Ubutaka bw’u Bufaransa bwanze umurambo wa Zigiranyirazo, urukiko rubiha umugisha
Hashize iminsi ibinyamakuru bivuga inkuru yaturutse mu majyaruguru ya Afurika igakomereza I Burayi y’Urupfu rwa Protais Zigiranyirazo muramu w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal.

Uyu muvandimwe wa Agathe Habyarimana yaguye mu buhungiro. Yabarizwaga mu gihugu cya Niger hamwe n’abandi icumi bagenzi be bari baravuye I Arusha muri Tanzaniya, nyuma yo kurangiza igihano cy’igifungo, cyangwa kugirwa abere n’Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha.
Nyuma y’urupfu rwe mu ntangiriro za Kanama, umuryango wasabye uruhushya rwo kumushyingura mu Bufaransa, ariko muri iki cyumweru, ubwo bajyaga kumushyingura I Orleans aho mushiki we, umugore wa Perezida Habyarimana atuye, Meya w’umujyi ahindura icyemezo kibemerera gushyingura mu irimbi rusange.
Iki cyemezo yagifashe avuga ko yamenye uruhare rwa Zigiranyirazo rukomeye rutaziguye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Ishyingurwa rye rishobora guteza akaduruvayo, ndetse imva ye ikaba yahinduka ahantu abakoze Jenoside n’ibyitso byabo baza kwishongorera.”
Mayor wa Orleans akimara guhagarika ishyingurwa ry’uyu mugabo wahoze ari Perefe wa Ruhengeri bitaga kandi Prince du Nord, cyangwa Igikomangoma cyo mu Majyaruguru, akaba no mu bateguye bagashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi, abandi bayobozi na bo bahise bafata umwanzuro.
Musenyeri wa Kiriziya Gatolika muri Orleans, na we yavuze ko nta Misa agomba gusomerwa muri Orleans, ariko avuga ko “kumusengera ababishaka bamusengera kugira ngo ahari atazajya mu muriro.”
Ibyo byanze, umuryango wa Agata Habyarimana wagiye gushakishiriza mu mujyi wa Saran, kugira ngo barebe ko bashyingura mu irimbi ryaho rya Ifs, ariko na ho Meya arabangira.
Ubwo kandi ni ko bagiye mu rukiko kurega Meya wa Orleans, ariko uyu munsi urukiko rushimangira icyemezo cy’uko Monsieur Z atemerewe gushyingurwa mu irimbi rusange rya Orleans, aho umuryango wa Habyarimana wagize iwabo ha kabiri, second home nyuma yo guhunga u Rwanda barusigiye imiborogo.
Uyu munsi, niho M Z yari ateganyijwe gushyingurwa, umuryango we ukaba wasubitse ishyingurwa, rye, dore ko nta n’amahitamo bari bafite.
Ibi bihe bvo gushyingura Z byahuriranye n’imyanzuro y’urubanza mu Bufaransa, ivuga ko Mushikwe we, Agatha Habyarimana atagomba gukurikiranwa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ngo “nta bimenyetso bifatika bigaragaza uruhare rwe.”
Abakurikiye imyitwarire ya Agatha Kanziga Habyarimana, bo bavuga ko ari we wari uyoboye akazu, agatsiko kari ku butegetsi kateguye kakanashyira mu bikorwa Jenoside yakoreye Abatutsi, kavugwamo na Zigiranyirazo ubwe.
Aho bari batuye I Kanombe, abahasuye mu minsi yashize berekwaga ahantu inama z’akazu zateraniraga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|