Ubutaka bwanditse kuri Leta bushobora gutizwa umuturage

Umwanditsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu mujyi wa Kigali, Christine Nyiranshimiyimana avuga ko ubutaka bwanditse kuri Leta umuturage ashobora kubutizwa akabukoresha mu gihe nyirabwo atari yaboneka.

Ubutaka bwanditse kuri Leta bushobora gutizwa umuturage
Ubutaka bwanditse kuri Leta bushobora gutizwa umuturage

Yabitangaje ku wa 21 Mutarama 2021, mu kiganiro “Ubyumva Ute” cyatambutse kuri KT Radio ku nsanganyamatsiko igira iti “Serivisi zitangwa n’Ikigo cy’ubutaka, mu mboni za rubanda.”

Ikigo cy’igihugu cy’ubutaka giherutse gutangaza ko guhera ku wa 31 Ukuboza 2020, ubutaka budafite umuntu bwanditseho, Leta yabwiyanditseho kugeza igihe nyirabwo azabonekera.

Umwanditsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu mujyi wa Kigali, Christine Nyiranshimiyimana avuga ko ubutaka Leta yiyanditseho ari ubugaragara muri ‘sisiteme’ ariko nta muntu bwanditseho.

Yibutsa ko kwandikisha ubutaka ari itegeko hagamijwe guha umuturage uburenganzira ku butaka kugira ngo abubyaze umusaruro.

Ubutaka budafite abo bwanditseho bwanditswe kuri Leta bungana na 13% by’ubutaka bwose bwabaruwe mu gihugu cyose.

Bwinshi muri ubu butaka ntacyo bukorerwaho, rimwe na rimwe usanga ari ibihuru ku buryo bishobora no kubangamira abaturage babwegereye.

Abajijwe n’umunyamakuru wa KT Radio niba ubwo butaka bwanditse kuri Leta budakoreshwa bwatizwa ububyaza umusaruro, Nyiranshimiyimana avuga ko bishoboka mu gihe agaragaza umushinga azabukoreraho.

Ati “Birashoboka cyane, ushobora kuba ufite umushinga yenda wo guhinga ariko nta butaka ufite, icyo gihe wakwegera minisiteri ifite ubutaka mu nshingano zayo kuko ari yo ireberera ubutaka bwa Leta, ukagaragaza umushinga wawe ukaba wakwemererwa ugatizwa ubutaka ukoreramo umushinga wawe.”

Nyiranshimiyimana avuga ko n’ubundi Leta ubutaka iba ibufite kugira ngo ibubyaze umusaruro.

Avuga ko Leta ntawe yanyaze ubutaka mu gikorwa cyo kubwiyandikaho ahubwo icyakozwe ari ukugira ngo haboneke amakuru yabwo bityo na nyirabwo naboneka abuhabwe.

Avuga ko nyirabwo naboneka agasanga Leta yarabukoresheje hazakoreshwa uburyo busanzwe igihe Leta yifuza gukoresha ubutaka ku bw’impamvu z’inyungu rusange.

Agira ati “Icyo gihe rero nawe uramutse uje ugasanga Leta yariyanditseho ubutaka bwawe, yewe ikanabukoresha hazakurikizwa amategeko y’umuntu wahawe ingurane ikwiye kuko n’ubundi ntiyabukoresha itanyuze muri iyo nzira yo gutanga ingurane.”

Naho ku butaka bwasizwe na benebwo avuga ko bufite uburyo bucungwa kuko hari komite zibishinzwe ku rwego rw’akarere.

Nyiranshimiyimana avuga ko ku bantu bifuza kugura ubutaka bakwiye kwifashisha imbuga z’Ikigo cy’ubutaka ku buryo babona amakuru.

Urugero ni umurongo wa telefone aho umuntu akanda *651# akabona amakuru y’ubutaka ashaka kugura cyangwa kuri murandasi www.landinformation.rlma.rw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nange nitwa nteziryayo bwaditse kurireta naradepoje hashize 4 ariko ntibarabunyandikaho bugesera musenyi murakoze mutubarize

Nteziryo jonas yanditse ku itariki ya: 11-01-2024  →  Musubize

Naligutangara arundi utari uyu wiyita Kagabo bande uvuga bitoraguriye igihugu banyiracyo bagitoraguye banyiracyo barihe!!uti abayobozi bose bizabakoraho!!ntabwo utekereza neza niba hali aho wambuwe ugatekereza abagitaye bazahagusubiza aliko abantu bajye bareka kureba hafi ubutaka wabugurisha wabutanga wabuhinga utabuhinga ntibwimuka ubuhawe ukabugurisha ukajya iyo uvuga masisi nubwo nabariyo birirwa bica abanyeCongo barataye ubwabo hano menya ko ubutaka butimuka buhora hahandi nababwambuwe muli 59 basanze buli hahandi!tegereza rero u babwire ko bukiri hahandi babusize uragurisha bukaguma aho ikindi umenya ntamuntu ugira ubutaka bwose nubwa Leta niyo mpamvu ufite amasezerano yubukode ukodesha igifite nyacyo *

lg yanditse ku itariki ya: 24-01-2021  →  Musubize

Aha mutekereze kuri biriya bihuru byo muri vision city ukamanuka ukagera mwa jenerali natwe abatuye kabuhunde ya 2 mutwatire twihingire

patricia yanditse ku itariki ya: 23-01-2021  →  Musubize

None se Gishwati nayo yaratijwe cg yaragurishijwe.,kuko abafashemo inzuri benshi narazigurishije ,bajya kwagura inzuri zabo I Masisi muri DRC ,ariko ibintu byo mu Rwanda bizasobanuka gute.Uzi gufata umuturage umwe ukamuha igice cy,igihugu cyose ,undi yicwa n,inzara.Ikibazo cy,inzuri kizabakoraho mwe bayobozi mwese kuko haracyarimo n,ibirarane by,abazitunganije batigeze bishyurwa ariko ngo abandi bitoraguriye igihugu barangije bagenda bagurisha bajyana Masisi.Ibi ni agahomamunwa.Leta se itiza abaturage gute yambura abandi.

kagabo yanditse ku itariki ya: 22-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka