Ubuyobozi burahumuriza abumvaga ko ikirere n’amazi bya Rubavu byagize ikibazo

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, atangaza ko bamaze guhumurizwa ko amazi n’ikirere byo mu Karere ka Rubavu bimeze neza.

Amazi n'ikirere bya Rubavu bimeze neza
Amazi n’ikirere bya Rubavu bimeze neza

Abinyujije ku rubuga rwa twitter, Guverineri Habitegeko yagize ati "Kugeza ubu impuguke za @REMA_Rwanda ziri @RubavuDistrict ziremeza ko umwuka n’amazi byo muri Rubavu biri ku bipimo bisanzwe . Measurements indicate there no air and water pollution in @RubavuDistrict".

Ayo ni amagambo ahumuriza abatuye mu Karere ka Rubavu bari babonye amakuru yatanzwe n’abayobozi b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bavuga ko ikirunga cya Nyiragongo kirimo kuruka binyuze mu nzira ziri munsi y’umujyi wa Goma kandi bikaba bishobora kugera mu kiyaga cya Kivu bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Umwe mu mpugucye yavuganye na Kigali Today, avuga ko amakuru yatanzwe ku kiyaga cya Kivu n’amazi akirimo atari ukuri.

Agira ati "ubusanzwe ubudahungabana bw’ikiyaga cya Kivu bureberwa ku munyu uri mu mazi na ‘densité’, kandi turebye ku bipimo turimo dufata ntaho bitandukaniye n’ibisanzwe, bigaragaza ko nta mpinduka zabaye ku kiyaga cya Kivu".

Iyo mpugucye ivuga ko abantu bavuze ko amazi yaturikiye hafi y’uruganda rukora amashanyarazi mu mujyi wa Gisenyi mu mazi y’ikiyaga cya Kivu bitatewe na Gaz.

Ati "Hari abavuga ko amazi yabize, kandi hariya amazi yabiriye ntiharenze metero 50 uvuye ku nkombe, bivuze ko hariya hataba Gaz kuko iba mu kiyaga hagati. Icyo twatekereje ni uko ku nkombe habamo ibinogo, niba harabaye umutingito ibuye rinini rikava mu mwanya waryo rikitura hasi, byaba impamvu yo gusimbuka kw’amazi bitewe n’ingano yaryo".

Iyo mpugucye yagize icyo ivuga ku isambaza zabonetse zapfuye mu kiyaga cya Kivu, ati "Izapfuye ni indugu kandi ni amafi y’amanebwe, ntakunda urusaku, kuba harabaye urusaku rutunguranye, byatuma apfa kandi si menshi ni na ho byabaye nta handi".

Icyakora ikibazo cy’imitingito mu mujyi wa Gisenyi cyasize icyuho mu buzima bw’abawutuye harimo kuba itiyo nkuru ijyana amazi mu mujyi yaracitse abantu bakabura amazi meza, kuba isoko ryo mu mujyi rufunze, ifungwa rya banki, kwimurwa kwa serivisi zo mu buvuzi bitewe n’umututu waciwe n’iruka rya Nyiragongo, byatumye umujyi ukonja.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka