Ubushinwa burakangurira abashoramari barwo gushora imari mu Rwanda
Minisitiri w’intebe w’Ubushinwa, Wen Jiabao, arasaba abashoramari mu Bushinwa gushora imari yabo mu Rwanda, haba mu nzego z’ikoranabuhanga rigezweho, mu guhugura abanyamwuga bakiri bato ndetse no gushishoza bakareba izindi nzego bashoramo imari yabo.
Ibi minisitiri Wen yabivuze nyuma yo kugirana ikigano na Perezida Paul Kagame, i Tianjin mu majyaruguru y’Ubushinwa, ahari kubera inama y’ihuriro ry’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma bakiri bato, Summer Davos Forum.
Ibiro ntaramakuru by’abashinwa Xinhua dukesha iyi nkuru, bivuga ko minisitiri Wen yavuze ko u Rwanda n’Ubushinwa bihuriye ku kuba byombi byarabashije kutera imbere ku buryo budahungabana, ndetse n’umubano w’ibihugu byombi ukaba ukomeje kuba nta makemwa.
Perezida Paul Kagame yavuze ko igihugu cy’Ubushinwa cyakunze gufasha u Rwanda mu nzego zitandukanye z’iterambere ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.
Perezida Kagame ati: “u Rwanda rurashaka gushimangira umubano warwo n’Ubushinwa, ari nako hanozwa ubutwererane n’ubufatanye haba ku rwego mpuzamahanga no mu karere by’umwihariko”.
Yongeyeho kandi ko u Rwanda ruzakomeza gufasha ubushinwa muri gahunda yabwo yo kubaka umubano uhamye n’umugabane w’Afurika.
Iyi nama ngarukamwaka y’abayobozi bakuru bakiri bato igiye kuba ku nshuro ya gatandatu, iratangira ku mugaragaro ku mugoroba w’uyu wa kabiri tariki 11/09/2012.
Ubushinwa bwemereye u Rwanda inkunga y’amayuan miliyoni 170
Mu biganiro Parezida Kagame yangiranye na Ministiri w’intebe w’Ubushinwa, icyo gihugu cyemereye u Rwanda inkunga y’amayuan amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu ingana na miliyoni 170 (amadorali y’Amerika asaga miliyoni 25).
Ibiganiro hagati y’abayobozi bombi byibanze ku mubano n’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, byabereye mu mujyi wa Tianjin aho bombi bitabira inama mpuzamahanga yiga ku bibazo birebana n’ubukungu ku isi (World Economic Forum).
Ambasaderi w’ u Rwanda mu Bushinwa, Francois Ngarambe, avuga ko ibiganiro hagati y’aba nyacyubahiro bombi byatanze umusaruro ufatika.

Ati “Minisitiri w’Intebe w’Ubushinwa yatangaje ko bemereye u Rwanda inkunga ya miliyoni 170 z ‘amayuan. Miliyoni 50 muri ayo mayuan ni inkunga naho kuri miliyoni 120 ni inguzanyo izishyurwa nta nyungu ( free interest loan)”.
Ministiri w’Intebe w’Ubushinwa yanemeye ko guhera umwaka utaha wa 2013 ibicuruzwa biva mu Rwanda bizajya biza ku masoko y’u Bushinwa nta misoro bitanze; nk’uko Ambasaderi Francois Ngarambe yakomeje abitangaza.
Umubano w’ u Rwanda n’ u Bushinwa umaze imyaka isaga 40. Ibyo byatumye abashoramari b’Abashinwa bitabira gushora imari yabo mu Rwanda mu bikorwa binyuranyenye nk’ubucuruzi, ubwubatsi n’ibindi.
Muri iyo mwaka ishize kandi ku masoko y’Ubushinwa hagaragara ibicuruzwa biturutse mu Rwanda, ariko byiyongereye mu myaka ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Jean Noel Mugabo na Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|