Ubutumwa bw’ishimwe bw’abavuye muri Guverinoma n’abashya bayinjiyemo

Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ashyizeho Guverinoma nshya ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, abashya bayinjiyemo, abayisanzwemo n’abatayigarutsemo, mu butumwa banyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X rwahoze ari Twitter, buri wese yashimiye Umukuru w’Igihugu.

Perezida Kagame yagenewe ubutumwa bw'ishimwe bw'abavuye muri Guverinoma n'abashya bayinjiyemo
Perezida Kagame yagenewe ubutumwa bw’ishimwe bw’abavuye muri Guverinoma n’abashya bayinjiyemo

Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze wari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yashimye Umukuru w’Igihugu wamugiriye icyizere akamugira umwe mu bagize Guverinoma.

Yagize ati "Ndabashimiye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, kuba umwe mu bagize ’Cabinet’ ni amahirwe ntazibagirwa na rimwe, ni icyuhabiro cy’ubuzima bwose nzahora nzirikana iteka. Imana y’u Rwanda rwacu mukunda kandi mwitangira ikomeze ibagende imbere muri byose."

Aurore Mimosa Munyangaju wari Minisitiri wa Siporo
Aurore Mimosa Munyangaju wari Minisitiri wa Siporo

Aurore Mimosa Munyangaju wari Minisitiri wa Siporo, yavuze ko inshingano yari yarahawe cyabaye igihe cy’ubunararibonye mu buzima bwe azakomeza kuzirikana.

Yagize ati "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mfashe uyu mwanya kugira ngo bashimire mbikuye ku mutima ku bw’igihe namaze nkorera Abanyarwanda n’u Rwanda ku buyobozi muhagarariye, ubwo nari Minisitiri wa Siporo. Mbashimiye icyizere mwangiriye, cyabaye igihe mu buzima cy’ubunararibonye nzakomeza kuzirikana."

Amb. Christine Nkulikiyinka wagizwe Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo
Amb. Christine Nkulikiyinka wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

Amb. Christine Nkulikiyinka wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yagaragaje ko yatewe ishema ryo kuba umwe muri Guverinoma y’u Rwanda akazakorana umurava mu nshingano yashinzwe.

Ati "Ni ishema rikomeye kuri njye kuba umwe mu bagize Guvernoma nshya! Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mbikuye ku mutima, ku cyizere akomeje kungirira. Niyemeje gukorana umurava nkuzuza inshingano nshya! Imihigo irakomeje!".

Prudence Sebahizi wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yavuze ko atewe ibyishimo no kuba Perezida Kagame yamugiriye icyizere kandi ko yiteguye gukorera Abanyarwanda.

Prudence Sebahizi wagizwe Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda
Prudence Sebahizi wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda

Yagize ati "Ntewe ishema n’ibyishimo bikomeye kuba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yangiriye icyizere nkagirwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda. Niteguye gukorera Abanyarwanda, tuyobowe namwe mu bwitange n’ubunyangamugayo, munyizere."

Richard Nyirishema wagizwe Minisitiri wa Siporo, yashimye Umukuru w’Igihugu ndetse avuga ko yiteguye guteza imbere siporo.

Richard Nyirishema wagizwe Minisitiri wa Siporo
Richard Nyirishema wagizwe Minisitiri wa Siporo

Yanditse ati "Murakoze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kubera iki cyizere mungiriye. Niyemeje kuzuza inshingano nahawe mu guteza imbere siporo tuyobowe namwe."

Dr. Doris Uwicyeza Picard, wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) asimbuye Dr Usta Kaitesi, yashimye Perezida Kagame ndetse ashimangira ko yiteguye kwitanga akorera Abanyarwanda n’Igihugu muri rusange.

Dr. Doris Uwicyeza Picard, wagizwe Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB)
Dr. Doris Uwicyeza Picard, wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB)

Yagize ati "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, nciye bugufi kandi ibyishimo byansaze. Ndabashimiye ku bw’icyizere cy’inshingano nahawe, kandi nzazigeraho. Niyemeje kwitanga uko nshoboye mu gukorera Igihugu n’abaturage, buri gihe. Imihigo irakomeje kandi nzaharanira kuba indashyikirwa. Murakoze Nyakubahwa."

Abagize Guverinoma basanzweho na bo bashimiye Perezida wa Repubulika ku bw’icyizere bongeye kugirirwa banamwizeza ko bazakorana umurava imirimo bashinzwe, ubwitange no guharanira iterambere ry’u Rwanda.

Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze wari Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM) nawe yashimye Umukuru w'Igihugu wamugiriye icyizere
Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze wari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) nawe yashimye Umukuru w’Igihugu wamugiriye icyizere

Guverinoma y’u Rwanda muri iyi Manda y’imyaka itanu Perezida Kagame aherutse gutorerwa, igizwe n’Abaminisitiri 21, Abanyamabanga ba Leta icyenda hamwe n’Umuyobozi Mukuru umwe w’Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MURAKOZE KUTUGEZAHO AYA MAKURU ATUMA TUMENYA ABATUYOBORA

N.GERVAIS yanditse ku itariki ya: 20-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka