Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwahembye umubyeyi uherutse kwibaruka abana bane

Ku wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022, mu masaha y’igicamunsi, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Imanishimwe Yvette na Murenzi Jean Marie Vianney uyobora ishami ry’imibereho myiza n’umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Murenge wa Rilima, basuye Uwiragiye Marie Chantal uherutse kwibaruka abana bane.

Uwiragiye yishimiye impano yahawe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera
Uwiragiye yishimiye impano yahawe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera

Uwo mubyeyi uri mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, wibarutse abana bane (abakobwa babiri n’abahungu babiri) mu ijoro rya Noheli, yabyaye abo bana abazwe nyuma y’imyaka 15 yari amaze ategereje urubyaro.

Akimara kubyara yatangaje ko mu myaka yari amaze yivuza ubushobozi bwamushiranye, ndetse mu gihe yari mu byishimo amaze kubyara, ntiyabuze kugaragaza impungenge z’ikizatunga abo bana, dore ko yari afite n’ikibazo cy’aho azakura ubushobozi bwo kwishyura ibitaro.

Ubwo itsinda ry’abo bakozi b’Akarere ka Bugesera riyobowe ryageraga kuri uwo mubyeyi mu bitaro rimushyiriye ibiribwa n’ibindi byangombwa bigenewe umubyeyi, bamwijeje ko bazamuba hafi.

Visi Meya Imanishimwe Yvette ashyikiriza Uwiragiye Marie Chantal indabo
Visi Meya Imanishimwe Yvette ashyikiriza Uwiragiye Marie Chantal indabo

Visi Meya Imanishimwe Yvette ati “Twamenye inkuru nziza y’uko wibarutse, Imana yaguhaye urubyaro rw’abana bane nyuma y’imyaka myinshi turayishimira. Uwiteka ni we utanga kandi azanabakuza, kandi niba tudashaka kugusura imbokoboko hari n’ibindi turimo kugutegurira”.

Arongera ati “Ni muri urwo rwego twabonye ko tutategereza ngo uzabanze ugere mu rugo, tuzajya tukugeraho na hano tugusure kenshi tureba n’abana, n’ubwo kuri iyi saha bigoye kugira ngo tubabone, ariko wumve ko twishimye pe!”

Uwo muyobozi yijeje uwo mubyeyi ubufasha bunyuranye burimo guhabwa amata agenewe abana bavuka mu buryo budasanzwe, akayahabwa mu gihe cy’umwaka n’ubundi bufasha bwose uwo muryango uzaba udashoboye kubona, buzakenerwa kugira ngo abo bana bakure neza.

Visi Meya Imanishimwe ashyikiriza Uwiragiye imyambaro y'abana
Visi Meya Imanishimwe ashyikiriza Uwiragiye imyambaro y’abana

Uwiragiye Marie Chantal wari kumwe n’umugabo we, Bizimungu Dieudonné, bashimiye Ubuyobozi bw’Akarere kabo ka Bugesera bwabasuye mu bitaro, mu kanyamuneza ku maso Uwiragiye, ati “Kuba munsuye binyongereye imbaraga n’icyizere kuko mbonye ko hari abantu bandi hafi, kandi bakurikirana ubuzima bwanjye”.

Kugeza ubu abo bana bari mu cyumba cyita ku bana bavutse mu buryo budasanzwe (Néonatologie), aho bitabwaho n’abaganga nyuma y’uko bavutse bapima hagati ya Kg 1,700 na Kg 1,300.

Bizimungu Dieudonné, umugabo wa Uwiragiye yashimiye ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera
Bizimungu Dieudonné, umugabo wa Uwiragiye yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera
Ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera bwasuye umuturage wako uherutse kwibaruka abana bane
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwasuye umuturage wako uherutse kwibaruka abana bane
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwakoze cyaneeee......

Munakurikirane imibereho nyuma yo kuva mu bitaro ......muzamuhe inka yo gukamirwa abo bana.

BYINZUKI JEAN BAPTISTE yanditse ku itariki ya: 29-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka