Ubuvugizi Rose Mukantabana akorera abagore yabutangiriye kuri nyina wamubyaye (Ubuhamya)

Mukantabana Rose wabaye Perezida wa mbere w’umugore w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ubu afite imyaka 59 y’amavuko, akaba yaravukiye mu muryango w’abana 16 (icyo gihe ubuharike bwari bweze), avuka mu cyahoze ari Komine Masango, ubu ni mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y’Amajyapfo.

Rose Mukantabana
Rose Mukantabana

Rose Mukantabana yavutse mu gihe hari ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikabije, aho umugore atahabwaga agaciro, ndetse no kumujyana ku ishuri, kumuha uburenganzira ku mutungo ntabwo byari ikintu cy’ingenzi icyo gihe, ni na bwo yakuze abona nyina ahohoterwa bikabije na se, igihe kiragera atangira kumurengera, akomerezaho akorera ubuvugizi abagore.

Muri icyo gihe ngo wasangaga abana bava mu ishuri bataranarangiza abanza, kandi bigafatwa nk’ibisanzwe, cyane cyane abakobwa kuko hari ibibazo wasangaga babaza umukobwa ugerageje kwihangana agakomeza kwiga.

Mukantabana Rose ati “Umukobwa wabaga yagerageje gukomeza amashuri baramubazaga ngo uriga kugira ngo uzabe Nyumbakumi, Burugumesitiri cyangwa Umudepite? Kandi mu gihe cyanjye nta bagore bari mu buyobozi uhereye mu nzego z’ibanze ukageza ku rwego rwo hejuru”.

Mukantabana yize amashuri abanza ku bigo bine, nyuma y’uko umuryango we wimukiye muri Komine ya Murama, ubu ni mu Karere ka Nyanza. Yatangiriye ku ishuri ribanza ryo mu Mudugudu wa Nyagisozi ryari rifite umwaka 1 n’uwa 2 gusa, kandi kurigeraho byamusabaga gukora urugendo rw’ibirometero bitatu avuye iwabo.

Nyuma yaje kujya gukomereza ku ishuri ribanza rya Cyabakamyi yigayo umwaka wa 3, aho byamusabaga gukora ibirometero 8 agenda n’amaguru, hanyuma ajya mu mwaka wa Kane ku ishuri ribanza rya Nyabinyenga, aho yakoraga urugendo rw’ibirometero 10 ku munsi, agenda n’amaguru.

Ubwo nibwo bwari ubuzima bwe mu minsi itandatu y’icyumweru mu bihembwe byose bigize umwaka w’amashuri. Gusa abo bavukana bose bagendaga bava mu ishuri batararenga n’umwaka wa 3 w’amashuri abanza, kuko ngo babaga bavuga ko ntacyo baharanira cyatuma bakomeza kuvunika cyane batyo.

Ababyeyi bishimiraga kubona abana babo bose bari aho mu rugo, kuko habaga hari akazi kenshi, kwahirira inka, guhinga n’ibindi na cyane ko icyo gihe ngo abantu benshi batungwaga n’ubuhinzi.

Gusa, Mukantabana we yarakomeje arihangana ariga arangiza umwaka wa 4 w’amashuri abanza afite amanota ya mbere mu ishuri ryose. Nyuma yo kurangiza umwaka wa 4 w’amashuri abanza, yagize amahirwe abona irindi shuri rishya rya Kabere, ubu ni mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango, aho noneho yakoraga urugendo rw’ibirometero bine (4) kugira ngo agere ku ishuri avuye mu rugo. Muri uko guhindura ikigo abanyeshuri b’abahungu biganaga batangiye guhigira kuzamukubita.

Mukantabana ati “Abanyeshuri twiganaga b’abahungu bahigiye kuzankubita umwaka urangiye kubera ko nabaga uwa mbere mu ishuri. Ku munsi wo kubwirwa amanota, Data yaramperekeje abona ukuntu urwo rugendo rugoye, ahita anshakira ishuri hafi nk’igihembo cy’uko nari nabaye umunyeshuri wa mbere”.

Uko inka yatumye Mukantabana adakora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza

Mukantabana yize umwaka wa 5 n’uwa 6 w’amashuri abanza aho ku ishuri rishya yishimye kuko urugendo yakoraga rwari ruto ugereranyije n’izo yakoraga mu myaka yabanje.

Ageze mu wa gatandatu (6) kimwe n’abandi biganaga, yujuje ifishi buzuzaga ibemerera gukora ikizimini cy’umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Hari mu mwaka wa 1973, umunsi umwe mbere yo kujya gutangira ikizamini cya Leta, yagombaga gukorera ku Rwunge rw’amashuri rwa Karambi, Mukantabana yagiye ki ishuri yigagaho gufata iyo fishi bitaga mu Gifaransa ‘Fiche Signalitique, yabaga ikubiyemo umwirondoro w’umunyeshuri, n’ubwoko bwe, kuko na bwo ngo bwashingirwagaho mu guha umwana ishuri mu gihe cy’iringaniza.

Mukantabana ari mu nzira ataha ava gufata iyo fishi, ngo yabonye mukuru we aragiye inka, aramusanga, arambika ifishi hasi, ajya gusangira na we ibyo yari yasigaje ku ishuri.

Mukantabana ati “Mu gihe twarimo turya impamba nari nasigaje ku ishuri, naje kubona ko inka irimo kurya ifishi yanjye, mvuza induru, abashumba bagerageza kuyiyambura, ariko byari byarangiye”.

Nyuma yo gutekereza icyo yakora, Mukantabana ngo yasubiye ku ishuri aho yari yakuye iyo fishi ajya gusaba indi, ariko abwirwa ko bidashoboka kuko ngo izo fishi zaturukaga muri Minisiteri y’uburezi zikaza zifunze neza kandi nta na fotokopi n’imwe yaboneka.

Ati “Mwalimu wanjye yangiriye inama yo kujya gushaka Burugumesitiri nkareba ko hari icyo yamfasha, ariko Burugumesitiri yambwiye ko ntacyo yabikoraho”.

Icyo gihe, abayobozi bagiriye inama Mukantabana ko yajya aho yagombaga gukorera ikizamini, akareba ko hari icyo umugenzuzi w’amashuri (inspector of education) muri Masango na Murama yamufasha.

Ati “Narazindutse cyane. Mama aramperekeza, ikibazo cyanjye nkigeza kuri uwo Mugenzuzi w’amashuri wari kumwe n’abandi bashinzwe gukurikirana ibizamini bari baturutse muri Minisiteri y’uburezi, bambwira ko bidashoboka ko nakora ikizamini ntafite ibya ngombwa”.

Icyakora ngo bansezeranyije ko bagiye gukora raporo, bakavuga icyo kibazo, iyo raporo ngo yagombaga kumwemerera gusubira mu mwaka wa 6 nyuma akazakora ikizamini cya Leta mu mwaka ukurikiyeho kandi ngo barabyubahirije.

Mukantabana ati “Iyo nibutse ukuntu nta telefoni zabagaho icyo gihe! Burugumesitiri yari guhamagara, wenda ikibazo kigakemuka”.

Mu mwaka wakurikiyeho, ubwo ni mu 1974, Mukantabana yakoze ikizamini gisoza amashuri abanza, atsinda neza, yoherezwa kujya kwiga mu Ishuri ry’abakobwa rya Nyanza (Tronc-commun), nyuma ajya gukomereza mu ishuri ry’uburezi rya Rwaza.

Iyo umunyeshuri yageraga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, ngo yahabwaga amahitamo abiri harimo, kuba yakomeza kwiga ibijyanye n’ubwarimu cyangwa se agahindura akajya kwiga ibijyanye n’ubunyamabanga ‘Secretariat’.

Mukantabana yahisemo kujya muri ‘Secretariat’ arangiza amashuri yisumbuye mu 1981, mu mwaka wakurikiyeho, ngo yahise ashakana n’umusore bari bamaze igihe bakundana witwa Muyango Athanase, batura i Kigali, kuko ari ho Mukantabana yari yabonye akazi nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye.

N’ubwo yari umuhanga, Mukantabana ngo ntiyahise akomeza amashuri kuko Kaminuza yariho icyo gihe yari Kaminuza y’u Rwanda, kandi ngo ntabwo yari ifunguye kuri buri wese. Muri icyo gihe Mukantabana yari ahugiye mu kwita ku muryango no gukora akazi ke.

Mu gihe cya Uwiringiyimana Agatha yari abaye Minisitiri w’uburezi, habonetse amahirwe yo kwiga Kaminuza, icyo gihe Mukantabana asaba ‘Buruse’ yo kujya kwiga amategeko, arayibona yemererwa kujya kwiga muri ‘Campus’ ya Kigali-Mburabuturo.

Yahagaritse amasomo mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yongera kuyasubukura mu 1995, ariko mu gihe yari atarayarangiza, agira ibyago apfusha umugabo we mu 1996. Nyuma y’urupfu rw’umugabo we, byabaye ngombwa ko ahagarika amasomo kugira ngo ajye kwita ku bana be.

Guhera mu 1996, Mukantabana yari umuntu uvugira abagore, aharanira uburenganzira bwabo. Muri uwo mwaka, yari umukozi w’umuryango utegamiye kuri Leta witwa ‘Haguruka’, uwo muryango ukaba uharanira uburenganzira bw’umwana n’umugore, yakoreye uwo muryango kugeza asubiye kuri Kaminuza kurangiza amasomo ye.

Haguruka yaramugaruye ngo akomeze akore umurimo wo guharanira uburenganzira bw’abagore na nyuma y’uko arangije amasomo ye ya Kaminuza na cyane ko ngo byari ibintu yakoraga abikunze cyane.

Guharanira uburenganzira bw’abagore no kurwanya ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore, biri mu byaranze ubuzima bwa Mukantabana uhereye mu buto bwe. Umuntu wa mbere yafashije guharanira uburenganzira bwe ni Nyina umubyara, n’ubwo ubu atakiriho.

Twiyemeje kumukubita niyongera guhohotera mama

Mukantabana yabaye umuhamya w’ihohotera rishingiye ku gitsina kuva mu bwana bwe, kuko yaribonaga no mu muryango we aho bari batuye.

Ubwo yari ageze mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza, Mukantabana ngo yababajwe n’ukuntu ise yafashe umwanzuro wo kuzana umugore wa kabiri, nyuma azana n’uwa gatatu. Ariko ibyo byose byaje nyuma y’imyaka myinshi nyina yari amaze mu mubabaro.

Ati “Yari afite ingeso yo guhora akubita mama, bikaba ari ibintu tutigeze dusobanukirwa. Mama yari yaratubyaye turi abakobwa batatu (3), twese atwima uburenganzira na bumwe ku mutungo, birangira turi abantu bakennye cyane”.

Mukantabana avuga ko yibuka ukuntu bari bafite umurima w’urutoki munini, bakagira imyaka ndetse n’inka, ariko nta burenganzira babifiteho.

Mukantabana ati “Data yatubujije gutema igitoki cyo kurya mu rutoki, atubuza gutashya inkwi mu ishyamba ryacu, bigera n’aho abuza abashumba kuduha amata, inzara yaratwicaga bigeze aho, abaturanyi babonaga uko ikibazo kimeze, babwira mama ngo ajye ahora aza gufata ibyo kurya”.

Uwo mubyeyi n’ubwo yari muto mu bana nyina yabyaye, yishimira kuba yarakoze uko yakoze icyo gihe.

Ati “Icyo gihe nari ngeze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, uwo munsi imvura iragwa nyinshi cyane, mama ntiyashobora kujya gushaka ibyo kurya mu mirima y’abaturanyi. Ubwo, yiyemeza gutema igitoki mu rutoki rwacu n’ubwo data yari yaramubwiye ko azamwica naramuka atemye igitoki muri urwo rutoki. Mama amaze gutema icyo gitoki, yagize ubwoba, agisiga aho mu rugo arahunga”.

Ati “Mukadata yabibwiye Data ahita aza yihuta, agera mu rugo atwara icyo gitoki, asiga anongeye kwihaniza ati ‘ubwire nyoko ntazongere kubigerageza na rimwe!”

Mu gihe nyina yari agarutse mu rugo, Mukantabana yamusubiriyemo uko byagenze, ariko yongera ati “Mama! Wagombye kumurega mu rukiko. Tugomba kubona uburenganzira bwacu”.

Uwo mubyeyi ngo yabanje kwanga igitekerezo cyo kujya kurega mu rukiko, kuko ngo yatinyaga ko byaba bibi kurushaho, ariko Mukantabana akomeza kubimwumvisha kugeza ubwo abyemeye.

Ati “Namuteguriye umwanzuro Mama ajyana mu rukiko kurega, kandi iyo ni yo yabaye inshuro ya mbere ngerageza guharanira uburenganzira bw’abagore”.

Urukiko rw’ibanze, icyo gihe rwitwaga ‘Tribunale de Canton’ rwanzuye ko batandukana ku buryo bw’umubiri. Uhereye ubwo, Mukantabana, nyina ndetse n’abavandimwe be babiri, ngo bumvise baruhutse.

Mukantabana ati “Twabwiye Data ko niyongera kuza guteza mama ibibazo, tuzamukubita. Ntiyongeye uhereye ubwo”.

Mukantabana yabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, imwe mu Nteko zifite umubare munini w’abagore ku isi, uwo mwaka akaba yari awuriho guhera mu 2008-2013, ariko hari n’ibindi yagiye akora mu bihe bitandukanye.

Mukantabana yakoze muri Haguruka aharanira uburenganzira bw’abagore, muri ‘USAID’, muri ‘Action Aid’ hari n’igihe yabaye Visi- Perezidante wa ‘Pro femmes Twese Hamwe’.

Nyuma yo kurangiza kwiga ibijyanye n’amategeko muri Kaminuza, (Bachelor of Law), Mukantabana yagiye kwiga ‘Master’s’ mu Bubiligi, nyuma agenda akora imirimo itandukanye kugeza mu 2008 abaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Icyo gihe yatowe n’Abadepite bagenzi be, aba abaye umugore wa mbere Ugiye kuri uwo mwanya mu Rwanda.

Mukantabana ati “Yari inteko ya mbere ku isi igizwe n’umubare munini w’abagre, kuko 55% by’abagize inteko ishinga amategeko bari abagore. Ntabwo byari ibintu wafata nk’ibyoroheje, kuko byatumye jye na bagenzi banjye dukora cyane, twanga gutenguha abatugiriye icyizere”.

Mu byo yagezeho mu gihe yari mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, harimo kuvugurura amategeko yavanguraga abagore n’abagabo akababuza kugira uburenganzira bungana.

Mu 2013, Munkantabana yongeye gutorwa nk’umudepite, akora uwo murimo kugeza mu 2018

Muri iki gihe, akora mu bijyanye n’amategeko, akaba ari n’umunyamuryango w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, avuga ko yanga akarengane, agakunda u Rwanda.

Mukantabana ati “Iyo ndi kure nkumbura ibintu byose byo mu gihugu cyanjye, harimo n’ivumbi, imisozi, n’ibindi”.

Mukantabana ni umubyeyi w’abana babiri, akaba na nyirakuru w’abuzukuru babiri.

Reba ikiganiro cyose Kigali Today yagiranye na Rose Mukantabana muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka