Ubusinzi n’amakimbirane mu miryango, intandaro y’igwingira mu bana - Guverineri Habitegeko

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko igwingira rikomeje kuboneka mu miryango riterwa n’ubusinzi, amakimbirane mu miryango n’abana babyara abandi bakabareresha ba nyirakuru na bo batishoboye.

Guverineri Habitegeko n'abandi bayobozi baganira n'abana mu rugo mbonezamikurire
Guverineri Habitegeko n’abandi bayobozi baganira n’abana mu rugo mbonezamikurire

Yabigarutseho mu gihe u Rwanda rwizihije umunsi mbonezamikurire y’abana bato, wabereye mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe.

Guverineri Habitegeko agaragaza ko ingo mbonezamikurire atari kwa muganga, aho ababyeyi baza kuvuriza imirire mibi, ahubwo kurwanya imirire mibi bigomba guhera mu miryango, umwana akoherezwa mu ngo mbonezamikurire kugira ngo afashwe gukomeza kugira imikurire myiza imuha kugira umutekano.

Agira ati "Ndagira ngo nibutse ababyeyi ko ibi bigo atari kwa muganga cyangwa aho abana baza kwivuza, baje gukira ibyo bibazo. Kenshi abantu bibwira ko ibigo mbonezamikurire bibakura mu kugwingira n’imirire mibi, ibibazo abana bahura nabyo mu ngo. Icyo nshaka kuvuga ni uko izi serivisi zikwiye guhera mu rugo ubwaho.”

Akomeza avuga ko isesengura ryakozwe mu ngo ku gituma igwingira mu bana ridacika, harimo imiryango ihingira isoko aho gusagurira isoko, bituma ababyeyi bagurisha ibyo bejeje aho kubanza guteganya ibizatunga imiryango, hari kandi imiryango ariko idafite ibyo kuyitunga kubera amakimbirane aterwa n’ubusinzi bukabije, amakimbirane ashingiye ku micungire y’umutungo n’ikibazo cy’abana b’abangavu baterwa inda, bakabyara bataragira ubushobozi bwo kwita ku bana babyaye.

Abana bitabwaho bihagije
Abana bitabwaho bihagije

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kwita ku mikurire no kurengera umwana, Umutoni Gatsinzi Nadine, asaba ababyeyi kwita ku buzima bw’abana kuko aribo bayobozi b’ejo hazaza.

Agira ati “Turabasaba kwita ku bana kugira ngo tuzagire abayobozi beza. Aba bana nibo bazatugeza mu cyerekezo u Rwanda rwihaye cya 2050.”

Ingo mbonezamikurire mu Rwanda zatangiye gukoreshwa muri 2018, zifasha Igihugu gukemura ikibazo cy’umutekano w’abana no kurwanya igwingira, gusa n’ubwo henshi ababyeyi basabwa koherezayo abana bitabasabye ikiguzi, hari abatoherezayo abana kubera imyumvire.

Kigali Today ivugana n’ababyeyi bo mu Murenge wa Bigogwe, batangaje ko kujyana umwana mu rugo mbonezamikurire bifite akamaro.

Bagira bati "Kujyana umwana mu rugo mbonezamikurire ni byiza, bituma arindwa kuzerera, akangurwa ubwenge akigishwa, kandi abona amafunguro ku gihe."

Aba babyeyi bashishikariza abandi kujyana abana mu ngo mbonezamikurire, kuko kutabajyana ari ukubahemukira.

Uyu ati "Hari abatajyana abana mu ngo mbonezamikurire kubera imyumvire, batinya ko babaka amafaranga, ariko kuva natangira kubohereza ntacyo badusaba, kandi n’iyo bakidusaba nkeka ko bitazaba bitugoye kuko abana bacu bitabwaho."

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko ingo mbonezamikurire zitanga umusaruro mu mikurire y’abana, ariko avuga ko hakiri ikibazo cy’integenyanyigisho ikoreshwa, agahimbazamusyi k’abarezi bita ku bana hamwe n’ibikoresho bikenerwa mu ngo mbonezamikurire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka