“Ubutumwa bwamamaye buvuye i Gahini bwabaye imbuto nziza ku mibanire y’Abanyarwanda n’Abagande” - Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, avuga ko ubutumwa bwiza bwamamaye buvuye i Gahini mu karere ka Kayonza bwabaye imbuto nziza ku mibanire y’Abanyarwanda n’Abanya-Uganda.
Nyakubahwa Kagame yabivuze ku cyumweru tariki 24/06/2012 ubwo yifatanyaga n’umuryango wa nyakwigendera Kosiya Kyamuhangire witabye Imana mu mwaka wa 1952 mu muhango wo kumwibuka.
Kyamuhangire yari umubyeyi wa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, akaba yaritabye Imana ubwo yari mu Rwanda mu rugendo rw’ivugabutumwa i Gahini mu karere ka Kayonza.
Perezida Kagame yavuze ko imibanire y’Abanyarwanda n’Abanya-Uganda yabaye myiza kuva mu mwaka wa 1935, bituma Abanyarwanda bisanga mu gihugu cya Uganda, kimwe n’uko Abanya-Uganda bisanga mu Rwanda kabone n’ubwo hariho imipaka itandukanya ibyo bihugu byombi.
Sam Kutesa yashimye umuryango wa FPR, avuga ko kuba umuryango we ubasha kujya kwibuka umubyeyi wabo nyuma y’imyaka 60 yitabye Imana, ubikesha amahoro n’umutekano umuryango wa FPR wazanye mu Rwanda.
Perezida Kagame yashimiye abagize umuryango wa Kosiya Kyamuhangire kuba waratekereje kongera guha icyubahiro umubyeyi wabo. Mu bitabiriye umuryango wo kwibuka Kyamuhangire harimo umuryango wa Sam Kutesa, n’abandi bayobozi bakuru mu gihugu cya Uganda n’u Rwanda.
Umuhango wo kwibuka Kosiya Kyamuhangire wabereye ku rusengero rw’itorero y’Abangilikani (Anglican) mu murenge wa Gahini, akaba ari naho yashyinguwe.
Kwibuka nyakwigendera Kosiya Kyamuhangire byahuriranye n’umuhango wo gusoza igiterane cyahuzaga abakirisitu baturutse mu bihugu bitandukanye bigize Afurika y’Uburasirazuba bahuriye i Gahini mu giterane cyo guhimbaza Imana.
Kosiya Kyamuhangire yavutse mu mwaka wa 1914, abyara abana batanu. Kugeza ubu, Sam Kutesa, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda ndetse na mushiki we, Yoniya Mukwano nibo bonyine bakiriho muri abo bana batanu nyakwigendera Kyamuhangire yabyaye.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|