Ubuyobozi buriga uko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butabangamira imikorere y’Urugomero rwa Nyabarongo

Ubuyobozi bw’urugomero rwa Nyabarongo buratangaza ko imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’isuri y’imigezi yiroha muri Nyabarongo, bibangamiye imikorere y’urugomero rwa Nyabarongo, inzego z’ubuyobozi zikaba zirimo gushaka uko icyo kibazo cyakemuka.

Ububiko bw'amazi bwagabanyije ingano kubera imicanga n'ibyondo
Ububiko bw’amazi bwagabanyije ingano kubera imicanga n’ibyondo

Umuyobozi w’urwo rugomero, Musabyimana Jean de Dieu, avuga ko isuri ikomeje kuzura mu rugomero ku buryo ingano y’amazi igenda igabanuka, kuko ahagakwiye kujya amazi huzuyemo ibyondo n’imicanga biva mu birombe, bigatuma hari igihe imashini zikora amashanyarazi zihagarara.

Avuga ko amashanyarazi menshi akenerwa mu masaha y’ijoro ibyo bigasaba ko hari igihe ku manywa bakoresha imashini imwe itanga megawati 14, kuko amazi aba ari make bakayabikira ijoro kugira ngo baze kubona ayo gukoresha nijoro, ubwo baba bashyizeho imashini ebyiri zitanga megawati 28.

Agira ati “Imicanga n’ibyondo biza bikuzura mu bubiko bw’amazi, iyo imvura irimo kugwa amazi ahagije akoresha imashini nibwo aboneka, ariko iyo tuyafashe ahita yuzura kuko abura aho akwirwa kubera ibyondo, n’ayo tubashije gufata ashira mu gihe gito kuko iyo yuzuye bisaba ko tuyarekura”.

Ubuyobozi bw'urugomero buvuga ko bushobora gukuramo ibyondo igihe hafatwa ingamba zo kutongera kwanduza amazi
Ubuyobozi bw’urugomero buvuga ko bushobora gukuramo ibyondo igihe hafatwa ingamba zo kutongera kwanduza amazi

Yongeraho ati “Umuriro mwinshi ukenerwa nijoro mu masaha ya saa tatu, iyo amazi yagabanyutse biba ngombwa ko tuba dukoresha imashini imwe ku manywa kugira ngo tubike amazi aza gukoresha imashini zombi mu ijoro, iyo amasaha yigiye imbere turongera tukaba dukuyeho imashini ya kabiri”.

Musabyimana avuga ko ikibazo kimaze igihe kandi gikomeje kwiyongera, akaba yifuza ko abakora ubucukuzi bakubahiriza amategeko yabwo, yo gufata amazi mu byobo byabugenewe kugira ngo imicanga itamanuka, ahubwo hamanuke amazi gusa.

Avuga ko ku bufatanye na REG n’inzego z’ibanze bakwiye kwita ku mirimo ikorerwa mu turere twa Muhanga na Ngororero, ishobora guteza isuri.

Iyo amazi abaye menshi biba ngombwa ko bayarekura kuko aho kuyabika habaye hato
Iyo amazi abaye menshi biba ngombwa ko bayarekura kuko aho kuyabika habaye hato

Guverineri w’Intaya y‘Amajyepfo agaragaza ko ikibazo kinini kiri mu bucukuzi kuko imirimo y’ubuhinzi yo itangiza urugomero cyane, akavuga ko umuganda wa nyuma usoza ukwezi kwa Werurwe uzakorerwa mu nkengero z’urugomero, hacukurwa imirwanyasuri mu mirima y’abaturage.

Avuga kandi ko hagiye kunowa imikoranire y’uturere twa Ngororero na Muhanga, kuko aritwo dukorerwamo ubucukuzi bwangiza urugomero kugira ngo habeho kunoza amategeko y’ubucukuzi hafatwa amazi.

Agira ati “Kimwe mu byihutirwa, turatangira dushyire imbaraga mu guca imirwanyasuri, no gutera imigano turebe ko hari icyo byatanga. REG nayo hari ibyo yemeye kudufasha, n’abashinzwe ubucukuzi hakwiye gukorwa ibindi byobo byo guhererekanya amazi kugira ngo tubashe kurengera ruriya rugomero rutazafunga”.

Guverineri Kayitesi n'inzego z'umutekano basuye inkengero z'urugomero bareba uko zabungabungwa
Guverineri Kayitesi n’inzego z’umutekano basuye inkengero z’urugomero bareba uko zabungabungwa

Guverineri Kayitesi avuga ko igihe cy’imvura kiba gihangayikishije kuko aribwo hamanuka isuri nyinshi, umucanga ukaba mwinshi, niyo mpamvu tugomba gushaka ingamba zituma twinjira mu itumba bitacyangiza urugomero.

Umukozi ishinzwe ubugenzuzi mu kigo gishinzwe ubucukuzi, peterori na Gaz (RMB), Bagirijabo Jean d’Amour, avuga ko hari kompanyi enye zicukura hafi y’urugomero kandi bamaze kuganira n’abayobozi b’izo kompanyi, zigakumira amazi arimo itaka ajya muri Nyabarongo.

Avuga ko hasanzweho ibihano ku bacukura mu buryo butemewe bwangiza ibidukikije, kandi bagiye gukaza ubugenzuzi kugira ngo ikibazo gikumirwe, kuko ubundi iyo ufite uruhushya rwo gucukura uba ugomba no kurinda ko itaka rimanukira mu migezi.

Imirimo y'ubuhinzi yo ngo ntiyangiza cyane umugezi wa Nyabarongo
Imirimo y’ubuhinzi yo ngo ntiyangiza cyane umugezi wa Nyabarongo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka