Ubuyobozi bukomeje gushaka uko abana bafite ubumuga bakwiga nta nkomyi

Inzego zifite mu nshingano imibereho y’abafite ubumuga zikomeje gushaka uko imbogamizi abana bafite ubumuga bagihura na zo zavaho bityo na bo bakiga nta nkomyi.

Haracyari imbogamizi ku myigire y'abana bafite ubumuga
Haracyari imbogamizi ku myigire y’abana bafite ubumuga

Mutatsineza Marie Chantal wavutse atabasha kwicara, kuri ubu afite imyaka 24, agendera mu kagare akavuga ko mu ishuri yahuye n’imbogamizi nyinshi zitandukanye, rimwe na rimwe zishobora gutuma umwana ufite ubumuga arivamo burundu.

Ati “Ubu ndangije amashuri yisumbuye nize indimi, ariko mu by’ukuri nize bingoye cyane. Imbogamizi nahuye nazo ku ishuri ni ukuba ntarabashaga kujya mu bwiherero bw’ishuri ahubwo najyaga mu bwo mu rugo kuko hari hegereye ishuri, iyo nagarukaga hari ubwo nasangaga abandi batangiye gukora isuzuma bumenyi (Quiz) cyangwa bakomeje amasomo bityo ngasigara”.

Yongeraho ko izindi mbogamizi abana bafite ubumuga bahura na zo mu ishuri ari ukuba abana batabasha kubona no kuvuga, akenshi abarimu baba badasobanukiwe cyangwa batazi amarenga bityo kumvikana ku munyeshuri n’umwarimu bikagorana.

Mutatsineza wize indimi mu mashuri yisumbuye avuga ko inzozi ze ari kubera abantu bafite ubumuga umuvugizi.

Ati “Ndifuza gukomeza amashuri yanjye nkajya muri kaminuza kandi nkaziga itangazamakuru, ku buryo ninsoza amashuri nzajya mvuganira bagenzi banjye bafite ubumuga batabashije kwiga cyangwa abafite imyumvire ikiri hasi maze na bo bagatera imbere”.

Niyonizeye Theophile wamugaye amaguru afite imyaka 12, kuko abumaranye imyaka 13 avuga ko ubuzima bw’abafite ubumuga bugoye cyane kuko nta bushobozi akenshi baba bafite.

Ati “Iyo ufite ubumuga hakiyongeraho kuba ukennye cyangwa ubushobozi ari buke mu muryango muri rusange, ni imbogamizi ikomeye iba igoye guhangana na yo, kuko nkanjye byageze aho mpagarika ishuri, kuko ababyeyi banjye bantangagaho amafaranga yo kumvuza, gukomeza ishuri biza kugorana mpitamo kurihagarika cyane ko ryari kure yo mu rugo”.

Yongeraho ko Umunyarwanda wese akwiye guha agaciro umuntu ufite ubumuga kuko bidakuraho ko mu mutwe we afite ubumenyi kandi bwinshi bushobora kumufasha kwiteza imbere ndetse na sosiyete muri rusange.

Umukozi w’Ihuriro nyarwanda ry’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ufite mu nshingano gahunda yo kongerera ubushobozi abana n’urubyiruko bafite ubumuga, Twagirimana Eugène, avuga ko hari intambwe imaze guterwa mu guhindura imyumvire mu miryango, aho myinshi imaze gusobanukirwa ko umwana ufite ubumuga adakwiye guhishwa ahubwo ajya ahagaragara ndetse agafashwa.

Ibyo abishingira ku kuba imibare y’abana bafite ubumuga basaba ubufahsa igenda yiyongera. Yemeza ko kandi na politike y’igihugu na yo ubwayo ibigiramo uruhare kuko iha agaciro abafite ubumuga, cyane ko yanasinye amasezerano mpuzamahanga arengera abafite ubumuga.

Ati “Ndasaba inzego z’ibanze ko zafasha mu gushyira mu bikorwa politiki y’igihugu kuko hari aho usanga hazamo ubusumbane mu guhabwa uburenganzira bungana, nk’aho usanga politiki y’igihugu ivuga ko umwana wese agomba guhabwa uburenganzira mu ishuri kandi bungana, ariko ugasanga ntibishyirwa mu bikorwa uko bikwiye ku bana bafite ubumuga”.

Yongeraho ko amashuri menshi ataragera ku rwego rwo kwakira abana bafite ubumuga, aho usanga inyubako zubatswe kera zitaborohereza kuzigeramo.

Twagirimana avuga kandi ko NUDOR irimo gutegura umushinga w’amashuri atanu y’ikitegererezo muri buri ntara, aho uzaba ugaragaza uko ishuri ridaheza rikwiye kuba rimeze, ku buryo uburezi budaheza buzajya burebera ku munyeshuri uhabwa serivisi y’uburezi, ku murezi uyitanga, aho ataha, aho anyura n’ahandi hose.

Ibyo byose avuga ko bizagerwaho hahujwe imbaraga kuri buri wese, cyane cyane hakoreshejwe n’imfashanyigisho ku bantu bafite ubumuga runaka.

Avuga ku kibazo Chantal yahuye na cyo cy’ubwiherero ubwo yigaga, asaba ko nk’uko Leta ishyiraho gahunda yo kuvugurura amashuri, abarezi na bo bakwiye gufatanya ku buryo bishyirwa mu igenamigambi buri shuri rikagira ubwiherero bworohereza umwana ufite ubumuga kandi ko umwaka umwe inyigo yateguwe neza byaba bigezweho, ariko ntihakomeze kugaragara ubusumbane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

For many students with Disabilities and for many without- the key to success in the classroom lie in having Appropriate adaptation, accommodations and modifications made to the instruction and other classroom activities. Some modification are as simple as moving a distractible students to the front of the class, other modification may involve changing the way that material is presented or the way that students respond to show their learning.
Adaptations, accommodations and modifications need to be personalized for students based up on their needs and their personal learning stiles interests. This allow students to access the general curriculum and other learning materials activities and to demonstrate what they have learned

Esther yanditse ku itariki ya: 15-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka