Ubuyobozi burimo gukurikirana ikibazo cy’ibimenyetso bya Jenoside byaburiwe irengero mu rwibutso rwa Nyundo

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu batangaza ko bahangayikishijwe n’imicungire y’urwibutso rushyinguyemo imibiri y’ababo, kuko hari bimwe mu byo bashyizwemo biburirwa irengero.

Urwibutso rushya rwa Nyundo
Urwibutso rushya rwa Nyundo

Inama yahuje ubuyobozi bwa IBUKA ku Murenge wa Nyundo n’ubw’Akarere ka Rubavu ku ya 23 Mata 2021, bagaragarijwe ikibazo cy’ibura ry’isanduku 32 zahoze zishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, urwibutso rushya rwa Nyundo rutarubakwa.

Ushinzwe gukora isuku mu rwibutso rwa Nyundo avuga ko izo sanduku zariwe n’imiswa mu rwibutso akazijyana iwe kuzicana.

Kigali Today iganira n’ukuriye Ibuka mu Karere ka Rubavu, Bisengimana Innocent, yavuze ko ayo makuru yayamenye ariko ko barimo kubikurikirana.
Ati "Biragoye kugira icyo mbatangariza, ikibazo cyarabaye, gusa turacyabikurikirana dushaka amakuru".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyundo, Nangamabwire Leonidas, avuga ko icyo kibazo cyabaye.

Ati "Iki kibazo cyarabaye ariko inama yahuje ubuyobozi bwa Ibuka ku rwego rw’Akarere na Ibuka ku murenge, sindamenya umwanzuro babifasheho".

Uko ikibazo cyatangiye

Mu myaka ya 2012 ahari hubatswe urwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo rwatewe n’amazi ya Sebeya bisaba ko imibiri bayikura mu rwibutso ijyanwa gucumbikirwa muri Cathédrale ya Nyundo.

Imyaka irenga ine ibikorwa byo kwibuka byabereye kuri Cathédrale, ndetse hakorwa ubuvugizi bwo gushaka ubushobozi n’ahandi hubakwa urwibutso rutagerwaho n’amazi ya Sebeya.

2017 nibwo urwibutso rushya rwuzuye maze tariki ya 9 Mata, itariki yibukirwaho ubwicanyi muri Cathédrale ya Nyundo, imibiri 851 yari icumbikiwe mu byumba bya Cathédrale ishyingurwa mu rwibutso rushya.

Mu kwimura imibiri mu rwibutso rushya hashatswe amasanduku mashya akozwe mu mbaho za ribuyu, amasanduku yarasanzwe, ashyirwa mu rwibutso nk’ibimenyetso by’amateka.

Kimwe mu bitangaje ni uko mu kwezi kwa Mata 2021, abagiye mu rwibutso rwa Nyundo basanze mu masanduku 37 yashyizwe mu rwibutso nk’ibimenyetso by’amateka, basanze 32 atarimo na ho ayandi atanu yarakuweho inzugi ndetse n’ibitambaro byari biyatwikiriye nabyo bitagihari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ariko kubwange ndumva ntaho amasanduku ahuriye nibimenyetso by’amateka ya génocide kuko iba ayo masanduku ntiyarahari. Kdi niba nasomye inkuru neza ayo masanduku yariyarariwe nimiswa kdi ntamibiri yaririmo kuko ngo yimuriwe muyandi meza imibiri yabacu igashyingurwa mucyubahiro. Nonese byari ngombwa ko zibikwaaaa kdi zidateganywa kongera gukoreshwa ?? Nonese urwo rwibutso rushaje rwo narwo ruzimurirwa mururwo rushyashya nkibimenyetso? Mwaretse abarokotse tukabana neza wana ntakurekurana!! Mfata ngufate nundekura umbazwe.

UMUGWANEZA JOSUE yanditse ku itariki ya: 28-04-2021  →  Musubize

JOSUE ugize uti Genocide iba amasanduku ntiyari ahari? ubwo ushatse kuvuga ko n’inzibutso ubwo zitabagaho mbere yuko Genocide yakorewe abatutsi iba nazo zangijwe ntakibazo? please reka gutoneka imitima ifite intimba. Nigute wumva ko amasanduku abitse imibiri atari ibimemyetso? warangiza ngo dufatane urunana? sinakwifatanya nawe utumva akababaro mfite.
Gusa ubuyobozi bw’ibanze ndetse na IBUKA Rubavu bagomba kubazwa kuko isanduku 32 ari nyinshi cyane

DIDI yanditse ku itariki ya: 1-05-2021  →  Musubize

Muvandimwe Jerome niba nasomye neza inkuru bavuzeko izo sanduku zari zishaje zavanywemo imibiri ikimurirwa muzindi bitewe nuko zagiyemo amazi ya sebeya ntabwo bateganyaga kuzishyinguramo niba ntibeshye kuko zari zitagifite umumaro

TUYISENGE FELIX yanditse ku itariki ya: 28-04-2021  →  Musubize

ibibazo bibera kunzibutso ho wenda imibiri yashyizwe mumasanduka akomeye kuko andi yali yarangiritse twe twasabye akarere uburenganzira bwo kuvana,imibiri aho twayishyinguye aliko tukishakira isanduka biremerwa,birakorwa nyuma isanduka ntiyongera kuboneka mu rwibutso wabaza,ngo imibiri yavanzwe nindi ryari nande irihe kubera iki mwabimenyesheje nde ko duhari,ntagisubizo ubu aho kujya ku rwibutso tujya mu rugo aho twari twarabasyinguye naho tubibukira*

lg yanditse ku itariki ya: 28-04-2021  →  Musubize

Murakoze kutugezaho Iyi nkuru y’incamigongo!

None se Sebuharara, mbwiza ukuri!

Ayo masanduku ukora isuku yagiye gucana yararimo imibiri y’abiahwe muri jenocide yakorewe abatutsi cg n’ayo bateganyaga kuzashyinguramo?

Sobanura neza.

Murakoze,
Jerome Irankunda

Irankunda Jerome yanditse ku itariki ya: 27-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka