwa ibibagenewe.

Mu butumwa Guverineri Munyarugero yagejeje kuri abo baturage, nyuma yo kumva ibibazo byabo no kubiha umurongo ngenderwaho mu kubishakira ibisubizo, yabasabye kubungabunga ibikorwaremezo binyuranye bamaze kugezwaho, birimo imihanda, amavuriro, amashuri, amashanyarazi, amaterasi y’indinganire n’ibindi, abasaba kubibyaza umusaruro ukwiye mu rwego rwo kuzamura iterambere n’imibereho myiza yabo.
Mu bindi kandi yasabye abo baturage bo mu Murenge wa Kivuruga, yabibukije ko bagomba kubungabunga umutekano, kwirinda amakimbirane mu miryango, kurwanya ibiyobyabwenge, kwitabira gahunda za Leta zirimo mituweli na Ejoheza, abasaba no gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi.

Ohereza igitekerezo
|