Ubutabera bw’u Bufaransa bwanze kwakira ubujurire bw’umuryango wa Habyarimana

Ubutabera bwo mu Bufaransa bwatesheje agaciro ubujurire bwa nyuma, bwari bwatanzwe n’umuryango w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana, basaba isubukurwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege yari arimo tariki 6 Mata 1994, akahasiga ubuzima.

Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa kuri uyu wa Kabiri rwanze kwakira ubujurire bw’abo mu muryango wa Habyarimana, basabaga iburizwamo ry’icyemezo cy’urwo rukiko, rwemeje iseswa ry’iperereza ryakorwaga n’abacamanza barwo kuri Rose Kabuye, Sam Kanyemera, James Kabarebe, Jacques Nziza, Charles Kayonga, Jacob Tumwine na Frank Nziza.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abanyamategeko bashinzwe kurengera inyungu z’u Rwanda ari bo Leon Lef Forster na Bernard Maingain, riravuga ko abo basirikare bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda, bakuriweho iperereza ryabakorwagaho kuva muri 2006 bisabwe na Jean-Louis Bruguière, umucamanza w’Umufaransa wacyuye igihe.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko byatwaye imyaka isaga 20 y’akazi katoroshye kakozwe n’abacamanza, abagenzacyaha n’impuguke mu butabera, kugira ngo bateshe agaciro ibirego baje gusanga bidafite ishingiro, nyuma y’icyo bise ‘ingirwaperereza’ rya Bruguière ryari ryuzuye kubogama no kutagira ibimenyetso simusiga ku byakozwe mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994, ndetse no ku bindi bihe bijyanye n’amateka y’u Rwanda ubwayo.

Itangazo ry’Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubujurire rw’u Bufaransa rikomeza rigira riti “Turisegura ku bantu bose bashinjwaga ibyaha byuzuye ibinyoma.”

Forster na Maingain, abanyamategeko bombi bari bashinzwe inyungu z’u Rwanda muri urwo rubanza, bavuze ko abunganira abaregwaga bashoboye kugaragaza ibimenyetso by’uruhurirane bigaragaza ko mu birego byatanzwe, habayemo ubucabiranya no guhimba ibimenyetso bikozwe n’agatsiko kari kagamije kuburizamo ukuri ku butabera.

Forster na Maingain bakomeza bagira bati “Ubwo bucabiranya bwaburijwemo burundu. Jenoside yateguranywe ubwitonzi n’abahiritse ubutegetsi hagati ya tariki 6 na 7 Mata 1994, ndetse n’ababafashije, abo kandi ni nabo bashinjwa guhanura indege Falcon.

Ibyo ari byo byose, iperereza ry’ubutabera muri uru rubanza, ryerekana ko ako gatsiko “kanagerageje n’ubwo ntacyo kagezeho, gucabiranya no kugoreka ukuri ku gitero cyahanuye indege Falcon ku ya 6 Mata 1994”.

Barongera bati “Abunganira abaregwaga barizera ko intsinzi y’uru rugamba izagira n’uruhare mu kugeza ubutabera ku basaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Amaperereza yakozwe mbere n’u Bufaransa n’u Rwanda yanzuye ko indege yari itwaye Perezida Habyarimana Juvenal, yahanuwe n’agatsiko k’intagondwa z’Abahutu batari bashyigikiye Ibiganiro by’Amahoro bya Arusha.

Ubwo iyi nkuru yatangazwaga na KT Press, urubuga rwa Kigali Today rwandika mu Cyongereza, Guverinoma y’u Rwanda yaritaragira icyo ivuga kuri icyo cyemezo cy’ubutabera bw’u Bufaransa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Benshi baribaza icyo ibi bisobanura.Babyita “Un non-lieu” mu gifaransa.Nukuvuga ko uru rukiko rutahaye agaciro ibyagezweho na Inquiry (anketi) ku buryo hagira umuntu ukurikiranwa.Rwahisemo gushyingura iyi dossier.Byaba ibyavuzwe na Bruguierre,byaba ibyavuzwe na Trevidic,nta gaciro babihaye.Abatishimiye iki cyemezo bakora iki?Bagana Urukiko rw’i Burayi rushinzwe ubureganzira bwa muntu (Cour Europeenne des Droits de l’Homme).

mayira yanditse ku itariki ya: 16-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka