Ubutwari si amagambo, ni ibikorwa-Abaturage ba Ruhango
Abatuye Akarere ka Ruhango baravuga ko bamaze kumenya neza ko ubutwari atari amagambo, ahubwo ko ari ibikorwa kandi biharanirwa.
Babitangaje kuri uyu 2 Gashyantare 2016, ubwo bizihizaga Umunsi w’Intwari mu karere ka Ruhango.

Bashima Hussen, umuturage utuye mu Murenge wa Ruhango, yavuze ko nk’urubyiruko, bagiye bahabwa inyigisho zitandukanye zirebana n’ubutwari, akavuga ko yamaze kumenya neza ko umuntu adapfa kuba intwari ahubwo ko biterwa n’ibikorwa yakoze.
Bashima avuga ko nk’urubyiruko, na bo bagomba gufata iya mbere mu guharanira ibikorwa byazabageza ku butwari kimwe n’abandi bazi babiharaniye.
Kabano Charles, Umuyobozi w’ Agateganyo w’Akarere ka Ruhango, yabwiye abaturage ko buri wese agomba kuzirikana ibikorwa byaranze Intwari z’u Rwanda, kandi na bo bagakomeza guharanira ubutwari.

Kabano ati “Mugomba gufata iya mbere, mukagera ikirenge cyanyu mu cy’intwari zacu tuzirikana uyu munsi.”
Uyu muyobozi na we yongeye gushimangira ko ubutwari atari amagambo gusa, ahubwo ko buharanirwa binyuze mu bikorwa by’indashyikirwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|